Kizito Mihigo ariyemerera ko yakoranaga na RNC na FDLR

Umuhanzi Kizito Mihigo, kuri uyu wa kabiri taliki 15/4/2014, yibwiriye itangazamakuru ko ibyaha aregwa byo kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba ya RNC na FDLR abyemera.

Ibi Kizito Mihigo yabitangarije ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, aho we n’abandi bantu batatu bafatanyije muri ibi byaha berekwaga abanyamakuru.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Polisi y’u Rwanda, kikaba cyayobowe n’umuvugizi wa Polisi ACP Damas Gatare ari kumwe n’umuyobozi w’ibiro by’ubugenzacyaha muri Polisi, ACP Theos Badege.

Kizito Mihigo afunganywe n’abandi bantu batatu aribo; Cassien Ntamuhanga uyobora radiyo Amazinga Grace, Jean Paul Dukuzumuremyi wahoze mu ngabo z’u Rwanda n’undi mugore witwa Agnes.

Kizito Mihigo.
Kizito Mihigo.

Aganira n’abanyamakuru, ACP Theos Badege yavuze ko mu bibazo aba bakurikiranweho ibyaha babajije, ngo yaba umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi bemera ko bari bararahiriye kuzahorera urupfu rwa Patrick Karegeya.
Kizito Mihigo aremera ku mugaragaro ko ibyo ashinjwa ari ukuri ndetse agahamya ko byabera abantu bose isomo.

Yagize ati: “Hari umugabo witwa Niyomugabo Gerald ngirango mwese muramuzi nanamutumiraga mu biganiro byanjye byahitaga kuri Televiziyo, hanyuma aza gutuma menyana n’undi muntu wakoranaga niyo mitwe biza gutuma tuganira ibiganiro bibi…Ibiganiro bisebanya, bisebya Leta, bikora ibyaha bababwiye. Ibyo biganiro rero nibyo nakoreyemo ibyaha byose mbikorera kuri Skype no kuri WhatsApp.

Ndizera ko iki kibazo ndimo kizaha amasomo akomeye Abanyarwanda.”
Umuyobozi ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege avuga ko Kizito Mihigo yari ashinzwe ubukangurambaga n’icengezamatwara (Mobilization) ashakira RNC & FDLR abayoboke mu rubyiruko mu Rwanda.

Kizito ngo yiyemerera ko yari amaze amezi abiri avugana kandi afite imikoranire na RNC na FDLR. Cassien Ntamuhanga we yari umwe mu bayobozi bakuru naho uwitwa Agnes ashinzwe imari. Yafashwe ubwo yashakaga gutoroka yamenye ko ari gukorwaho iperereza.

Kizito Mihigo avugana n'itangazamakuru kuri uyu wa 15/04/2014.
Kizito Mihigo avugana n’itangazamakuru kuri uyu wa 15/04/2014.

ACP Badege akomeza avuga ko Jean Paul Dukuzumuremyi yari ashinzwe gukora ibitero by’iterabwoba bya RNC na FDLR kandi yari yamaze kwishyurwa amafaranga ya mbere.

Abaregwa uko ari batatu bari bararahiriye kuzahorera urupfu rwa Patrick Karegeya bica bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Rwanda.

Patrick Karegeya wahoze ashinzwe iperereza ryo hanze yishwe tariki ya 1 Mutarama 2014 muri Afurika y’Epfo, akaba yari umwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ndetse agashinjwa kuba inyuma y’ibitero bya gerenade byibasiye u Rwanda mu minsi ishize.

Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien bari bamaze iminsi bavugwaho kuburirwa irengero barabarizwa mu maboko ya polisi y’u Rwanda. Ntamuhanga ngo yabuze ku mugoroba wa tariki 07/04/2014 mu gihe Kizito we ngo yabuze kuwa gatanu w’icyumweru cyabanje.

Kuwa mbere tariki 14/04/2014 nibwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko abo bagabo bari mu maboko ya Polisi bashinjwa kuba bakorana na FDLR ndetse na RNC ya Kayumba Nyamwasa mu guhungabanya umudendezo w’igihugu, gutegura ibikorwa byo kwica abayobozi bakuru no gutera za grenades.

Komisiyo y’igenzura ry’imikorere y’itangazamakuru yagize icyo ivuga ku munyamakuru Ntamuhanga

Nyuma yo kwerekwa abanyamakuru, ku kicaro cya Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y’abanyamakuru-Rwanda Media Commission, habereye ikindi kiganiro n’abanyamakuru kigamije kugaragaza aho ayi komisiyo igeze mu gukurikirana iby’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga.

Fred Muvunyi uyobora Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y'abanyamakuru mu kiganiro n'abanyamakuru.
Fred Muvunyi uyobora Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y’abanyamakuru mu kiganiro n’abanyamakuru.

Fred Muvunyi, umuyobozi w’iyi komisiyo yavuze ko bahangayikishijwe n’ifungwa ry’umunyamuryango wabo, ahamagarira inzego zibishinzwe ko zafasha umunyamakuru Cassien Ntamuhanga kubona uburenganzira busesuye.

“Nubwo Polisi ivuga ko ifunze Ntamuhanga imukurikiranyeho gukorana n’imitwe nka FDLR na RNC, turahamagarira inzego zibishinzwe guha Cassien Ntamuhanga uburenganzira busesuye nkuko biteganywa n’itegeko; agahabwa umwunganizi ndetse n’umuryango we ukemererwa kumusura.

Tuboneyeho n’umwanya wo gushimangira ko Ntamuhanga Cassien afite uburenganzira bwo guceceka ntagire icyo avuga kugeza ubucamanza bumuhamije ibyaha aregwa.”

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 73 )

(birandenze...............)

John yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

We waiting da justice oh God what is it? May Allah’s protect our country n our H E president n us ameen

[email protected] yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

koko,kabisa,kizito atinyuke agambanire ijyihugo ndamugaye kukobirababajee!

Rukundo fost yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Ariko ubundi nimwabonaga ko arikamaringaringa. Icyo katakora niki uretse ko abanyarwanda iyo bishyizemo umuntu byaba kumwanaga cyangwa kumukunda ko nabo bakabya. Wowese ubona sumupadiri sumufungwa ariko ukabona sinzi jye nubundi uko nakabonaga. Karasebye gusa abanyarwanda nibyiza kumenya ko ntawe bafite kwizera.
Harya ngo yashakaga kuba Minisitiri wentebe. Abonye umwanya wo kujya kuririmba yanumba ye muri gereza. Dore ko yahakundaga kubi.

Kam yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

KIZITO WE MURINIGAPE

BANKUNDARWINSHI TEOGENE yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

kizito agomba guhanwa kandi bibere abanyarwanda bose isomo be kugambanira igihugu gusa birababaje

germaine uzamukunda yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

mbabajweni ndirimbonziza-zubaka igihugunaba nyarwandamu rirusanjyeniba/aribyo ahanwehakuriki-jwe itegeko?

Alex yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

MANA tabara u Rwanda.jye iyi nkuru yarandakaje cyane niba koko kizito nawe yarakoze ibyo aregwa byaba bibabaje.gusa nasabaga abashinja cyaha basesengure barebe ukuri;si no kizito baba baramuroze ,kuko ndumva atabikora.Murakoze niyihangane ,ubutabera nicyo bubereyeho ngo burenganure urengana cg buhane uhamwa n’icyaha.Mana weeeeeee! tabara abanyarwanda n’u Rwanda, wibuke icuraburindi ruvuyemo ntirizongere MANA TABARA ABAWE.

uwamahoro rita yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Tureke ubutabera bukore akazi kabwo, uzahamwa nicyaha azahanwe. Kizito uko ntekereza yararoshye ntiyabimenya. Yarakoreshejwe, abagizibanabi baramupangiye bamugusha mu cyaha.Objectif yabo nukwangiza izina rye, twese tukamwanga, n`ibyo yakoraga bigahagarara. Kandi twibuke ko yakoze byiza byagiriye igihugu akamaro.Mushishoze yarakoreshejwe ntiyabimenya.

alias yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

"Babanje kuza gufata abakomunisti, sinagira icyo mvuga kuko ntari umukomunisti, bagarutse bafata aba syndicalistes, ndicecekera kuko ntari umu syndicaliste, nyuma baraza batwara abayahudi, sinakoma kuko ntari umuyahundi, bagarutse batwara abagatolika, ndaruca ndarumira kuko ntari umugatolika. Ku mwisho baraza nanjye barantwara, nta muntu wari ugihari wo kundengera". Martin Niemöller.

Kami yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Tureke ubutabera bukore uwo icyaha kizahama azahanwe. Tureke kuvuga ko Kizito ari umugizi wanabi kuko ntakiramuhama. Ahubwo mushishoze kuko yakoreshejwe nabagizi ba nabi bagamije kumwangisha abanyarwanda, mbese nakamaro yarafitiye igihugu gahagarare. Yaramaze gukorera igihugu byinshi kandi umusaruro ntawawirengagiza.

UKURI JEANNE yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Ariko muransetsa iyo muvuga ngo byabatangaje kuba kizito akora biriya bintu: kizito ni umuntu mukuru, wize,usobanukiwe namateka y,igihugu cyacu. kwirirwa mumutoza gusaba imbabazi njye sinemeranwa namwe. nimureke ubutabera bukore akazi kabwo sinzi nimpamvu ariwe uvugwa kurusha abandi. ibyo bikwereka ko umuntu niyo waba umwemera gute’’ ari umuntu kandi nta wushobora kureba mu mutima wa mugenziwe. ibyo tubona ni agatonyaga mu nyanja. murakoze.

Ngarambe yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka