Ku myaka 22 yagerageje kwiyamamariza ubudepite

Dushimiyimana Antoine Roger wiga mu ishuri ryisumbuye ry’Indangaburezi mu karere ka Ruhango yagerageje guhatanira umwanya w’ubudepite ntibyamukundira ariko ngo azakomeza kugerageza amahirwe mu bihe biri imbere.

Uyu munyeshuri w’imyaka 22 y’amavuko kandidatire ye ntiyakiriwe kuko mu byangombwa bisabwa abakandida bigenga yaburagamo kopi z’amarangamuntu y’abantu 600 bari bamusinyiye mu gihugu cyose.

Dushimiyimana avuga ko kuba atarabonye abo bantu byatewe nuko atabimenye neza, ikindi ngo yari afite igihe gito kuko yagombaga gusbira ku ishuri.

Ubwo komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaga andi mahirwe isaba abatujuje ibyangombwa, ko bakongera kubishaka vuba, nabwi ntibyamuhiriye kuko aya mahirwe yatanzwe yageze ku ishuri.

Dushimiyimana avuga ko nubwo yagize amahirwe make yo kuba kandidatire ye itarakiriwe, ko bitazamuca intege zo gukomeza guharanira icyateza imbere rubanda nyamwinshi.

Ati “guhera kera numva intego yanjye ari uguharanira icyateza imbere inyungu za benshi. Ni nayo mpamvu nari nafashe icyemezo cyo kubiharanira kare kandi nkaba narabonaga umwanya wabingezaho vuba ari ukunyura mu nteko”.

Gusa ngo nubwo ibyo yifuzaga bitakunze, ngo ahazashoboka hose ibitekerezo bye azabihanyuza ariko ashobore guteza guharanira icyateza imbere abantu benshi.

Uyu munyeshuri avuga ko iyo aramuka agize amahirwe kandidatire ye ikemerwa, ngo yari yifitiye ikizere cyo kuzegukana umwanya mu nteko.

Dushimiyimana Antoine Roger yifuje kuba intumwa ya rubanda afite imyaka 22.
Dushimiyimana Antoine Roger yifuje kuba intumwa ya rubanda afite imyaka 22.

Ngo iyo agira amahirwe yo kugera mu nteko, yari kuzajya amanuka agakura ibitekerezo mu baturage akaba aribyo ashingiraho mu gushyiraho amategeko ndetse n’icyabateza imbere.

Gukunda politike kwa Dushimiyimana gukunze kugaragarira mu bintu byinshi, igihe cyose afite umwanya ku ishuri aba yisomera ibinyamakuru ndetse anakurikiranira hafi ibya politike, akaba anakunze gutanga ibiganiro ku maradiyo atandukanye mu biruhuko.

Ku ishuri yigaho, ayoboye ikitwa Heza Club ishinzwe kurwanya amakimbirane binyujijwe mu rubyiruko. Akaba n’umuyobozi w’ungirije wa Media Club.

Uwayezu Philbert ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri ku kigo Dushimiyimana yigaho, nawe ashimangira ko uyu mwana hari byinshi ajya abasobanurira ku bijyanye na politike. Ati “hari igihe aza kumbaza ibintu nkasanga simbizi, ariko nyuma y’igihe gito nkabona aje kubinsobanurira”.

Dushimiyimana Antoine Roger yiga mu mwaka 5 mu ishami rya computer science, avuka mu karere ka Rulindo mu murenge wa Mbogo, akaba ari umwana w’umuhererezi mu muryango w’abana 5, afite nyina gusa.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 24 )

ngo arashaka kuba depite!!ahari cyarasaze!!barebe niba ntakibazo cyo mumutwe afite!

nizeyimana alphonse yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Rulindo! komereza aho musore wange, ariko politics ni politics,utagirango ni uko ubyumva. je vous encourage.

hello yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Sha wabanza ukamesa kamwe. Mwakunda ubutegetsi mwakunda ub utegetsi yeee.

Bwenge yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Uyi mwana ni n’umuswa nkuko bigaragszwa n’imyaka ye n’aho yiga. 22ans abandi bari kurangiza kaminuza nawe ngo ni depute.

umuvunyi yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Guharanara icyateza imbere rubanda nyamwinshi????????????

Kabaka yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

AHUBWO ARARYE ARI MENGE KUKO AYO MARERE MURI POLITIKE NTIBAYAREBERA IZUBA!!!.

kalinda yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

nabanze yige uwo kagodo ndabone namashule yaramunaniye- umuntu agira 22ans akiri muri secondaire?

xzy yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

komereza aho ubutaha niwowe dutezeho kuba intumwa yarubanda

claudine yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

nabanze ahere kumudugudu wiwabo azagenda azamuka buhorobuhoro

alias yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

uyumwana yari yipashe muremure ark ntacike intege nabanze ajye kuba umukuru wumudugudu maze nyuma uko agenda akura wenda azageraho atuyobore ark ubungubu wapi kbsa

Alias yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

ye shabuka.nuko sha nibaguhe nawe uyobore

gakire yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

umuntu wese ufite ubushake kandi n’imyumvire ye,akaba anujuje ibyangobwa wese yemerewe kandi anabifitiye uburenganzira kugirango yiyamamarize kuba Depite, ibi rero nibyo bikwiye kugirango habeho ubwisanzure kandi demokarasi mu rwanda ihabwe intebe, uyu munyeshuli rero umuntu akaba yamubwira ati nakomereze aho ibidakunze uyu munsi ejo bizakunda.

kwizera yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka