Karongi: Ababajwe n’uko ashobora kutaziga muri GSOB kubera ubushobozi buke
Niyindebera Hamissa, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 urangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye akaba yaroherejwe gukomereza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare (GSOB) atewe ishavu no kuba ashobora kutazajya kuri iki kigo kubera ko iwabo nta bushobozi bafite bwo kumwoherezayo.
Ni mu gihe habura iminsi mike ngo abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangire amasomo.
Uyu mwana w’umukobwa uvuka mu muryango w’abana barindwi ngo muri bo babiri bonyine ni bo bashoboye gukandagira mu mashuri yisumbuye kubera ikibazo cy’ubukene.
Ikimubabaza kurushaho ngo ni uko biramutse bidakunze ko ajya ku kigo yoherejweho byaba bibaye ubugira kabiri, kuko arangiza amashuri abanza na bwo ngo yari yatsinze neza ariko akabura ubushobozi bigatuma yiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.

Mu ijwi ryuje agahinda, Niyindebera avuga ko yajyanye na nyina umubyara gusaba ubufasha ku murenge ariko na bo ngo bakaba nta cyizere gifatika bamuhaye.
Agira ati “Ku murenge nyine mbere nari nagiyeyo, noneho mama na we twajyana bakamuca amazi (bakamusuzugura) ngo nta bufasha bafite ngo keretse nitureba umuntu wo mu muryango cyangwa undi muntu uzatubonera ubufasha nyine”.
Uyu mwana w’umukobwa, mu ijwi ririmo ukwizera guke, avuga ko abonye amahirwe yo gukomeza atayapfusha ubusa.
“Mbonye umuntu umpa ubufasha nakwiga pe kuko mu mutwe ho ndahafite,” Niyindebera.

Niyindebera agera aho avuga ko anabonye umurihira yarangiza amashuri akazamwishyura yazamushimira cyane.
Se umubyara, Ntoragurwa Shaban ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka 68. Agendera ku mbago, agaragara nk’ufite intege nke akavuga ko amashuri y’umukobwa we ari yo yonyine yari atezeho ahazaza he.
Ntoragurwa agira ati “Njye nta bushobozi rwose nta n’ukuntu meze uretse Nyagasani wenyine ni we wangirira umpuhwe”.
Atwereka ahantu atuye mu kibanza kirimo inzu yonyine, avuga ko nta kindi agira akaba asaba ubufasha kugira ngo umwana we ashobore kwiga.
“Mu by’ukuri nta bushobozi nabona icyo nabasaba n’uko banjyanira umwana mu ishuri kugira ngo azabone imibereho. Ubu se koko azapfe urwo napfuye?” Ntoragurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera uyu mwana atuyemo, Mutuyimana Emmanuel avuga ko n’ubwo atari azi ikibazo cy’uyu mwana ngo umurenge witeguye kuzagira icyo ukora ntabure amahirwe ye.
Agira ati “Umwana nk’uwo washoboye kugira amanota meza ntazabura uburyo yiga. Namugira inama yo kugaruka ku murenge akareba abari barimo gukurikirana icyo kibazo aho babigeze ariko turamwizeza ko atazabura uko yiga”.
Uyu mwana w’umukobwa afite amanota 42 mu gihe bari bafatiye ku manota 51 ku bakobwa baziga mu bigo by’icyitegererezo aho abanyeshuri biga bacumbikiwe n’ikigo, akaba ababajwe no kuba ubukene bugiye kumuvutsa kwiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare “Indatwa n’inkesha”.
Uwaba afite ubufasha bwakongera icyizere ku hazaza heza h’uyu mukobwa yamubona kuri nimero ya terefone igendanwa 0785145492 ya mukuru we Nyirahabimana Amina.
Oswald Niyonzima
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze cyane kigalitoday kuri iyi nkuru y’ubuvugizi kuri uyu mwana. Cyakora nk’uko itangazamakuru rijya ribikora byaba byiza mugiye mushyiraho na no. za telefone umuntu aba ashobora kubonaho umuntu mukoreye ubuvugizi nk’ubu. Abanyarwanda baracyarimo abafite umutima wo gufasha! Mwongerere uwo mwana amahirwe mushyiraho na no. ya telefone yabonekaho kuko mpamya ko n’ubwo umurenge wamufasha na wo utashobora kumuha ibyo azakenera byose ngo yige neza.
ubwo koko aho hafi habuze uwamufasha. njyewe muzambwire ayo bishyura hariya ku gihembwe nzamufashe. nzajya mwishyurira minerval nongereho na 10 000frw ya argent de poche
None uwo mwana umuntu yamubona gute? Ndashaka kuvuga umuntu yamufasha gute ko nta kintu mwanditse nka elephone ye cyangwa iy’umuntu baturanye kugira ngo hari umugraneza ushaka kumufasha bavugane.