Intumwa y’Amerika yasabye Perezida Kagame igisubizo ku Burundi
Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari,Thomas Perriello, kuri uyu wa 19 Kanama 2015 yasabye Perezida Kagame ibisubizo by’ibibazo byugarije u Burundi.
Ambasaderi Perriello yavuze ko abakuru b’ibihugu bigize akarere, bafatanije n’igihugu cye, Umuryango w’Abibumbye(UN) n’abandi bashobora gushakira ibisubizo u Burundi.

Amaze kuganira na Perezida Kagame, Amb.Periello yagize ati “Ni ingenzi cyane ko abayobozi ku mpande zombi[mu Burundi] bashaka ibisubizo mu mahoro, bigizwemo uruhare n’abakuru b’ibihugu byo mu karere n’abandi.”
Yavuze kandi ko azakomeza kwibutsa igihug Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibijyanye no kurwanya umutwe wa FDLR ngo bimeze nk’ibyasinzirijwe.
Na none ngo cyari igihe ko Ambasaderi Perriello amenyana na Perezida Kagame, akanumva ibibazo bijyanye na Politiki n’ubukungu bw’ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Uyu mu amabasaderi aracyari mushya kuko yagenwe guhagararira Amerika mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka, nyuma y’aho uwo yaje asimbura, Russ Feingold yeguye muri Gashyantare muri uyu mwaka.
Nyuma y’u Rwanda azakomereza urugendo rwe mu bihugu bya Kongo Kinshasa, Tanzania na Angola.
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yabwiye abanyamakuru ko ibyo u Rwanda rwemereye Ambasaderi Perriello, bizatangazwa mu cyumweru gitaha.
Andi mafoto



Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Uburundi nibwigire k’u Rwanda bareke kwica abenegihugu
nibamara kubamaraho bazayobora iki?
perezida wacu arizewe ahubwo akwiye kuyobora afrika nkigihugu kimwe.
ibibazo by’uburundi!!! kubona igisubizo azakibabonera nicy’u Rwanda rwari rwarapfuye yaracyibonye rurazuka!
Birakwiriye pe ko abayobozi b’ibihugu byo mu karere bashyira hamwe bagatorera umuti urambye ibibazo by umutekano biri muri ibi bihugu byacu.