Karongi: Gitifu w’Umurenge arashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside

Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) w’Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi, Uwayezu Theodosie, afunzwe akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Jean Damascene Hodali Ngemanyi, yemereye Kigali Today ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa ari mu maboko ya Polisi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Bwishyura kuva tariki 10 Mata i saa saba.

Uwayezu Theodosie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi.
Uwayezu Theodosie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi.

Yagize ati “Ni byo koko arafunzwe. Arakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaje mu magambo yavuze.”

Gusa, uyu muvugizi wa Polisi yirinze kudutangariza ayo magambo uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi yaba yaravuze.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko ifungwa ry’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ryaba rishingiye ku magambo yavuze ku wa 5 Mata 2016 mu Nama Njyanama y’Umurenge, aho bivugwa ko yavuze ko kwibuka mu murenge ayobora bizatangira ku itariki ya 6 Mata kuko ngo abantu bibuka bitewe n’amateka y’ahantu.

Ibi bikaba byarazaga bisanga andi magambo yigeze kuvugira mu nama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburengerazuba yo ku wa 9 Ugushyingo 2015, avuga ko uwari Perezida Habyarimana atari mubi ahubwo abo yayoboraga ari bo bari babi.

Iki cyaha kimuhamye, Uwayezu yahanwa n’ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9).

Iyi ngingo kandi iteganya ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) ku wahamwe n’iki cyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

karitanyi ubona ukuri uvuze ari ukuhe? har’icyintu umuntu avuga ukunva direct icyo ashaka kuvuga;kandi ntawutazi ko ibihe biha ibindi ariko ikosa rigomba gukosorwa nitegeko.
uyu muyobozi ahubwo nukureba neza niba atararoze umurenge wose
birakabije bahanwe

mugiaha yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

ntibavuga ingengasi bavuga ingenga bitekerezo
kandi karitanyi ntawe usuzume amagambo yawe ntawe nturi shyashya

mugabo john yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

rwose nibyiza gutanga ibitekerezo ariko mbere yo Kwandika ujye ubanza usuzume into ugiye Kwandika kandi nawe nturi shyashya ntibavuga injyengasi bavuga ingengabitekerezo

mugabo john yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Abantu basambana mu cyunamo mucyumweru cyo kwibuka nabo barapfobya babicikeho.

Ingabire Jean yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Twirinde ibitekerezo bitera agahinda,ahumbo tumenye ibyo twirinda n’ubyirinda yirinda iki cyababaza abandi.

INGABIRE yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

mwaramutse bakunzi buru rubuga ariko abayobozi nkabo mubona nkatwe urubyiruko twabigiraho iki?nge ndababaye cyane birenze inzego zibishinzwe zikore akazi kazo

gervais yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

sinarinziko abayobozi nkaba babakiriho cyekora Mana We Ukomeze Kubungura Ubumenyi Kuri Bo Kabisa Nubwo Bize Nabakene Mumitwe Yabo Kabisa

Ndahiriwe Afazar yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

Uyu muyobozi ndumva ari uwamateka cyakoza n’umuyobozi gito pe nakurikiranwe niba hari n’abandi nabo bafite imitekerereze nkiye nabo bakurikiranwe bahanwe ibi ntibikarangwe mu rwagasabo

juma yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

Umurengwe wica nkinzara,nyine yumvaga we yahindura amatariki yemejwe nabanyarwanda akishiriraho aye,ni umurengwe nubutagondwa bwabarenze

eric yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

nukuri uwo mugabo wakoreshe ibirori mugihe nkiki,agomba guhindurirwa imyumvire kuko nomubiganiro byabanje mbere yuko akora ibyo yarabirimo dukangurirwa kwirinda ibintu by’imyidagaduro mubihe nkibi. byongeye noneho akaba yaranabaye Encadireur mbere ya genocide.

alias yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

Nukuri ntimugakabye rwose. Uyumuntu ariya magambo yaravuze ngo abaturage iyo bafashije ubuyobozi ntabwo ubuyobozi bwakwitwara nabi at I. Ese muziko habyarimana yarimubi, ati buriya nabaturage babigizemo uruhare, arongera ejobundi ati. Kwibuka bitangira Mu ijoro ryo kuwa 06 mata gusa icyo mbona imvugo yose yagukoraho kandi myamara mubitekerezo ntabiri mubantu. Uyu Gitifu yarokotse genocide ntabwo yazana ingengasi. Ahubwo commute nyobozi ntabwo yamukunda. Iperereza bajye mubaturage maze bafate amakuru ahamye mumurenge. Kuko numurenge uba ushaka kuyoborwa na etat civile.

gakire yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

Uguhaga nokugwa ivutu nikogutuma bazamura
ingengasi ashonje ntiyabikora bajye bahaga begure ahogutoneka abacitse kwicumu

rubya yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka