Karongi: Gitifu w’Umurenge arashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside

Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) w’Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi, Uwayezu Theodosie, afunzwe akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Jean Damascene Hodali Ngemanyi, yemereye Kigali Today ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa ari mu maboko ya Polisi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Bwishyura kuva tariki 10 Mata i saa saba.

Uwayezu Theodosie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi.
Uwayezu Theodosie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi.

Yagize ati “Ni byo koko arafunzwe. Arakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaje mu magambo yavuze.”

Gusa, uyu muvugizi wa Polisi yirinze kudutangariza ayo magambo uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi yaba yaravuze.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko ifungwa ry’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ryaba rishingiye ku magambo yavuze ku wa 5 Mata 2016 mu Nama Njyanama y’Umurenge, aho bivugwa ko yavuze ko kwibuka mu murenge ayobora bizatangira ku itariki ya 6 Mata kuko ngo abantu bibuka bitewe n’amateka y’ahantu.

Ibi bikaba byarazaga bisanga andi magambo yigeze kuvugira mu nama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburengerazuba yo ku wa 9 Ugushyingo 2015, avuga ko uwari Perezida Habyarimana atari mubi ahubwo abo yayoboraga ari bo bari babi.

Iki cyaha kimuhamye, Uwayezu yahanwa n’ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9).

Iyi ngingo kandi iteganya ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) ku wahamwe n’iki cyaha.

Ibitekerezo   ( 16 )

wamukurikiza musazawe habyarimana nakindi

sabiiti k moses yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

uwo
muyobozi bimufata ahanwe byintangarugero kuko ibyo ntaho byajyeza abanyarwanda

bonner kimenyi yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

Ariko se kuba yaravuze ko Habyarimana atari mubi ni icyaha koko.namwe ntimugakabye,ikindi ni uko ibintu by’ingengabitekerezo ya Genocide byasubirwamo kuko ndabona biba ingengabitekerezo bitewe n’ubyenteripreta.ahubwo abantu bajye baceceka kuko ndumva ntakitari ingengabitekerezo mu Rwanda cyane iyo kivuzwe n,uwitwa ko atahigwaga(umuhutu).ubu najye muri buvuge ko mfite ingengabitekerezo kuko mbabwije ukuri.ndabizi ko mushobora kutabitamutsa ngo batabirukana,ariko si byiza rwose!ibihe biha ibndi!

karitanyi yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

ubwo se umuyobozi nkuwo yageza iki kubo ayobora, mugihe afite ingenga bitekezo?

Baptiste yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka