Ingabo za Congo zateye u Rwanda babiri muri bo barahagwa
Abasirikare babiri b’abacomando ba Congo baguye mu gitero bagabye mu Rwanda tariki 03/11/2012 mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu ahitwa Rusura kuri metero 400 winjiye mu Rwanda naho umusirikare w’u Rwanda arakomereka.
Aba basirikare barashwe n’ingabo z’u Rwanda nyuma yuko batabajwe n’abaturage babona ko ingabo za Congo zinjira ku butaka bw’u Rwanda. Abaturage bavuga ko benshi mu baje mu gihe cya saa saba z’amanywa bavuga Ikinyarwanda.
Ingabo z’u Rwanda zabanje kubaza Abanyekongo ikibagenza aho gusubiza bahita babarasa hakomereka umusirikare w’u Rwanda bituma nabo bitabara bararasa babiri bitaba Imana ariko umwe ingabo za Congo zari zasigaye inyuma ziramutwara.
Abaturage babonye ingabo za Congo ziza bavuga ko zari hagati ya 80 na100 uwarashwe agafatwa yasanganywe ibyangombwa by’umusirikare ushinzwe ubutasi.
Nubwo umwe mu basirikare ba Congo yasigaye mu maboko y’ingabo z’u Rwanda undi agatwarwa n’ingabo za Congo abaturage bavuga ko basanzwe baterwa n’abasirikare ba Congo mu bikorwa by’ubusahuzi.

Komisiyo y’inama mpuzamahanga y’akarere kibiyaga bigari (ICGLR) ishinzwe ubugenzuzi yitabiriye kureba ibyo bikorwa by’ubushotoranyi bw’ingabo za Congo ndetse bakira imbunda y’uwo musirikare wa Congo yarimo amasasu 90 ariko yari yarashishije 25, ibyangombwa bye, radio y’itumanaho, umugozi w’abacomando hamwe na magazine eshashatu z’amasasu zuzuye.
U Rwanda rwashyikirije Congo umusirikare wabo ndetse Congo yemera ko ari umusirikare wabo bamutwara nyuma yo kwandikira u Rwanda ko bamujyanye.
Kigali Today imaze kubona amakuru n’amafoto y’ingabo za FDLR nk’ingabo zashyizwe mu gisirikare cya Congo ndetse akaba aribo barinda agace ka Congo kegereye u Rwanda. Bivugwa ko uyu musirikare wa Congo amaze kuraswa yavuze
mu Kinyarwanda ngo azanye amara.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
Congo nihore suko butata u Rwanda ruratera niruterwa kuva nakera umukuru wa UN kimuntu arahari yaravuze ngo ninsina ngufi gusa idatemwaho urukoma naburiwese uko yishakiye urwanda ni ruto gusa ntibakaduceho urukoma uko babonye aho twavuye nikure turahazi noneho ntiba batabonye isomo ubwo tubahaye primaire nibagaruka tuzabaha secondaire thanks ndashimira byumwihariko uwitwa umunyarwanda ahori wese wiyumvamo urwanda nkigihugu cyamubyaye.
mwe aya makuru mwayakuye he ko radio rwanda yavuze ko bari babiri gusa? twemere ibihe?
Kigalitoday ubwo ntimwibeshya muri iyi nkuru aharangira? mwanditse ngo "YAVUZE MU KINYARWANDA NGO AZANYE AMARA" ni AMARA cyangwa ni AMATA?
Abo baturage nabo gushimwa erega congo yibwira ko u Rwanda ari agafu k’ivugwarimwe ni basubize inkota mu rwubati natwe abaturage turi maso kandi ingabo zacu zikomereze aho mugutabara vuba natwe ntituzazitenguha tuzafatanya mukwirindira umutekano w’igihugu cyacu.
Very Funny!

jyewe nkimara gusoma iyi nkuru ndumva kongo ishaka intambra baca umugani ngo urwishigishiye ararusoma nibakomeza gutryo turayirasa igishaka kibe aho kugirango badusange murwanda turabasangayo twebwe tubahe ibyo bashaka icyo bashaka numuriro urakira muri congo nibo bafite ikibuga cyo gukiniramo twebwe ntabibuga dufite ubwo ndumva badutumiye natwe ubutumire bwabo twabubonye kandi bamenyeko dufite abakinnyi bazi gukina kubarusha nyakubahwa President wacu agire icyo atangariza abanyarwanda kurubwo butumire bwa Congo murakoze

Dusabe Imana irinde akarere naho ubundi gafite ibibazo! Murakoze
Ndashimira ingabo zacu kuko zidahwema kuturindira umutekano, none abo bananiwe kugarura umutekano iwabo barashaka kutuvutsa umundendezo wacu nibamenyeko ingabo z’urwanda zihora ziri maso Imana izifashye muri byose
ariko ba mwanamboka badushakaho iki koko?, batangiye bavuga ngo dufasha M23 none dore bararashe? ahaaa...
Mana uturinde turagusabye! Nta bund bwicanyi twifuza mu Rwanda ibyabaye birenze kamere. Mana tubabarire rwose turabigusabye!!!