Kubohoza u Rwanda byaragoranye kubera RPF itari yiteguye ko hazaba Jenoside
Bamwe mu bayobozi b’izari ingabo za RPF baratangaza ko bagowe cyane no kubohoza igihugu cyari mu kaga mu mwaka w’1994 kuko hajemo Jenoside yariho ikorerwa Abatutsi kandi batarigeze na rimwe bakeka ko Abanyarwanda bashobora kwicwa nk’uko byagenze.
Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, wari uyoboye izi ngabo avuga ko guhagarika iyi Jenoside yariho ikorwa bitari byoroshye kuko yari yageze mu baturage bose, buri muturage afite uko yahindutse.
Ati: “mu Rwanda abaturage bose barahagurutse, haba ikintu kimeze nka ‘movement’ umuturanyi agahinduka, bakeya babikoze bagahisha, abandi biba nka ‘movement’ bikaba ngombwa ko agomba gutanga n’uwamuhungiyeho”.
Akomeza avuga ko abayobozi babikoze bafite icyo bagamije, yagize ati: “baravugaga ngo reka tubishyiremo abantu bose, nitubishyiramo abantu bose bizagora kugirango bitugireho ingaruka. Bazahana abantu bose! Ngirango baravugaga ngo n’Imana nayo ntizacira abantu bose urubanza ariko ibintu winjijemo igihugu cyose!”.
Perezida Kagame avuga ko iyi Jenoside itabaye kimwe n’izindi Jenoside nk’iyakorewe Abayahudi kuko iy’Abayahudi yo itakozwe n’abaturage ubwabo bayikorera abandi bagenzi babo ahubwo agatsiko k’Abanazi nibo bishe Abayahudi. Ibi ngo byabaye imbogamizi ikomeye mu guhararika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no kubohoza igihugu.
Umukuru w’igihugu avuga ko ku rugamba bahuye n’ibibazo bikomeye, ati: “cyera mu ntambara twajyaga tugera ahantu bamaze kwica abantu, igihumbi, ibihumbi bitatu, tugasangamo abantu imibiri yabo igishyushye batarapfa bataranoga, bamwe twabavanagamo bakaba bazima ariko bigeza aho ndababwira nti nimujya mubibona mwe ntimukajye mu bimbwira kuko akazi kari imbere ntigakeneye kubona ibintu nk’ibi kuko wabibona akazi wakoraga ukagakora ukundi”.
Abasirkare bacu bari bake bamwe bicwa urubozo n’abaturage - Gen. Kabarebe
Gen. Kabarebe wari umuyobozi muri izi ngabo kuri ubu akaba ari Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda atangaza ko urugamba rwo kubohoza igihugu rwari rugoye ku buryo batari bigeze batekereza.
Agira ati: “Twari dufite abasirikare ibihumbi 19 gusa nti twari twiteguye ko tuzahagarika Jenoside kuko nti twari tuzi ko izaba kandi noneho muri buriya buryo”.
Kabarebe avuga ko kuba abasirikare babo bari bake cyane kandi urugamba rwari rukomeye, ngo byarabagoye cyane bituma batakaza benshi kandi bicwa ku buryo bubi; abenshi muri aba basirikare bakaba barishwe n’abaturage.
Ati: “abasirikare benshi bacu barabatemye bakabatera amacumu mu nzira kandi ibi byakorwaga n’abaturage”.
Akomeza avuga ko kubera ubuke bw’abasirikare n’ubuke bw’ibikoresho bari bafite, batumaga abasikare hakagaruka mbarwa. Ati: “hari ubwo twatumaga abasirikare kuvoma cyangwa gusharija cyane ko imashini zitabaga hafi, bakagera mu nzira bagatemwa n’abaturage babaga babacunze neza”.
Avuga ko bari kubohoza igihugu ari nako banahagarika Jenoside yariho ikorwa, basangaga abaturage ubwabo bari basigaye mu gihugu baratangiye gusubiranamo. Ati: “hari n’aho twageraga ugasanga abantu ubwabo bicanye kubera ibibazo bari bafitanye mu miryango”.
Kabarebe avuga ko kimwe mu byatumye batsinda urugamba ari ijambo Perezida Kagame yababwiye ryo gutandukana n’abo barwana. Iryo jambo Kabarebe avuga ko Kagame yababwiye bagenderagaho rigira riti: “Ingabo ni mwe musingi [ishingiro] w’icyama [ishyaka], ibibaranga byose ni ngombwa kuba bitandukanye n’ibyabariya murwana nabo”.
Gen. Kabarebe avuga ko yavuye mu nkambi ya Kibondo y’impunzi z’Abanyarwanda barimo ajya ku rugamba aho ingabo za Museveni zari ziri ari naho Perezida Kagame nawe yari ari. Nyuma baza gutegura urugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Perezida Kagame avuga ko kugirango u Rwanda ruhinduke kubera ibyo rwanyuzemo ari uko abaturage bose bahagurukira icyarimwe kuko ari imwe mu ntwaro yakoreshejwe muri Jenoside umubare munini w’Abanyarwanda ugashorwa mu byicanyi.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo tutaza kugira nyakubahwa oerezida paul Kagame, byari kugorana kugirango urugamba rwo kubohora igihugu rugerweho, gusa niyo bigerwaho byari no gufata igihe kirekire kandi hakaba haraguye benshi cyane, ibi rero turabishimira nyakubahwa perezida Paul Kagame uburyo ki yayoboye urugamba kandi kugeza ubu akaba ayoboye u rwanda neza cyane kuburyo bubereye abanyarwanda.
Oya rwose Kabarebe yikabya byo gutebya! Ntawe utararwanye ruriya rugamba kuko na Papa nirwo yaguyeho, sogokuru yagurishije ibimasa bigera kuri kw’icumi kimwe n’abandi banyamuryango bitanze mu buryo butandukanye, kandi kubohora igihugu ntibyatangiye 1994. None se Izina Inkotanyi ryaje 94?, twe twagiye mu gisirikare za 91 se twari tugiye muri picknick? Kwibohora no kubohora igihugu byabaye process ndende ushaka kubiharira 1994 gusa ubwo afite indi politiki ashaka kwenyegeza! Atazankora mu gikomere kandi nzi ko papa yaguye murwa 1990. Ntitukagoreke amateka. Oyeeee nkotanyi!