Kubohoza u Rwanda byaragoranye kubera RPF itari yiteguye ko hazaba Jenoside

Bamwe mu bayobozi b’izari ingabo za RPF baratangaza ko bagowe cyane no kubohoza igihugu cyari mu kaga mu mwaka w’1994 kuko hajemo Jenoside yariho ikorerwa Abatutsi kandi batarigeze na rimwe bakeka ko Abanyarwanda bashobora kwicwa nk’uko byagenze.

Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, wari uyoboye izi ngabo avuga ko guhagarika iyi Jenoside yariho ikorwa bitari byoroshye kuko yari yageze mu baturage bose, buri muturage afite uko yahindutse.

Ati: “mu Rwanda abaturage bose barahagurutse, haba ikintu kimeze nka ‘movement’ umuturanyi agahinduka, bakeya babikoze bagahisha, abandi biba nka ‘movement’ bikaba ngombwa ko agomba gutanga n’uwamuhungiyeho”.

Akomeza avuga ko abayobozi babikoze bafite icyo bagamije, yagize ati: “baravugaga ngo reka tubishyiremo abantu bose, nitubishyiramo abantu bose bizagora kugirango bitugireho ingaruka. Bazahana abantu bose! Ngirango baravugaga ngo n’Imana nayo ntizacira abantu bose urubanza ariko ibintu winjijemo igihugu cyose!”.

Perezida Kagame avuga ko iyi Jenoside itabaye kimwe n’izindi Jenoside nk’iyakorewe Abayahudi kuko iy’Abayahudi yo itakozwe n’abaturage ubwabo bayikorera abandi bagenzi babo ahubwo agatsiko k’Abanazi nibo bishe Abayahudi. Ibi ngo byabaye imbogamizi ikomeye mu guhararika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no kubohoza igihugu.

Umukuru w’igihugu avuga ko ku rugamba bahuye n’ibibazo bikomeye, ati: “cyera mu ntambara twajyaga tugera ahantu bamaze kwica abantu, igihumbi, ibihumbi bitatu, tugasangamo abantu imibiri yabo igishyushye batarapfa bataranoga, bamwe twabavanagamo bakaba bazima ariko bigeza aho ndababwira nti nimujya mubibona mwe ntimukajye mu bimbwira kuko akazi kari imbere ntigakeneye kubona ibintu nk’ibi kuko wabibona akazi wakoraga ukagakora ukundi”.

Abasirkare bacu bari bake bamwe bicwa urubozo n’abaturage - Gen. Kabarebe

Gen. Kabarebe wari umuyobozi muri izi ngabo kuri ubu akaba ari Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda atangaza ko urugamba rwo kubohoza igihugu rwari rugoye ku buryo batari bigeze batekereza.

Agira ati: “Twari dufite abasirikare ibihumbi 19 gusa nti twari twiteguye ko tuzahagarika Jenoside kuko nti twari tuzi ko izaba kandi noneho muri buriya buryo”.

Kabarebe avuga ko kuba abasirikare babo bari bake cyane kandi urugamba rwari rukomeye, ngo byarabagoye cyane bituma batakaza benshi kandi bicwa ku buryo bubi; abenshi muri aba basirikare bakaba barishwe n’abaturage.

Ati: “abasirikare benshi bacu barabatemye bakabatera amacumu mu nzira kandi ibi byakorwaga n’abaturage”.

Akomeza avuga ko kubera ubuke bw’abasirikare n’ubuke bw’ibikoresho bari bafite, batumaga abasikare hakagaruka mbarwa. Ati: “hari ubwo twatumaga abasirikare kuvoma cyangwa gusharija cyane ko imashini zitabaga hafi, bakagera mu nzira bagatemwa n’abaturage babaga babacunze neza”.

Avuga ko bari kubohoza igihugu ari nako banahagarika Jenoside yariho ikorwa, basangaga abaturage ubwabo bari basigaye mu gihugu baratangiye gusubiranamo. Ati: “hari n’aho twageraga ugasanga abantu ubwabo bicanye kubera ibibazo bari bafitanye mu miryango”.

Kabarebe avuga ko kimwe mu byatumye batsinda urugamba ari ijambo Perezida Kagame yababwiye ryo gutandukana n’abo barwana. Iryo jambo Kabarebe avuga ko Kagame yababwiye bagenderagaho rigira riti: “Ingabo ni mwe musingi [ishingiro] w’icyama [ishyaka], ibibaranga byose ni ngombwa kuba bitandukanye n’ibyabariya murwana nabo”.

Gen. Kabarebe avuga ko yavuye mu nkambi ya Kibondo y’impunzi z’Abanyarwanda barimo ajya ku rugamba aho ingabo za Museveni zari ziri ari naho Perezida Kagame nawe yari ari. Nyuma baza gutegura urugamba rwo kubohoza u Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko kugirango u Rwanda ruhinduke kubera ibyo rwanyuzemo ari uko abaturage bose bahagurukira icyarimwe kuko ari imwe mu ntwaro yakoreshejwe muri Jenoside umubare munini w’Abanyarwanda ugashorwa mu byicanyi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

@Ineza: Ni byiza gushima. Ariko iyo uvuze ngo ’’ubugome bungana nk’ubw’abo twarwanaga nabo...’’ ntangira gukemanaga ahubwo uruhande uriho kuko nkeka ko uzi neza ubugome n’ubunyamaswa bitigeze biboneka ahandi ku isi abicanyi bakoresheje bica abatutsi...Ese ukeka ko abasirikare ba RPA bari bananiwe kwica ababamariye imiryango ? Uzabaze neza uwababujije kubikora uwo ariwe...Wari utangiye neza ariko ndakeka ko wabigize personal ku byerekeye Kagame...ntiwigeze unamuvuga mu bakwiye gushimirwa kandi na Kayumba amaze guhunga yariyemereye ubwe uruhare rukomeye cyane yagize muri uru rugamba...Ni byiza kwiragiza Imana ariko ibyo ni imyemerere yawe: ntawarushije gusenga abatutsi bicwaga ariko ntibyabarokoye ahubwo biciwe muri za Kiliziya basengeragamo iyo Mana...Kuri jye ikintu kiraharanirwa ntigisengerwa ngo kigerweho. Ku ruhare rwa Kagame, nari umusirikare muto icyo gihe utari ufite aho ahuriye no gufata ibyemezo ariko uruhare rwe rwagaragariraga buri wese. Ni nk’uwahakana uyu munsi uruhare rwe nka Perezida mu bikorwa ubu, icyo gihe kandi cyari igisirikare ku buryo urwo ruhare rwari rurenze kure. Niyo mpamvu jye nkurikije bike nabonaga nakwemera ibyo Kabarebe avuga kurusha iby’umuntu yandika kuri computer...Ndangize nanjye nshimira abantu bose bagize uruhare muri uru rugamba cyane cyane Inkotanyi zari zifite imbunda icyo gihe: Twishimire ubutwari, ubwitange n’ibikorwa kenshi birenze imagination y’abatabizi twakoze kiriya gihe kandi tujye tuzirikana abatarabashije kurangiza urugamba nkatwe ndetse akenshi baturushaga ubutwari, kandi dufashe uko dushoboye abamugajwe narwo. Erega Ineza, uretse uramutse warabaye mu barwanye iriya ntambara, hari ibintu ukwiye kurekera ababizi kuko hari ibyo udashobora kumva kereka warabibayemo nyine birimo n’uruhare uwari uyoboye Ingabo z’Inkotanyi yagize...Birekere ababizi...Urakoze.

Kamali yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

@Kanakuze:Nsomye comment yawe ariko sinsobanukiwe n’icyo uhakana icyo aricyo. Nta hantu na hamwe nigeze mbona Kabarebe ahakana ibi wemeza! Yahakanye se ko abantu batandukanye batitanze ? Yemeje se ko izina Inkotanyi ryatangiye muri 1994? Kabarebe hano yibanze ku rugamba rwa 1994 n’ukuntu kurwana na FAR hiyongereyeho guhagarika Genocide ndetse n’ukuntu abaturage basanzwe nabo bari bahagurukiye kurwanya RPA byabangamiye imigendekere y’urugamba. Ibi se ni ukugoreka amateka gute ? Niba koko wari uhari icyo gihe ( jye niko biri) wagombye ahubwo kuba nawe warahuye nabyo!

Kamali yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

njye nkeka ko urugamba rwo kwibohora rwatangiranye n’izina inyenzi mumyaka ya za 1962 zitera ziturutse mubugesera muzabaze abakuru mumyaka atari abakuru mumyanya.

ntampaka yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

Burya kutamenya gushimira si byiza, ni kimwe no kurata umuntu ugakabya. Igikuru ni ukumenya kuvuga ibintu neza kandi utagize ibyo uhabyamo abandi.
Kabarebe iyo avuga asa nushaka kwerekana ko Iyo Mzehe atahaba urugamba rutari kurwana ibi ni ukwibeshya cyane.
Icya mbere gifasha urugamba ni ukuri kw’icyo urwanira...hanyuma hakagira abakitangira...ese Ubwo indaki wagira ngo ni iyo yari gaheza mu kurinda umukuru...turindwa n’Imana kuko bitabaye ibyo nta nkoko cg imbeba aakongera kubaho-
Aha njye nashimira ababyeyi bohereje abana babo, bakagurisha amtungo yabo, ngo haboneke udukoresho,,,ababaye abacengeri aba bakoze umurimo ukomeye, abarwanye bose,,,Rwigema wagize ati dutahe,,,nuko bakaza kugera tubonye ibyabaye bibaye bakarokora abari bibasiwe n’interasi...ngashimira buri wese wakoze uko ashoboye ngo insinzi iboneke...Hejuru ya BYOSE NGASHIMIRA IMANA yo mugenga wa byose
Nkagaya bawmwe baranzwe n’ubugome burenze cg bungana n’ubwo twarwanyaga...aha ndavuga abgize uruhare mu bikorwa byo kwica abantu urubozo...hakoreshejwe...amanama...agafuni...akandoyi...ntukivuge ibigwi ngo tunanirwe no kwamagana amahano yabaye....harakabaho umunsi wo kwibohoza

Ineza yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

Yewe ndabona umunsi mukuru wabaye mwiza da, ariko mbabazwa n’uko mw’ishyamba twari bamwe none ubu tukaba ducuranywa, ubusambo, kugambanirana n’umurengwe ukabije kuri bamwe.Afande Rwigema Fred mujye mu mwibuka kandi mu mwigireho kuko kugerageza kumwibagirwa byaba ari ubupfu.Bamwe bahejejwe mu buyobozi ntawamenya icyo bazira.Ariko ubupfura bwagiye he kweli?ubuse abiswe abagolf -golf mubahor’ iki? kubona abana babo baritanze n’ubu bakiri inyuma yanyu ariko mukabitura byakariya kagene!!!!! Imana yonyine.

Songambele yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

1.ikintukibabaza nuko bavugango abasirikare bamfuye ngo byatewe nimiyoborere mibi urugero ni nka rwigema fred irijambo james akunda kurikoresha kandi sibyiza byonyine kuba rwigema fred yaragize uwomutima wogufa iyambere mukubohora igihugu birahagije mujhye mugerageza muvuge ibintu ukobirikuba mwaravuye mumutara mukajya mubirunga suko rwigema yari ayobewe mubirunga kandi kugera mumuta ntabwo inkotanyi zahageze zigurutse byose byari process iyo muvuga ibi rero muba muvuga ko rwigema atarazi urugamba

2.ikindi nuburyo muvuga abagize uruhare mukubohora igihugu mukuyibagiza abantu bavuye mu cyahoze ari zaire, bagurishaga inkazabo bohereza amafara, ababyeyi bohereza bana babo gufatanya nabandi kururwana ariko nanubu muvuga abantu baturutse za uganda murakoze murakoze gusa RPF Muragahoraho

africa yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

1.ikintukibabaza nuko bavugango abasirikare bamfuye ngo byatewe nimiyoborere mibi urugero ni nka rwigema fred irijambo james akunda kurikoresha kandi sibyiza byonyine kuba rwigema fred yaragize uwomutima wogufa iyambere mukubohora igihugu birahagije mujhye mugerageza muvuge ibintu ukobirikuba mwaravuye mumutara mukajya mubirunga suko rwigema yari ayobewe mubirunga kandi kugera mumuta ntabwo inkotanyi zahageze zigurutse byose byari process iyo muvuga ibi rero muba muvuga ko rwigema atarazi urugamba

2.ikindi nuburyo muvuga abagize uruhare mukubohora igihugu mukuyibagiza abantu bavuye mu cyahoze ari zaire, bagurishaga inkazabo bohereza amafara, ababyeyi bohereza bana babo gufatanya nabandi kururwana ariko nanubu muvuga abantu baturutse za uganda murakoze murakoze gusa RPF Muragahoraho

africa yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

Jyewe simvuga menshi gusa ndashima President Paul Kagame. Jyewe navukiye hanze yu Rwanda nsanga iwacu ari impunzi, maze kuba agasore nibwo hatangira urugamba rwo kwibohoza. Byukuri kuko numvaga iwacu barahunze abahutu kuko babicaga muri 59, nibwiye ko ninjya ku rugamba tugatsinda natwe tuzahita twica abahutu kuko nibwiraga ko ari abanzi bacu. Banyarwanda mukunda u Rwanda, mureke dushigikire President wacu yahuje abanyarwanda none tukaba turibamwe kandi dufashe nabo bagifite imitima y’amacakubiri kugirango twiyubakire igihugu cyacu n’ejo hazaza hacu heza. Ubu jyewe madamu wanjye n’umuhutukazi dufitanye abana batatu tubanye neza kandi no kwa databukwe tubanye neza cyane! Ntabwo nshatse kubabwira ko ubumwe n’ubwiyunge ari gushakana n’umuhutu cyangwa umututsi gusa, ariko nyabuna umuhe agaciro nk’umuvandimwe w’umunyarwanda nkawe kandi nibinaba ngombwa mugakundana muzabane. Murakoze mbifurije imigisha y’Imana numunsi mukuru wo kwibohora mwiza.

Ubumwe n’ubwiyunge yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

Erega Kanakuze ibyuvuga birazwi cyane ko ruriya rugamba rwa rwanywe na benshi kuko ababuze ubuzima bwabo abandi nabo bamugazwa narwo nibenshi cyane! Hariho usanga n’umubyeyi yaburiyemo abasore be 5 kandi bose bamwe baribari muri za kaminuza abandi barangiza secondaire. Ariko rero sukuvugako abo bantu bose uruhare rwabo rutagaragara, ahubwo bose ntibavugirwa rimwe ngo bizashoboke cyane ko bamwe n’amazina yabo atazwi! Ariko hano afande Kabarebe aragaragaza uruhare rukomeye rwa Nyakubahwa President wacu Paul Kagame yagize kuko niwe wayoboye uru rugamba kugeza rurangira! Jyewe nakomerekeye ku rugamba nubwo ndabizi ko bitari byoroshye pe! Kandi ndagirango nkubwire ko no kumenywa ntanazwi ariko ntibimbuza gukunda igihugu cyanjye n’abayobozi bacyo cyane cyane President Kagame! Ahubwo jyewe mbona atari ku rugamaba rwo kubohora igihugu gusa, nubu ahotugeze niwe ahatugejeje kandi agikomeza gushakira ibyiza igihugu cyacu n’abanyarwanda muri rusange. Imana ijye imurindana n’umuryangowe abanyarwanda benshi turamwishimira!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

Nibyo njye ndemera ko ABATUTSI bakorewe Jenoside, bishwe na bamwe mu BAHUTU, ndetse n’ABATUTSI b’INTERAHAMWE (e.g: Robert KAJUGA.

Hari icyo ntemera na busa:

1. Niba FPR yarafashe igihugu itazi mu by’ukuri abishe ABATUTSI, hanyuma GACACA yaza ABAHUTU b’abicanyi bakaregwa na benewabo,bagacirwa imanza bagafungwa, kuki FPR izana Politiki yo kuvuga ngo ABAHUTU bose nibemere basabe imabazi??? Bazisabe nde? Imbabazi z’iki???

Iyi POLITIKI yo kuvuga ngo ABAHUTU nbose nibasabe imbabazi musabwe kuyitondera kuko byari bimaze kugaragara ko UBUMWE n’UBWIYUNGE biri kugenda bigerwaho, ariko bishobora gusubizwa inyuma n’uko buri MUHUTU yakumva atangiye gusa nk’aho ashinjwa Jenoside kandi ntayo yakoze.

Ngadiadia Ngadios yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

Ingabo za RPF zakoze akazi gakomeye kandi keza,Ngabo z’uRwanda Isabukuru nziza

mike yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

ingabo za RDF ni izo gushimwa cyane, kuko mu minsi 100 gusa yabashije kurokora imbaga y’abanyarwanda benshi aho hari hamaze kwicwa miliyoni y’abatutsi mu minsi mike cyane n’iriya, bivuze ko iyo RPA idakora iyo bwabaga ngo ibohore u rwanda byihuse, haba haratikiriye benshi cyane, ariko Paul Kagme, Rudasumbwa mu ngabo yatabaye abana b’u rwanda mu gihe cyari gikomeye cyane.

vincent yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka