Ingabo za Congo zarashe mu Rwanda umuntu umwe arakomereka
Saa munani n’iminota 55 zo kuri iki gicamunsi tariki 19/11/2012, ingabo za Congo zarashe mu Rwanda ku musozi wa Rubavu. Humvikanye amasasu abiri yo mu bwoko bwa mortier ariko hari andi masasu mato akomeje kumvikana.
Abaturage mu mujyi wa Gisenyi bahise bakwira imishwaro ndetse abanyeshuri bari bagiye gukora ikizamini cya Leta basohotse mu mashuri.
Hamaze kugaragara Umunyarwanda umwe wakomerekejwe n’amasasu ingabo za Congo zirimo kurasa mu Rwanda, akaba yahise ajyanwa kwa muganga.
Umuyobozi wa polisi ya Rubavu atangaje ko amasasu yaguye mu Rwanda ari impanuka kuko intambara aribwo yari itangiye muri Congo.
Iyi mirwano ngo yubuye kubera ko MONUSCO yarashe ku birindiro bya M23 maze M23 nayo irasa ku ngabo za Congo, maze ingabo za Congo nazo zirasa mu Rwanda. Muri izo ngabo ngo harimo n’abavuga Ikinyarwanda kuburyo abantu bacyeka ko ari aba FDLR.
Ayo masasu arimo guturuka muri Congo ahitwa mu Birere akagwa mu Rwanda ahitwa mu mbuga ngari inyuma y’umupaka muto. Amakuru aturuka i Goma aravuga ko M23 igeze ahitwa Katindo isatira Goma ariko ngo hari n’abasirikare ba M23 bageze mu mujyi rwagati.
Mu ijoro ryakeye, M23 yari yasohoye itangazo irasaba Leta ya Congo kwemera imishyikirano mu masaha atarenze 24 ndetse igahagarika ibikorwa by’ubushotoranyi.
M23 ivuga ko imishyikirano yifuza kugirana na Leta ya Congo yakwitabirwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, imiryango itagengwa na Leta irimo société civile hamwe n’Abanyekongo baba mu mahanga.
Umutwe wa M23 kandi urasaba ko hashyirwaho imbibi ziva ku kibuga cy’indege cya Goma kirinzwe na MONUSCO kugera Bunagana aho M23 ifite ikicaro ndetse Leta ya Congo igasaba ko umupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda ufungurwa.
Kuva iri tangazo ryashyirwa ahagaragara nta mirwano yongeye kuba, n’amasasu yumvikanye mu ijoro yatewe n’abasirikare bashaka kwiba.

Abaturage bavuga ko ingabo za Congo zambuye abaturage bahunga amafaranga, amatelefoni hamwe n’ibindi bintu bifite agaciro birimo imodoka n’amapikipiki babijyana aho bahungiye Sake.
Abaturage bavuga ko nta muturage ingabo za M23 zihohotera, gusa umwe mu baboyozi ba M23 Colonel Innocent Kayina yatangarije ibiro ntaramakuru bya AFP ko ingabo za FARDC nizibatera M23 ihita ifata umujyi ntakabuza.
Nubwo Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru atakiriye neza iri tangazo rya M23, bamwe mu batavuga rumwe na Leta ya Kinshasa bavuga ko imishyikirano ikwiye hagati y’Abanyekongo, cyane ko n’ingabo Leta yiringiye zitigeze zitsinda.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Vital Kamerhe umuyobozi wa UNC, yagize ati «uyu ni umwanya wo gucecekesha imbunda hakaba ibiganiro mu kwirinda ko ibintu bikomera».
Vital Kamhere avuga ko abasirikare bapfa baguye ku rugamba ntacyo bazira kuko ingabo zirwana zari zisanzwe zivanze ziziranye ku buryo kureka intambara igakomeza ari ukwica abasirikare bazira ubusa mu gihe imishyikirano ishobora gucyemura ibibazo kandi nta soni biteye.
Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, ntiyigeze avuga ko biteguye kuganira na M23 ahubwo avuga ko hasanzwe ibiganiro bagirana n’u Rwanda bahuriye mu mishyikirano y’inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL).
Minisitiri Lambert Mende avuga ko ingabo za Congo ziteguye kurwanya ingabo za M23 ndetse no kuzikura mu birindiro, asaba abatuye umujyi wa Goma kudaterwa ubwoba n’imirwano iri kuba.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
ndasaba ingabo z’Urwanda ngo zerekezeyo maze abaturage bagire amahoro .
Mukurikirane murebe neza mwibaze impamvu abakongomani barebesheje ibibunda mu Rwanda aho kubirebesha kubirindiro bya M23, ese aho U Rwanda nkuko bikomeje kuvugwa ntirwaba ruri gufasha M23. Biramutse ari ukobimeze rero Kongo Nirasa mu Rwanda Nitwe turaba twizize. Naha rero uyoboye ingabo z’u Rwanda Kurebe neza niba abasirikarebe ntanumwe waba yaramuciye mu rihumye akaba afasha M23 kuko nanjye abarwanyi ba M23 nabiboneye i Goma bameze neza neza nkabanyarwanda
Hello!!,
Jye ndabona Perezida Kabira na Mende we nabandi bake bafatanije iriya ntambara bayifitemo inyungu ko ikomeza kuruta ibyo muvuga kuko mugihe ikomeje abakongomani baribagirwa uko yibye amajwi nkuko imiryango mpuzamahanga yabyerekanye ndetse nabo bari bahanganye.
Abakongomani rero barakomeza barangarire iriya ntambara iriho itwara abakongomani bari basanganywe mugisirikare kimwe cya Perezida Kabila bitewe nuko uruhande rumwe rutishimiye ibikorwa.
Ibyo kwitwaza urwanda babiveho kuko urwanda kuva rwabaho muri kariya karere gahoramo imvururu zitewe nabanyekongo,ahubwo abayobozi bakongo nibicarire ibibazo bafite kandi ntibizakemuka bidaciye mubiganiro. Naho kwikanyiza ngo c’est notre position nkuko nabyumvise kuri BBC bivuzwe na MENDE anahumuriza abanyegoma kandi bariho bateza intambara ndasango ataribyo. Ese ubundi yaje i goma akabahumuriza barikumwe!!.
Erega ubundi. M23 niyongere umurego ifate n’indi minuit niho kabila azabumva cg ’nawebamuvaneho. Mobutu
. Wentiyategetse Congo?
ndasaba abanyarwanda batuye rubavu kwimahangana kuko twabuze umuntu ariko dusaba un ko yakotsa igitutu congo igakiza abaturage bayo kuko nabo nibiremwa byimana yunve nam23 kukonabakongomani bayo abanyamahanga ntibatwifuriza ibyiza bihishe inyuma yibyo bikorwa bibi reba abana abagore barigufa barara nabi biturute kunyungu za politic ndavuga r mende witiranya m23 nu rwanda kandi abana abagore abotwita inzirakarenane
ako gasuzuguro ka kongo ntirugashaka.
Hi, Congo ni Ngabozayo bite? M23 irabarusha nki nka ni hene No mu ijuru irabaruta. kuko urwanira ukuri Imana ira mufasha aho abikunda IMANA irabanga.
Congo ubwo murerekezahe? Mwikemurire ibibazo bya moko mufite mwebwe les congolais bitatibyo byabaringiranye
U Rwanda rufite experience muribyo niyo mbavu tuvuga Never Again.
Mwiriwe mwese? eSe Kabira yibaza ko uburenganzira afite muri congo bwaba buruta ubwabandi kuki? ese kuba president bivuze ngo yange abene gihugu? njye ndiwe nakunda abene gihugu kimwe. si non bya kuyobeye Kandi ujyumenya ko ubutegetsi bwose buva Ku Uwiteke nukorera Satani buragucitse! Kandi ndabona satani yakokamye.
Naho M23 just forward because you have the major objective, I mean, God will support you and we pray for you. M23 Mbifurije Insizi...Mwihangane Muzanesha kandi ntimusubire Inyuma.
According Rwanda Mube maso congo ishaka urwitwazo ngo ibeshyere uRwanda Imana yirorwa ahandi igataha I Rwanda.
m23 nigire ifate goma vuba akavuyo kagabanukeabaturage babone amahoro ariko nanone barekekurasa mu Rwanda kuko ibyabo ntibitureba.
nkunda ukuntu m23 yubaha itangazamakuru. commander ari gutanga amabwiriza live ku rugamba ari no gutanga interview kuri telephone avugana n’umunyamakuru wa kfm....ibintu byose byaroroshye kabisa...
ngewe ntabwo mbyumva ukuntu DRC byayinaniye managment ya stuations barimo, leta ya congo nicyemure ikibazo kuko ndabona abaturage babigenderamo.
njye ndabona M23 yaratinze gufata GOMA niyo mpamvu ubona kongo iri kuvogera ubusugire bw’igihugu cyacu! gusa Congo ni komeza kurasa mu rwanda ntabwo tubyihanganira!kuko ibibazo ni ibyabo ni abakongomani bari kurwana n’abakongomani! so amahanga ntacyo amaze nta nubwo adukunda nabusa! ubu se muri Syria hamaze gupfa abaturage bangana bate? nyamara bariceceke kuko nta nyungu bahafite ibyo gupfa kw’abaturage ntacyo bibabwiye na busa! icyo bashize imbere inyungu bazakura muri kongo! ntimwibwire ko ari urukundo bakunda abaturage! reba israel-Gaza-Palestine inzirakarengane ni nyinshi ariko amahanga yariyumviriye! ariko M23 bararwanira uburenganzira bwabo amahanga akavuza induru ubuse urumva hari urukundo rurimo koko! M23 go ahead!