Ingabo za Congo zateye mu Rwanda umwe ahasiga ubuzima
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 11/06/2014, ingabo za Kongo zinjiye ku butaka bw’u Rwanda zirasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Rubavu biba ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zirwanaho umusirikare wa Kongo ahasiga ubuzima.
Kuri metero nka 300 uvuye ku mupaka ugabanya u Rwanda na Congo mu murenge wa Busasamana, akagari ka Rusura, umudugudu wa Cyamabuye niho uyu musirikare wa Kongo witwa Hategekimana Boysiro yaguye arashwe n’ingabo z’u Rwanda nyuma yuko we na bagenzi be binjiye ku butaka bw’u Rwanda.

Abasirikare ba Kongo binjiye ku butaka bw’u Rwanda bavuye ku gasozi kitwa Kanyesheja kegeranye n’akandi kabaho ingabo z’u Rwanda, nyuma yo kurasana ingabo za Kongo zasubiye kuri ako gasozi zari zavuyeho ariko haba igikorwa cyo kongera ingabo bava kuri 15 barenga 300 kandi bose biteguye urugamba.
Ku ruhande rw’u Rwanda ingabo zatabaye mu gihe abaturage barimo bava mu byabo bafunga amazu bajya ahitaruye. Ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda, nta musirikare wagize icyo aba.


Mu minsi ishize ingabo za Kongo zari ahitwa Kirimanyoka zasatiriye umupaka w’u Rwanda mu ndetse bamwe mu baturiye ikibaya kigabanya u Rwanda na Congo bavuga ko muri abo basirikare ba Kongo basanzemo Abanyarwanda bavuka muri Busasamana bikaba byongeye kugaragazwa n’uwarashwe witwa Hategekimana.
Nk’uko byavuzwe ko mu ngabo za Kongo harimo FDLR mu bateye mu Rwanda harimo abavugaga Ikinyarwanda neza , ndetse no mu basirikare baje gufasha ingabo za Kongo bavuye Ruhunda ahari ingabo za MONUSCO zavuye Tanzania harimo abavuga Ikinyarwanda ndetse batambaye nk’abandi basirikare kuko bo bari bambaye ipantalo ya gisirikare hejuru bambaye imyenda isanzwe nk’uko Hategekimana yari yambaye.

Iki gikorwa cyo kurasa mu Rwanda kije nyuma yuko ejo tariki 10/06/2014 abasirikare ba Kongo bari zinjiye ku butaka bw’u Rwanda bagatwara inka 6 bakazigarura nyuma yo guhabwa amafaranga ibihumbi 170 n’abaturage.

Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
ingabo za kongo zimaze iminsi zitwiyenzaho , muereke tubereke ko tutazongera kurebera ibi biba
ibyuvuze nukuri fifi
KUDAKUBITA IMBWA BYORORA IMISEGA