Ku myaka 22 yagerageje kwiyamamariza ubudepite
Dushimiyimana Antoine Roger wiga mu ishuri ryisumbuye ry’Indangaburezi mu karere ka Ruhango yagerageje guhatanira umwanya w’ubudepite ntibyamukundira ariko ngo azakomeza kugerageza amahirwe mu bihe biri imbere.
Uyu munyeshuri w’imyaka 22 y’amavuko kandidatire ye ntiyakiriwe kuko mu byangombwa bisabwa abakandida bigenga yaburagamo kopi z’amarangamuntu y’abantu 600 bari bamusinyiye mu gihugu cyose.
Dushimiyimana avuga ko kuba atarabonye abo bantu byatewe nuko atabimenye neza, ikindi ngo yari afite igihe gito kuko yagombaga gusbira ku ishuri.
Ubwo komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaga andi mahirwe isaba abatujuje ibyangombwa, ko bakongera kubishaka vuba, nabwi ntibyamuhiriye kuko aya mahirwe yatanzwe yageze ku ishuri.
Dushimiyimana avuga ko nubwo yagize amahirwe make yo kuba kandidatire ye itarakiriwe, ko bitazamuca intege zo gukomeza guharanira icyateza imbere rubanda nyamwinshi.
Ati “guhera kera numva intego yanjye ari uguharanira icyateza imbere inyungu za benshi. Ni nayo mpamvu nari nafashe icyemezo cyo kubiharanira kare kandi nkaba narabonaga umwanya wabingezaho vuba ari ukunyura mu nteko”.
Gusa ngo nubwo ibyo yifuzaga bitakunze, ngo ahazashoboka hose ibitekerezo bye azabihanyuza ariko ashobore guteza guharanira icyateza imbere abantu benshi.
Uyu munyeshuri avuga ko iyo aramuka agize amahirwe kandidatire ye ikemerwa, ngo yari yifitiye ikizere cyo kuzegukana umwanya mu nteko.

Ngo iyo agira amahirwe yo kugera mu nteko, yari kuzajya amanuka agakura ibitekerezo mu baturage akaba aribyo ashingiraho mu gushyiraho amategeko ndetse n’icyabateza imbere.
Gukunda politike kwa Dushimiyimana gukunze kugaragarira mu bintu byinshi, igihe cyose afite umwanya ku ishuri aba yisomera ibinyamakuru ndetse anakurikiranira hafi ibya politike, akaba anakunze gutanga ibiganiro ku maradiyo atandukanye mu biruhuko.
Ku ishuri yigaho, ayoboye ikitwa Heza Club ishinzwe kurwanya amakimbirane binyujijwe mu rubyiruko. Akaba n’umuyobozi w’ungirije wa Media Club.
Uwayezu Philbert ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri ku kigo Dushimiyimana yigaho, nawe ashimangira ko uyu mwana hari byinshi ajya abasobanurira ku bijyanye na politike. Ati “hari igihe aza kumbaza ibintu nkasanga simbizi, ariko nyuma y’igihe gito nkabona aje kubinsobanurira”.
Dushimiyimana Antoine Roger yiga mu mwaka 5 mu ishami rya computer science, avuka mu karere ka Rulindo mu murenge wa Mbogo, akaba ari umwana w’umuhererezi mu muryango w’abana 5, afite nyina gusa.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
eeeeeee sha ubwo se akurikirana politike ntamenye ibyo basaba ngo abe dep ubwo muratubeshye umunyamakuru wabyanditse nawe yari kubanza kubimubaza ntamubeshye ngo nawe atubeshye. ikindi ndabona uyumwana iyo ataorwa yari gukora nkuko nabandi bakora kandi nawe agakoraneza kuko abadep bakora nkikipe gusa ndabona harabayeho kwipasa muremure nabanze yige ndore ko nabonye yiga nibintu byiza
Heeheehhehee!
Ngo akunda ploitiki kandi agakurikirana ibya politiki none ngo ntiyamenye ibyangombwa byose bisaba abakandida bigenga? Aho ho yabeshye kuko akunda politiki yaba yarabanje kumenya ibyo byangombwa. Keretse niba yifitiye mu mutwe hake n
ubusesenguzi budahhagije nk
uko benshi bakomeje kumunenga nkumuntu ukiri mu mwaka wa5 mu mashuri yisumbuye afite 22ans! Erega byose byicwa no kuba iby
abiyamamaza bikorwa mu cyuka! Wowe se abantu bavuga ngo uwiyamamaza agomba kuba nibura afite imyaka 18, nta mashuri nta ki,etc ibi bintu mubona byari bikwiye mu gihe cyacu tuvuga ngo abantu barize yewe ngo benshi barangije kaminuza bari hanze bari gushoma! Depite yagombye kuba nibura afite A0 bigakurahao akaduruvayo naho ubundi n`uri muri primaire azajya ashaka ibya ngombwa ngo yiyamamaze dore ko benshi basigaye babona ari yo nzira yo gukira cg kubona akazi!!Njye mbona ahubwo hakabaye gukuraho izi nzitizi none se abantu magana atandatu mu gihugu ni % zingaye? 600/12000000= 0.005%. Ibi ni ugutesha agaciro amatora nibareke (abategetsi) abantu bihitiremo uwo bashaka. Ibi birutwa n’uko buri wese yaba ari kandida noneho ugize menshi akaba ariwe wiseriva ndavuga gateau national. Bon appetit abari kurya.
Wa mwana banza wige!ntabwo ducyeneye abantu nkawe bagumiwe n’amashuri!ese sha n’abafite credits ntibazitanga !genda gahoro utazipasa muremure
Nawe bakureke sha! Abandi se bo bamae iki!!
Kabaka se utangajwe n’uko avuze rubanda nyamwinshi? nyamara ntubyumve ukundi kuko ubu rubanda nyamwinshi ni imvugo ikwiye gukoreshwa isobanura neza abakene. Kandi nawe nkurikije ko mu Rwanda abenshi ari abari munsi y’umurongo w’ubukene nawe sinshidikanya ko waba urimo.
Bavuga ukuri koko ngo umushonji arota arya ubwo nawe wabirose munzozi ukeka ko byabaye, cyakoze ahari wenda kera uzabawe kuko burya Imana niyo itegura ahazaza humuntu naho ubu bwo urasetsa imikara ntuzi icyo kuba depite aricyo, ntabwo ari ubu Class monitor mwana!
Ndabona ikingenzi ari ukubanza kwiga ntabwo waba utari na doyen ngo uvugire abo mugisangira ibijumba ngo uvugire abaturage b’u Rwanda bajijutse ama ph degree aratuje naho umwana wo muri 12year ngo ubudepite ?
petit abagupinga ntibazi ibyaribyo.ubundi bavugako icyuzabacyo mugendana kdi ngo uzabumugabo agaragara nyina akimutwite.naho amashuri singombwa kuko kugira amadiplome siko kugira ubwenge.byose nukugira self confidance nogufata icyemezo kdi byabananiye muryamanye za licence na doctorat,mumureke azibyakora kuko si under 18.
nu kwisekereza aba nka ya film ya kanyommya hahahahahahahahahaha.
SHA NDABABAYE KUBA UTARAMENYE IBISABWA UKABA UVUYEMO NAHO NARI KUGUTORA.KUKI UTAGISHIJINAMA ABALIMU BAWE?
Sha bakwitege wowe utangiye kare. Ariko kandi nibyiza. Courage rero.