Ingabo za Congo zateye mu Rwanda umwe ahasiga ubuzima

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 11/06/2014, ingabo za Kongo zinjiye ku butaka bw’u Rwanda zirasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Rubavu biba ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zirwanaho umusirikare wa Kongo ahasiga ubuzima.

Kuri metero nka 300 uvuye ku mupaka ugabanya u Rwanda na Congo mu murenge wa Busasamana, akagari ka Rusura, umudugudu wa Cyamabuye niho uyu musirikare wa Kongo witwa Hategekimana Boysiro yaguye arashwe n’ingabo z’u Rwanda nyuma yuko we na bagenzi be binjiye ku butaka bw’u Rwanda.

Abasirikare ba Kongo bahagaritswe bageze mu murenge wa Busasamana, akagari ka Rusura, umudugudu wa Cyamabuye.
Abasirikare ba Kongo bahagaritswe bageze mu murenge wa Busasamana, akagari ka Rusura, umudugudu wa Cyamabuye.

Abasirikare ba Kongo binjiye ku butaka bw’u Rwanda bavuye ku gasozi kitwa Kanyesheja kegeranye n’akandi kabaho ingabo z’u Rwanda, nyuma yo kurasana ingabo za Kongo zasubiye kuri ako gasozi zari zavuyeho ariko haba igikorwa cyo kongera ingabo bava kuri 15 barenga 300 kandi bose biteguye urugamba.

Ku ruhande rw’u Rwanda ingabo zatabaye mu gihe abaturage barimo bava mu byabo bafunga amazu bajya ahitaruye. Ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda, nta musirikare wagize icyo aba.

Abaturage baje gushungera ahoa amasasu yavugiye.
Abaturage baje gushungera ahoa amasasu yavugiye.

Mu minsi ishize ingabo za Kongo zari ahitwa Kirimanyoka zasatiriye umupaka w’u Rwanda mu ndetse bamwe mu baturiye ikibaya kigabanya u Rwanda na Congo bavuga ko muri abo basirikare ba Kongo basanzemo Abanyarwanda bavuka muri Busasamana bikaba byongeye kugaragazwa n’uwarashwe witwa Hategekimana.

Nk’uko byavuzwe ko mu ngabo za Kongo harimo FDLR mu bateye mu Rwanda harimo abavugaga Ikinyarwanda neza , ndetse no mu basirikare baje gufasha ingabo za Kongo bavuye Ruhunda ahari ingabo za MONUSCO zavuye Tanzania harimo abavuga Ikinyarwanda ndetse batambaye nk’abandi basirikare kuko bo bari bambaye ipantalo ya gisirikare hejuru bambaye imyenda isanzwe nk’uko Hategekimana yari yambaye.

Amasasu akimara kuvuga, abaturage bafunze amazu kubera ubwoba.
Amasasu akimara kuvuga, abaturage bafunze amazu kubera ubwoba.

Iki gikorwa cyo kurasa mu Rwanda kije nyuma yuko ejo tariki 10/06/2014 abasirikare ba Kongo bari zinjiye ku butaka bw’u Rwanda bagatwara inka 6 bakazigarura nyuma yo guhabwa amafaranga ibihumbi 170 n’abaturage.

Muri iki gitondo, abantu bari bacye mu nzira zo mu gace amasasu yavugiyemo.
Muri iki gitondo, abantu bari bacye mu nzira zo mu gace amasasu yavugiyemo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 15 )

RDF nireke kuyobya uburari, RDF twabonye abasirikare bayo murukerera nka saa cyenda nigice zijoro bashoreranye, bameze nkaho bafite aho bajya! Ninayo mpamvu twakinze amazu twumvise amasasu atangiye kuvuga. Ngo hari umusirikare wa congo bari bagiye gufata ariko icyakurikiyeho twumvise amasasu.

alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

Nimubareke bazirorera.

cacana yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

abagwanyi ba kongo bame baguma iwabo ntitubashaka ga mugabo.

NDIKUBWIMANA yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

Kugeza ubu RDF abanti bamwe baracyayitiranya. nigeze kumva umusirikare wayo umwe avuga ngo nagira amahirwe yo kugera mu ijuru Imana ikajya kwicaza abayo bose azayibutsako aturutse muri RDF yirinda ko yamwicazanya n’abaginga. bariya banyabwoba bari bakwiye isomo nkiri.

gasongo yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

congo nigabanye akavuyo nahubundi turayi

xxx yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

muzehe yarababwiye ngo umuntu uri muri nyakatsi yirinda umuriro niba bashaka kuwatsa ukabatwika , niba FARDC ifite inzira ni baba=e abagabo basabe im=byo kurya RDF irabibaha rwose, ariko baretse gushotorana , ibi ni agasuzuguro

celestin yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

INGABO,ZAKONGO,KUKIZITWEYANZAHO?

THEO yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

Nchuti nkunda, bamenyeshamakuru turashima akigoro kanyu mbese mutugerera aho tutakwigerera! Ariko nkunda dufashanye;

Kuberako abanyarwanda bakomeje guhunga kuva kera uhereye mu za 79 kugeza na nubu, abagiye mbere hari ibihugu byinshi bashoboye kwinjira mubuzima busanzwe bw’abyo, hoarimo no mungabo. Ikibigaragaza n’uko hari abajenerali n’abandi batabyigiye mu rwanda kandi bemewe n’amategeko! Ndashaka kuvugako Ikinyarwanda ataricyo kimenyetso cyonyene umuntu yahagararaho yemezako umusoda ari"Inkotanyi canke Umu FDLR" ibyo byanatumye abakongomani bakomeza kubangamira abantu bavuga ikinyarwanda kandi batakiri abanyarwanda. Enda ni mureke gukongeza ibitekerezo n’imvugo byoshobora gukwega "Ihonyabgok/Jenocide ifatiye ku rurimi. (Njye ko nkivuga ntari Umunyarwanda, umunyamurenge, umu fdlr canke inkotanyi)!

Nimwashaka musohore iyi message ck mureke bihita bingaragariza uko ibintu bihagaze. Navuga simvura!

Rev.Jean Claude yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

salama za mucana nikindi gihe bibahe isomo lyo gutela cyangwa kwibatwe tuli agahugu gato aliko tuli umwe

nzabonimana jaddo yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

Bibere n’abandi urugero, twe ntawe uzatwogeraho uburimiro, abazajya bagerageza kutuvogera tuzajya tubarasa kahave.

manzi yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

ko byakaze

alias yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

mbanje kubaramutsa bariya basiri kare bakongo nibo baturasheho ngobafite gahunda yogutera urwanda barikumwe na FDRL na MONUSCO ningabo zavuye Tanzania muriyo mirwano ndabizinezako baribarimo bose kuko harumuturage wa congo wabimenyesheje yabimenyeshej’ejo ko bafite gahunda yo gutera urwanda bitunguranye namakuru nzineza kandi harinaba gomba kwinjira murizo nvururu ba FDRL

RWANDA yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka