Ingabo za Congo zateye u Rwanda babiri muri bo barahagwa
Abasirikare babiri b’abacomando ba Congo baguye mu gitero bagabye mu Rwanda tariki 03/11/2012 mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu ahitwa Rusura kuri metero 400 winjiye mu Rwanda naho umusirikare w’u Rwanda arakomereka.
Aba basirikare barashwe n’ingabo z’u Rwanda nyuma yuko batabajwe n’abaturage babona ko ingabo za Congo zinjira ku butaka bw’u Rwanda. Abaturage bavuga ko benshi mu baje mu gihe cya saa saba z’amanywa bavuga Ikinyarwanda.
Ingabo z’u Rwanda zabanje kubaza Abanyekongo ikibagenza aho gusubiza bahita babarasa hakomereka umusirikare w’u Rwanda bituma nabo bitabara bararasa babiri bitaba Imana ariko umwe ingabo za Congo zari zasigaye inyuma ziramutwara.
Abaturage babonye ingabo za Congo ziza bavuga ko zari hagati ya 80 na100 uwarashwe agafatwa yasanganywe ibyangombwa by’umusirikare ushinzwe ubutasi.
Nubwo umwe mu basirikare ba Congo yasigaye mu maboko y’ingabo z’u Rwanda undi agatwarwa n’ingabo za Congo abaturage bavuga ko basanzwe baterwa n’abasirikare ba Congo mu bikorwa by’ubusahuzi.

Komisiyo y’inama mpuzamahanga y’akarere kibiyaga bigari (ICGLR) ishinzwe ubugenzuzi yitabiriye kureba ibyo bikorwa by’ubushotoranyi bw’ingabo za Congo ndetse bakira imbunda y’uwo musirikare wa Congo yarimo amasasu 90 ariko yari yarashishije 25, ibyangombwa bye, radio y’itumanaho, umugozi w’abacomando hamwe na magazine eshashatu z’amasasu zuzuye.
U Rwanda rwashyikirije Congo umusirikare wabo ndetse Congo yemera ko ari umusirikare wabo bamutwara nyuma yo kwandikira u Rwanda ko bamujyanye.
Kigali Today imaze kubona amakuru n’amafoto y’ingabo za FDLR nk’ingabo zashyizwe mu gisirikare cya Congo ndetse akaba aribo barinda agace ka Congo kegereye u Rwanda. Bivugwa ko uyu musirikare wa Congo amaze kuraswa yavuze
mu Kinyarwanda ngo azanye amara.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko Congo batubwira ngo ifite amabuye y’agaciro, iyo mari iyo itabaguriye Ambulance ntibagurira byibuze na Blancard kandi buriya ngo uriya nawe ni ingabo y’igihugu ipfiriye mu murongo w’akazi. Biriya ntugire ngo Human Right watch irabyandika reka da icungana n’ibyabaye ku banyarwanda gusa.
Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bukomeze gushimirwa ubushishozi buhorana kuko nyuma yo gushototwa na Congo babyitwayemo neza, ikigaragara n’uko Congo ubushotoranyi yabukoze kuva kera ubwo abayobozi babo birirwaga barega ibirego byibihimbano none bageze aho badusanga iwacu. Ibi si akamunani koko? Bayobozi bacu mukomeze murangwe n’ubushishozi muhorana.
Nubwo ngirubwoba bwose, ubu niteguye kumanuka igihe cyose Congo ikomeje gushotora urwagasabo. Iyo nkuru yantangaje cyane, kuberako Urwiza rwa Ndanyoye n’umurage wacu. Tugumye turyamire amajanja.
NIZERE KO ABANYEKONGO BATAZAROTA BONGERA KUVOGERA UBUSUGIRE BW’IGIHUGU CYACU, ABANYARWANDA TURI MASO
Amarase yavugaga nayo yaravuye kugura cg ni aye bamurashe munda?
congo ikomeje kwiyenza rwose n’abari mu Rwanda baba bashaka kwiyenza
yavuze ko azanye amara abwira bagenzi be bari basigaye inyuma, ni amakuru kigali today yakuye ahabareye imirwano, naho umubare wabo, baje ari benshi abandi basigara inyuma muri Congo 2 nibo babanje kwinjira k’ubutaka bw’u rwanda, abaturage batangarije kigali today umubare babonye.
Gusa babanya mahanga baba bavuga barebereho, kandi bamenye ko dufite ingufu badutunguye none nibo bahasize ubuzima , ngewe mbona biriya aba nye Congo badukoreye nubushotoranyi cg bafite ubarinyuma , ariko nabo babonereho ko ntabwoba baduteye kandi bamenye ko abanyarwanda twese tura basirikare.
M23 YRABA NANIYE SE NONE NITWEBASHATSE KWIGIRIZAHO NKANA ISHURI NARIVMO DA NKABAHA ISOMO RYASIRAHA BANYITONDERE SANA KUKO SI NDI AGAFU KIVUGWARIMWE
Esubwo murumva CONGO idashaka intambara mureke rero tuyirwane twese tudasize niyonka
Nagenze henshi kandi nabonye byinshi, Rwanda ufite Discipline utabona ahandi,uliya mulambo wumucongomani ntabwo walikuva iwacu badasobanuye impamvu yabazanye, biliya n’ubushotoranyi,badutunze urutoki mu ijisho koko?
Ndashimira ingabo zacu zihora zilimaso kandi dusengere uwacu wakomeretse imana imuhe inema zo gukomeza guhagaralira urwatubyaye.
Abanyekenke BARASAZE? uzi gutera igihugu ugapfa utarafata na squar meters 10!!!! Birababaje. Ahubwose biongoje gute?