Ingabo za Congo zashatse guhungira mu Rwanda nyuma yo gukubitwa inshuro na M23

Amakuru atangajwe n’umuvugizi w’ingabo za M23, Col. Jean Marie Kazarama, aremeza ko kuri uyu mugoroba tariki 17/07/2013, barashe ingabo za FARDC zimwe zikambuka umupaka ziza mu Rwanda.

Kazarama ibi abitangarije kuri radio mpuzamahanga BBC ubwo yabazwaga impamvu barashe ku birindiro bya MONUSCO, akavuga ko batarashe MONUSCO ahubwo barashe ababarasaga.

Aya makuru ntaremezwa n’inzego z’u Rwanda ariko bamwe mu baturage baturiye umupaka mu murenge wa Rubavu bavuganye n’umunyamakuru wa Kigali Today baravuga ko abasirikare bashatse guhungira mu Rwanda ariko bakangirwa bagasabwa guca ku mupaka.

Saa kumi n’imwe z’umugoroba bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Karukogo begereye umupaka wa Congo mu karere ka Rubavu bavuye mu byabo kubera ubwoba bwo gutinya amasasu akomeje kwiyongera ndetse ngo akagwa mu ngo zabo.

Abaturage begereye umupaka wa Congo bavuye mu byabo kubera amasasu ava hakurya akagwa mu Rwanda.
Abaturage begereye umupaka wa Congo bavuye mu byabo kubera amasasu ava hakurya akagwa mu Rwanda.

Bamwe mu bahuye n’umunyamakuru wa Kigali Today bava mu ngo zabo, batangaje ko amasasu arimo kugwa mu ngo zabo kandi ari menshi, bakavuga ko badashobora kuharara nk’uko uwitwa Claudine yabitangaje.

Yagize ati “amasasu yatangiye kutugeraho mu masaha ya saa kumi abandi baragenda njyewe kubera abana bangoye natinze ndetse n’umutware wanjye ntiyarahari.”

Amasasu yatangiye kumvikana mu kibaya ahitwa mu Bisheke na Kirimanyoka mu masaha ya saa sita, ariko aza kwiyongera mu masaha ya saa munani nkuko abaturage babitangaza aho haje gukoreshwa n’indege ishatu n’ibimodoka bikomeye.

Umunyamakuru wa Kigali Today wageze hafi aho mirwano ibera, yasanze urusaku rw’amasasu rw’imbunda nini n’into zikiranya kuburyo urusaku rwegera umujyi wa Goma n’umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 16 )

there’s nothing can stopped my country to work hard!!!!!so all rwandais we have today be one

ngirinshuti dominic yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

em23 sinemera ko yakubise urufaya congo biratangaje nonese congo yo ntantwaro igira kugirango ibe yakwiruka urwanda ni agahugu gato ko mubiyaga bigali kazira ku vogerwa ukobitunguranye

gisubizo jimi yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Nibabakubite kbisa baratubeshyeye ngodutera inkunga M23 none baduhungiraho?nibagende bashake iyobajya.

NIYIBIZI HARUNA yanditse ku itariki ya: 15-08-2013  →  Musubize

natwe twifurije R D F kutubera maso,mukomere

ngarambe yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

natwe twifurije R D F kutubera maso,mukomere

ngarambe yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

kuki mubogama mugakabya bigamije iki? umunyamakuru ntavuga uko sentiments ze zimeze, M23 yakubiswe bikomeye uretse ko ibyo bireba abanyekongo iwacu umutekano ni 100 pour 100.

kaka yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

BACUNGE KUMUPAKA CYANE ZITAMBUKA INGABO ZAKONGO REKA EMUVE23 IBAHANE BYINTANGARUGERO

NSENGIMAMA J PAUL nyabugogo yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

nizera ingabo zurwanda cyane uyu munsi navuye musanze nyura ku giti cy’inyoni ukuntu police yadusatse njye byanshimishije cyane bigaragaza iterambere riri mu gihugu cyacu, bikagaragaza nuburyo police yacu izicyo gukora turabashigikiye ntimuzigere mworoshya gusaka ahantu nkaho ahubwo biziyongere imbwa zisaka zibe nyinshi muragahoraho police yacu muhora maso kubera ishyaka mufitiye igihugu cyanyu courage

williams yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Mwabicuritse. Ingabo za Kongo ziri kwirukana M23. Abo binjira mu Rwanda ni aba M23. Ntimukabogame mu nkuru zanyu.

kweri yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ariko man yanjye itangazamakuru ryikigihe njye riranyobera rwose nonese kombona umunyamakuru yafashe uruhande rumwe ashaka kugaragaza ko M23 iri kwitwara neza kurugamba ntabwo mvugira CONGO ariko banyamakuru mugerageze mugire objectives, not bias nubwo bizwiko bitorshye mukwandika inkuru ariko mugerageze rwose.

nzabandora yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Olala!!! erega iyo bikomeye ukiza magara!! nkurikije ukuntu bigamba ku ma Radios, sinakekaga ko iby byababaho!!

Egide yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

ingabo zacu mube maso nkuko musanzwe mubikora bariya basirikare ba kongo buzuyemo interahamwe bashobora gushaka inzira itari kumupaka zicaho zikaza kuduteza umwuka mubi niba bashaka ubuhungiro bace ahazwi murabe maso batitwaza ko bahunze bazanywe nibindi imana ibibafashemo nkuko isanzwe ibarwanirwa iminsi yose. kandi ubwitange mugira isumbabyose ijye ibitaho nimiryango yacu yose. kigali to day utanga amakuru mashya kandi vuba courage silydion.

anny yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka