Ingabo za Runiga zigera kuri 650 zahungiye mu Rwanda nyuma yo gutsindwa n’iza Makenga
Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko ingabo zigera kuri 650 zari mu mutwe uyobowe na Bishop Jean Marie Runiga wiyomoye ku buyobozi bwa M23 zamaze kwambuka umupaka w’u Rwanda zihahungira nyum yo gutsindwa mu mirwano yazishyamiranyije n’iza M23 zasigaye ziyobowe na Sultani Makenga.
Umunyamakuru wa Kigali Today uri ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aratangaza ko muri abo basirikare harimo abaraswe abandi, bakaba bahise bamburwa intwaro bagikandagira ku butaka bw’u Rwanda.


Umwe mu basirikare bakuru b’iki gice witwa Bodouin yatangarije abanyamakuru bari aho ko icyatumye bahunga ari uko babuze amasasu yo kurwana.

Aba basirikare bagize igice cya Runiga birukanywe mu gace ka Kibumba bari basanzwe bakoreramo, nyuma yo kwitandukanya na bagenzi babo batangiranye urugamba rwo gushaka uburenganzira bw’Abakongomani bavuga Ikinyarwanda, nk’uko bakomeje kubitangaza.
Iyo mirwano kandi yatumye n’abaturage bagera ku bihumbi bitanu bahungira mu Rwanda batinya ko intambara yakongera kubura bakahasiga ubuzima.

Igitangazamakuru News of Rwanda cyatangaje ko Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zabanje kubaka intwaro mbere yo kubaha ubuhungiro bari batse, ariko Runiga we yashwizwe ahatandukanye n’impunzi ku bw’umutekano we.


Yagize ati: “Abasirkare n’abakuru babo baturutse muri RDC binjiye mu Rwanda ariko babanza kwamburwa intwaro bavona gucungwa, benshi muri bo bari inkomere ariko bari guhabwa ubufasha bw’ibanze n’Umuryango utabara imbarare wa Croix Rouge.



Turi kuvugana n’imiryango yo mu karere n’indi mpuzamahanga kugira ngo bashobore kubakurikirana”.
Hagati aho ubuyobozi bwa Minisiteri ishinzwe gucyura Impunzi no kurwanda Ibiza (MIDIMAR), bwagiranye ikiganiro n’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bubahumuriza.
MIDIMAR yabasabye ko aribo bakwihitiramo niba bashaka kuguma mu Rwanda bakajyanwa mu nkambi ya Nkamira cyangwa bagasubizwa mu byabo.


Andi makuru umunyamakuru wacu uri I Rubavu, Syldio Sebuharara, aracyayadukurikiranira.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
ukuri kuragaragaye.nkeka ko iyaba u rwanda rufasha aba bantu ntabwo baba bahunze.kabila naze atware abantu be arekere aho kuvuza iya bahanda.
IKI NIKINYOMA RWOSE NDETSE NIKINA MICO !!!! GUSA UKULI KULI HAFI!!!
Ibi byo noneho ni agahomamumwa none bano bene data babacongomani ko bari gusubiranamo noneho bimeze gute? Gusa mbabajwe na na baturage bari kubigwamo,none se abavuga baravuga iki? urwanda se rwafashije abatsinze cg rwafashije abatsinzwe? ukuri guhora kwihishe inyuma yikinyoma. Imana iratuzi yirirwa ahandi igataha i Rwanda nabo basirikari ni baze turabakira. Ibi byose ni igisubizo ku mahanga.IMANA IFASHE ABAKONGOMANI BIKEMURIRE IBIBAZO BYABO.
sinkibyo byose, na Zaire yanze kuzaka Ex FAR, ariko reba aho benewabo batugeze! bakaba ari nabo ntandaro y’umutekano muke mu karere muri rusange!
FDLR igihe cyose amahanga azaba atarabona ko aricyo kibazo akarere k’ibiyaga bigari gafite, ntamahoro azahaboneka, uyu munsi ni M23, ejo ni F24 (february 24), Congo nifatanye n’u Ewanda ubwabyo birandure FDLR naho ubundi ntamahoro! naho Mushikiwabo na Paul ndabemera mukumetriza stuation.
Ntwasaba leta y’urwanda nimiryango mpuzamahanga ishinzwegutabara gufasha izompunzi zabasivire kuko abobayobozi ningabozabo batazi ibyobakora.
Imana ibafashe!Baziyunge babane mumahoro!
Bavandi,njye ibibera mubaturanyi bacu, njya mbona ari IKINAMICO!Ubuse aba ntibavugaga ko barwanya akarengane bagirirwa n ubuyobozi bwa Kongo? Nonese ko basubiranamo ari abavandimwe, ubu icyo barwanira barakizi koko? ubu ntabwo ari inda nini no gushaka ubutegetsi?Njye mbona hari ikindi kibyihishe Inyuma!Gusa tubitege amaso tuzaba tureba ibyiyi Kinamico? Gusa biraababaje niba abantu baterwa nabo bakitera!
Ngaho da!ibise kandi ni ibiki koko !!!!!!!!!!!!!Turabikemura gute noneho????Nyamara Congo ikwiye kwicara igakemura ikibazo cy’abana bayo,kandi nabo bakwiye gushyira hamwe aho kurwana batazi icyo barwanira ubu se koko turaBASHYIRA HE??????????????
Ngahore! kweli abavandimwe! nukuri birabaje kubona abavandimwe basubiranamo ago gushakira hamwe icyabahuza. ariko wenda ukuri kuraza kujya ahagaragara.
Ngahore! kweli abavandimwe! nukuri birabaje kubona abavandimwe basubiranamo ago gushakira hamwe icyabahuza. ariko wenda ukuri kuraza kujya ahagaragara.
Ngahore! kweli abavandimwe! nukuri birabaje kubona abavandimwe basubiranamo ago gushakira hamwe icyabahuza. ariko wenda ukuri kuraza kujya ahagaragara.
Ngaho rero babandi birirwa babeshyera u Rwanda ngo Rufasha Congo ese ni narwo rwemera ko abo rufasha bacikamo ibice? Erega ukuri kurahari Congo na UN bashakire umunti urabye abanyeKongo aho kwirirwa bikoma u Rwanda mu bibazo byabo.
Tubakirira impunzi ndetse n’abitwaje intwaro tukazibaka mbere yo kubakira nk’impunzi. Ibyo byakozwe amahanga areba Nyamara Congo aho kwambura FDLR intwaro ahubwo barazibaha. Congo igomba guhindura imikorere