Ingabo za Congo zashatse guhungira mu Rwanda nyuma yo gukubitwa inshuro na M23
Amakuru atangajwe n’umuvugizi w’ingabo za M23, Col. Jean Marie Kazarama, aremeza ko kuri uyu mugoroba tariki 17/07/2013, barashe ingabo za FARDC zimwe zikambuka umupaka ziza mu Rwanda.
Kazarama ibi abitangarije kuri radio mpuzamahanga BBC ubwo yabazwaga impamvu barashe ku birindiro bya MONUSCO, akavuga ko batarashe MONUSCO ahubwo barashe ababarasaga.
Aya makuru ntaremezwa n’inzego z’u Rwanda ariko bamwe mu baturage baturiye umupaka mu murenge wa Rubavu bavuganye n’umunyamakuru wa Kigali Today baravuga ko abasirikare bashatse guhungira mu Rwanda ariko bakangirwa bagasabwa guca ku mupaka.
Saa kumi n’imwe z’umugoroba bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Karukogo begereye umupaka wa Congo mu karere ka Rubavu bavuye mu byabo kubera ubwoba bwo gutinya amasasu akomeje kwiyongera ndetse ngo akagwa mu ngo zabo.

Bamwe mu bahuye n’umunyamakuru wa Kigali Today bava mu ngo zabo, batangaje ko amasasu arimo kugwa mu ngo zabo kandi ari menshi, bakavuga ko badashobora kuharara nk’uko uwitwa Claudine yabitangaje.
Yagize ati “amasasu yatangiye kutugeraho mu masaha ya saa kumi abandi baragenda njyewe kubera abana bangoye natinze ndetse n’umutware wanjye ntiyarahari.”
Amasasu yatangiye kumvikana mu kibaya ahitwa mu Bisheke na Kirimanyoka mu masaha ya saa sita, ariko aza kwiyongera mu masaha ya saa munani nkuko abaturage babitangaza aho haje gukoreshwa n’indege ishatu n’ibimodoka bikomeye.
Umunyamakuru wa Kigali Today wageze hafi aho mirwano ibera, yasanze urusaku rw’amasasu rw’imbunda nini n’into zikiranya kuburyo urusaku rwegera umujyi wa Goma n’umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
ingabo zacu mube maso nkuko musanzwe mubikora bariya basirikare ba kongo buzuyemo interahamwe bashobora gushaka inzira itari kumupaka zicaho zikaza kuduteza umwuka mubi niba bashaka ubuhungiro bace ahazwi murabe maso batitwaza ko bahunze bazanywe nibindi imana ibibafashemo nkuko isanzwe ibarwanirwa iminsi yose. kandi ubwitange mugira isumbabyose ijye ibitaho nimiryango yacu yose. kigali to day utanga amakuru mashya kandi vuba courage silydion.
mbona uwo muntu w’i rusizi wayobewe yavukaga yarakwi kubimenyesha ubuyozi bw’akarere buka mutuza bushya. murakoze
Hey, hey, dear RDF, Wath out for our sovereignty! mukumire mwokabyara mwe ikintu cose cashaka kuduhungabaniriza umutekano. Abo ba type rwose nibanyure mw’ irembo rigali be kunyura mu byanzu bityo mubone uko mubacungira hafi. God bless you RDF!!
Ha ha ha Mbega ubugwari bw’ingabo za Kongo ariko ku ruhande rwa Kigali Today muri abantu babagabo mujye mukomeza kutugezaho amakuru nkayo muduha.
Courage kuri Team yanyu yose!!!!!!!!!!