Kizito Mihigo ariyemerera ko yakoranaga na RNC na FDLR

Umuhanzi Kizito Mihigo, kuri uyu wa kabiri taliki 15/4/2014, yibwiriye itangazamakuru ko ibyaha aregwa byo kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba ya RNC na FDLR abyemera.

Ibi Kizito Mihigo yabitangarije ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, aho we n’abandi bantu batatu bafatanyije muri ibi byaha berekwaga abanyamakuru.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Polisi y’u Rwanda, kikaba cyayobowe n’umuvugizi wa Polisi ACP Damas Gatare ari kumwe n’umuyobozi w’ibiro by’ubugenzacyaha muri Polisi, ACP Theos Badege.

Kizito Mihigo afunganywe n’abandi bantu batatu aribo; Cassien Ntamuhanga uyobora radiyo Amazinga Grace, Jean Paul Dukuzumuremyi wahoze mu ngabo z’u Rwanda n’undi mugore witwa Agnes.

Kizito Mihigo.
Kizito Mihigo.

Aganira n’abanyamakuru, ACP Theos Badege yavuze ko mu bibazo aba bakurikiranweho ibyaha babajije, ngo yaba umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi bemera ko bari bararahiriye kuzahorera urupfu rwa Patrick Karegeya.
Kizito Mihigo aremera ku mugaragaro ko ibyo ashinjwa ari ukuri ndetse agahamya ko byabera abantu bose isomo.

Yagize ati: “Hari umugabo witwa Niyomugabo Gerald ngirango mwese muramuzi nanamutumiraga mu biganiro byanjye byahitaga kuri Televiziyo, hanyuma aza gutuma menyana n’undi muntu wakoranaga niyo mitwe biza gutuma tuganira ibiganiro bibi…Ibiganiro bisebanya, bisebya Leta, bikora ibyaha bababwiye. Ibyo biganiro rero nibyo nakoreyemo ibyaha byose mbikorera kuri Skype no kuri WhatsApp.

Ndizera ko iki kibazo ndimo kizaha amasomo akomeye Abanyarwanda.”
Umuyobozi ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege avuga ko Kizito Mihigo yari ashinzwe ubukangurambaga n’icengezamatwara (Mobilization) ashakira RNC & FDLR abayoboke mu rubyiruko mu Rwanda.

Kizito ngo yiyemerera ko yari amaze amezi abiri avugana kandi afite imikoranire na RNC na FDLR. Cassien Ntamuhanga we yari umwe mu bayobozi bakuru naho uwitwa Agnes ashinzwe imari. Yafashwe ubwo yashakaga gutoroka yamenye ko ari gukorwaho iperereza.

Kizito Mihigo avugana n'itangazamakuru kuri uyu wa 15/04/2014.
Kizito Mihigo avugana n’itangazamakuru kuri uyu wa 15/04/2014.

ACP Badege akomeza avuga ko Jean Paul Dukuzumuremyi yari ashinzwe gukora ibitero by’iterabwoba bya RNC na FDLR kandi yari yamaze kwishyurwa amafaranga ya mbere.

Abaregwa uko ari batatu bari bararahiriye kuzahorera urupfu rwa Patrick Karegeya bica bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Rwanda.

Patrick Karegeya wahoze ashinzwe iperereza ryo hanze yishwe tariki ya 1 Mutarama 2014 muri Afurika y’Epfo, akaba yari umwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ndetse agashinjwa kuba inyuma y’ibitero bya gerenade byibasiye u Rwanda mu minsi ishize.

Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien bari bamaze iminsi bavugwaho kuburirwa irengero barabarizwa mu maboko ya polisi y’u Rwanda. Ntamuhanga ngo yabuze ku mugoroba wa tariki 07/04/2014 mu gihe Kizito we ngo yabuze kuwa gatanu w’icyumweru cyabanje.

Kuwa mbere tariki 14/04/2014 nibwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko abo bagabo bari mu maboko ya Polisi bashinjwa kuba bakorana na FDLR ndetse na RNC ya Kayumba Nyamwasa mu guhungabanya umudendezo w’igihugu, gutegura ibikorwa byo kwica abayobozi bakuru no gutera za grenades.

Komisiyo y’igenzura ry’imikorere y’itangazamakuru yagize icyo ivuga ku munyamakuru Ntamuhanga

Nyuma yo kwerekwa abanyamakuru, ku kicaro cya Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y’abanyamakuru-Rwanda Media Commission, habereye ikindi kiganiro n’abanyamakuru kigamije kugaragaza aho ayi komisiyo igeze mu gukurikirana iby’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga.

Fred Muvunyi uyobora Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y'abanyamakuru mu kiganiro n'abanyamakuru.
Fred Muvunyi uyobora Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y’abanyamakuru mu kiganiro n’abanyamakuru.

Fred Muvunyi, umuyobozi w’iyi komisiyo yavuze ko bahangayikishijwe n’ifungwa ry’umunyamuryango wabo, ahamagarira inzego zibishinzwe ko zafasha umunyamakuru Cassien Ntamuhanga kubona uburenganzira busesuye.

“Nubwo Polisi ivuga ko ifunze Ntamuhanga imukurikiranyeho gukorana n’imitwe nka FDLR na RNC, turahamagarira inzego zibishinzwe guha Cassien Ntamuhanga uburenganzira busesuye nkuko biteganywa n’itegeko; agahabwa umwunganizi ndetse n’umuryango we ukemererwa kumusura.

Tuboneyeho n’umwanya wo gushimangira ko Ntamuhanga Cassien afite uburenganzira bwo guceceka ntagire icyo avuga kugeza ubucamanza bumuhamije ibyaha aregwa.”

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 73 )

Ahaaaa!...Njye Ndumiwe,Imana Ni Dutabare.

Dadi yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

mbuze aho gushyira amarirapeee!koko kizito?wahozaga imfubyi nabapfakazi?agasana imitima yabenshyi?nukuri amafaranga nimabipe,gusa jye ndumva ataribyo kuko kizito ntiyatinyuka kwihekura bwaka2.

tiger2 yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

KIZITO KUKO YEMEYE ICYAHA NABABARIRWE.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

POLICE ifite byinshi byo gukora kandi KIZITO abivuze ukuri nabandi nibarebereho naho rero amategeko nakore

IVAN MATATA yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Kubwo Urukundo Nkunda Cyizito Siniyumvisha Ko Yabikora Umwanzi Agucira Akobo Imana Igucira Akanzu Aho Hajya Abagabo Ntihajya Imbwa.

Claude yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Umwami RUDAHIGWA yashyize u Rwanda mu biganza bya Yesu,ashobora kuba yari yareretwe ibi byose biba ku Rwanda. Let us pray God will. Bariya bo IMANA ISHIMWE BAFASHWE NTAKIBI KIBAYE.

orga maitre yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Victim twice! firstly, a victim of genocide and secondly a victim of politics!!! Oh my God!we really need your help there!!!thanks

Love yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Nukuri Imana Nitabare U Rwanda.

Fanny yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Ibi bitubere isomo, koko uwizera mwene Adamu avumwe. Ninde wiyumvishagako Kizito yakora ibi.

Claude yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

IYO WURIYE IGITI UKAGERA MUBUSHORISHORI URAGWA FDLR KWERI?KIZITO BARAMUROZE NIKO NDIKWIBAZA?????????? UDUKOJEJE ISONI NTUBUZE BYOSE NGAHO BANA NABO WAJYAGA URIRIMBIRA INUMA WUMVE ICYO BAKURUSHIJE

NANA yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

wiza noneho bariya bantu bakaba bemeye kwihana,bakanatura? na Mugesera Leo wavuze amagambo akangurira abanyarwanda genocide kumugaragaro, ararenga akavuga ko ar’umwere none Umwana wahizwe ngo yicwe, ngo yemeye kumugaragaro ko yafatanyaga n’abashakaga kumwica? yewe Rwanda waragowe! icyo azira twese turacyizi ni mukure ibinyoma aho!

Ndabirambiwe yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Ntihagire uwibaza byinshi kuri KIZITO kuko abahanga bavugako ntagishya munsi y izuba.

Noel Habihirwe yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka