Intumwa y’Amerika yasabye Perezida Kagame igisubizo ku Burundi
Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari,Thomas Perriello, kuri uyu wa 19 Kanama 2015 yasabye Perezida Kagame ibisubizo by’ibibazo byugarije u Burundi.
Ambasaderi Perriello yavuze ko abakuru b’ibihugu bigize akarere, bafatanije n’igihugu cye, Umuryango w’Abibumbye(UN) n’abandi bashobora gushakira ibisubizo u Burundi.

Amaze kuganira na Perezida Kagame, Amb.Periello yagize ati “Ni ingenzi cyane ko abayobozi ku mpande zombi[mu Burundi] bashaka ibisubizo mu mahoro, bigizwemo uruhare n’abakuru b’ibihugu byo mu karere n’abandi.”
Yavuze kandi ko azakomeza kwibutsa igihug Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibijyanye no kurwanya umutwe wa FDLR ngo bimeze nk’ibyasinzirijwe.
Na none ngo cyari igihe ko Ambasaderi Perriello amenyana na Perezida Kagame, akanumva ibibazo bijyanye na Politiki n’ubukungu bw’ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Uyu mu amabasaderi aracyari mushya kuko yagenwe guhagararira Amerika mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka, nyuma y’aho uwo yaje asimbura, Russ Feingold yeguye muri Gashyantare muri uyu mwaka.
Nyuma y’u Rwanda azakomereza urugendo rwe mu bihugu bya Kongo Kinshasa, Tanzania na Angola.
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yabwiye abanyamakuru ko ibyo u Rwanda rwemereye Ambasaderi Perriello, bizatangazwa mu cyumweru gitaha.
Andi mafoto



Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Ingorane y uburundi n iyabarundi. Urwanda ntibiruraba.
Urwanda birukemure ingorane zarwo abarundi ivyacu turavyibonera
Uburundi bukwiye ubufasha. Ndakeka uyu muyobozi kuba yarabonanye na Perezida Kagame byahembera ibiganiro bigamije amahoro mukarere.
Kuba Nkurunziza yararahiye mu ibanga biragaragaza ko Uburundi bugifite ikibazo.U Rwanda nirufashe abaturanyi bacu!
Uburundi bukeneye umuntu winararibonye nka kagame president wacu. nibashaka bamubwire abiyobore ari 2 ubundi urebe ngo abahungube uyumunsi barare bujumbura. Nkurunziza wigize ndanse, akaririra mumyotsi.
Ikibazo k’i Burundi kirabonerwa umuti mwanyuze munzira ikwiye mushaka igisubizo.
Ikibazo cy’uburundi ni ukuri nigishakirwe umuti abarundi batabarwe bitaraba bibi cyane.
tuzakomeza guharanira amahoro naho twitabajwe tuzabafasha kuyahagarura ubwo rero n’i burundi tuzabafasha uko dushoboye
ahaaa ikibazo cy’ abarundi kizakemuka aruko abarundi bicaye hasi bakaganiro ku bibazo byabo kandi bakabishakira ibisubizo bijyanye n’ umuco n’ amateka yabo
Perezida kagame aho yakuye u Rwanda turahazi,rero ibibazo byo mukarere ntibyamunanira. erega ibibazo byu umuturanyi bikemutse ntihabura inyungu igaruka ku rwanda kubijyanye nubukungu n’umutekano
Birakwiye ko umuti w’ikibazo c’u Burundi uboneka nimudufashe dutahe naho tumeze neza mwagize neza abanyarwanda kutwakira ariko turakeneye gusubira iwacu ku mavuko, turakunda igihugu, President Kagame turazi neza ko ushoboye, twarabonye aho mwakuye naho mwagejeje igihugu c’u Rwanda nimutuvugire gose dutahe natwe turakeneye ko buri murundi abona agaciro kamukwiye.
Ba Rugigana umusaza Muramwemera turabizi, mujye muza nibindi abagire Inama y’ibikwiye gukorwa.
CNARED nama ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge mu gihugu cy’u Burundi yahaye umunsi ntarengwa Nkurunziza perezida wuburundi ngo abe yavuye kubutegetsi 26 kanama 2015. kuko ni nayo tariki imyaka icumi izaba igeze ngo manda ya nkurunziza irangire.
Ikibazo cyuburundi gikeneye inararibonye nka perezida w’u rwanda Paul Kagame kuko aho yakuye u rwanda mu menyo ya rubamba hazwi, ubu u rwanda kikaba ari igihugu gifite umutekano mwiza, ubukungu bwiyongera buri munsi ndetse nabaturage bakaba babayeho neza.
Uburundi nabaturage bakeneye umutekano, nibigire ku rwanda cg se umusaza wacu yinjire muri kariya kanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge mu gihugu cy’u Burundi