Karongi: Ababajwe n’uko ashobora kutaziga muri GSOB kubera ubushobozi buke

Niyindebera Hamissa, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 urangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye akaba yaroherejwe gukomereza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare (GSOB) atewe ishavu no kuba ashobora kutazajya kuri iki kigo kubera ko iwabo nta bushobozi bafite bwo kumwoherezayo.

Ni mu gihe habura iminsi mike ngo abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangire amasomo.

Uyu mwana w’umukobwa uvuka mu muryango w’abana barindwi ngo muri bo babiri bonyine ni bo bashoboye gukandagira mu mashuri yisumbuye kubera ikibazo cy’ubukene.

Ikimubabaza kurushaho ngo ni uko biramutse bidakunze ko ajya ku kigo yoherejweho byaba bibaye ubugira kabiri, kuko arangiza amashuri abanza na bwo ngo yari yatsinze neza ariko akabura ubushobozi bigatuma yiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.

Niyindebera afite impungenge ko ubukene bugiye kumubuza kwiga muri GSOB yari yoherejwemo.
Niyindebera afite impungenge ko ubukene bugiye kumubuza kwiga muri GSOB yari yoherejwemo.

Mu ijwi ryuje agahinda, Niyindebera avuga ko yajyanye na nyina umubyara gusaba ubufasha ku murenge ariko na bo ngo bakaba nta cyizere gifatika bamuhaye.

Agira ati “Ku murenge nyine mbere nari nagiyeyo, noneho mama na we twajyana bakamuca amazi (bakamusuzugura) ngo nta bufasha bafite ngo keretse nitureba umuntu wo mu muryango cyangwa undi muntu uzatubonera ubufasha nyine”.

Uyu mwana w’umukobwa, mu ijwi ririmo ukwizera guke, avuga ko abonye amahirwe yo gukomeza atayapfusha ubusa.

“Mbonye umuntu umpa ubufasha nakwiga pe kuko mu mutwe ho ndahafite,” Niyindebera.

Aha niho iwabo wa Niyindebera. Kubera amikoro make y'umuryango ngo abonye umufasha kwiga mu kigo yoherejwemo yazamwishyura arangije.
Aha niho iwabo wa Niyindebera. Kubera amikoro make y’umuryango ngo abonye umufasha kwiga mu kigo yoherejwemo yazamwishyura arangije.

Niyindebera agera aho avuga ko anabonye umurihira yarangiza amashuri akazamwishyura yazamushimira cyane.

Se umubyara, Ntoragurwa Shaban ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka 68. Agendera ku mbago, agaragara nk’ufite intege nke akavuga ko amashuri y’umukobwa we ari yo yonyine yari atezeho ahazaza he.

Ntoragurwa agira ati “Njye nta bushobozi rwose nta n’ukuntu meze uretse Nyagasani wenyine ni we wangirira umpuhwe”.

Atwereka ahantu atuye mu kibanza kirimo inzu yonyine, avuga ko nta kindi agira akaba asaba ubufasha kugira ngo umwana we ashobore kwiga.

“Mu by’ukuri nta bushobozi nabona icyo nabasaba n’uko banjyanira umwana mu ishuri kugira ngo azabone imibereho. Ubu se koko azapfe urwo napfuye?” Ntoragurwa.

Uretse kuba atishoboye, ise wa Niyindebera anafite ubumuga.
Uretse kuba atishoboye, ise wa Niyindebera anafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera uyu mwana atuyemo, Mutuyimana Emmanuel avuga ko n’ubwo atari azi ikibazo cy’uyu mwana ngo umurenge witeguye kuzagira icyo ukora ntabure amahirwe ye.

Agira ati “Umwana nk’uwo washoboye kugira amanota meza ntazabura uburyo yiga. Namugira inama yo kugaruka ku murenge akareba abari barimo gukurikirana icyo kibazo aho babigeze ariko turamwizeza ko atazabura uko yiga”.

Uyu mwana w’umukobwa afite amanota 42 mu gihe bari bafatiye ku manota 51 ku bakobwa baziga mu bigo by’icyitegererezo aho abanyeshuri biga bacumbikiwe n’ikigo, akaba ababajwe no kuba ubukene bugiye kumuvutsa kwiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare “Indatwa n’inkesha”.

Uwaba afite ubufasha bwakongera icyizere ku hazaza heza h’uyu mukobwa yamubona kuri nimero ya terefone igendanwa 0785145492 ya mukuru we Nyirahabimana Amina.

Oswald Niyonzima

Ibitekerezo   ( 15 )

Ikibazo cya Hamisa agihuje na Claire uvuka mu karere ka Rulindo. Nawe avuka mu muryango ukennye kandi yari yatsinze tronc-commun ariko urugendo rwe rurangiriye aho. Numero ya mukuruwe ni: 0789609524

Firmin yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

ARIKO NIBA MURIKIGIHUGU HARI UBUYOBOZI BUTUMVA IKIBAZO NKIKI CYUYUMUKOBWA URWANDA NTAHO TWABA TUJYA RWOSE? NIBA NTANUBUSHOZI BUFITE NTIBUSHOBORA NOKUMUSHAKIRA IMIRYANGO NTERA NKUNNGA KWERI! KO MBONA ISIGAYE IHARI MUGUHUGU KUBWINSHI?BYUMWIHARIKO IMBUTO FONDENDATION,AGAHOZO SHALLOM NINDI NKA GLOBAL FOUND,WORD VISION.MURAKOZE UMUSANZU WIBITEKEREZO WARI UWO ARIKO SINZIBAGIRWA NUWUBUSHOZI.

JOHN yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

Abantu bafite ihene n’ibigori da?niba atishoboye bamushyize mu cyiciro cy’ubudehe?

eva yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

muduhe contact zuyumwana?

ange yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

Abantu muvuga ko nta numero za Tel ziriho nimurebe neza bazishyizeho ahagana aho inkuru irangirira ni iza mukuru we
ni 0785145492.

alias Titus yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

MURAKOZE KU GITEKEREZO MUTANZE KURI URIYA MWANA ARIKO MWITEGEREZE NEZA MUREBE HARI NUMBER YATANZE YA MUKURUWE KUKO WE NTABUSHOBOZI AFITE BWO KUYITUNGA IYO RERO YA MUKURU WE NIYO MWAMUSHAKIRAHO ABASHAKA KUMUFASHA KANDI IMANA IKOMEZE IBAGIRIRE NEZA ABAFITE UMUTIMA WO GUFASHA ABABAYE
Uwaba afite ubufasha bwakongera icyizere ku hazaza heza h’uyu mukobwa yamubona kuri nimero ya terefone igendanwa 0785145492 ya mukuru we Nyirahabimana Amina.

kagabo jean pierre yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

Akarere kamufashije kaho atuye?
Abagiraneza nabo bamufashe ni umwana w’u Rwanda

nzarora yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

Inkuru nk’izi zisabira gufasha umuntu mujye mushyiraho uko umuntu yamubona. Niyo washyiraho uzumuyobozi w’umudugudu. Ariko nk’ubu urabona wibagiye gushyiraho ikintu cy’ingenzi. Hari abantu bagifite umutima wa kimuntu bashobora kumurwanaho.

gd yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

Ebaba we urukundo rurahari burya,@telesphore niba ibyo uvuga utabeshya Imana izaguhe umugisha kbsa.

cool boy yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

turabashimira gusa nta contact ntacyo mumufashije peee muzishyireho nanjye nubwo niga bigoranye ndi i karongi muri bwishyura niga IPRC WEST kumugeraho ntabwo bigoye ariko kwikora ntazi aho ndibumukure nikibazo nibura twari gusaranganya kuri ka bourse nahawe mushyireho contact

obed yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

Telesphore ugize neza ndagusaba kureba adresse ya kiliya kigo i butare ukabandikira cg ukabaterefona noneho ukajya ubohererza iyo mfanshanyo yawe
Ni wowe igihugu kigeneye rwose mu ntwali !

rukara yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

murakoze aliko ndibuka ko FAWE n’izindi nzego z’urugaga rw’abagore zali zikwiliye kwita ku kibazo cy’uwo mwana w’umukene kubera ubushobozi bucye
Igihugu ni ikita ku rubyiruko kuko ni ho ejo hacyo hashingiye kandi ntawe ukwiliye kubura imyigire ngo n’uko yabuze amafranga

rukara yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka