Ingabo za Congo zarashe mu Rwanda umuntu umwe arakomereka

Saa munani n’iminota 55 zo kuri iki gicamunsi tariki 19/11/2012, ingabo za Congo zarashe mu Rwanda ku musozi wa Rubavu. Humvikanye amasasu abiri yo mu bwoko bwa mortier ariko hari andi masasu mato akomeje kumvikana.

Abaturage mu mujyi wa Gisenyi bahise bakwira imishwaro ndetse abanyeshuri bari bagiye gukora ikizamini cya Leta basohotse mu mashuri.

Hamaze kugaragara Umunyarwanda umwe wakomerekejwe n’amasasu ingabo za Congo zirimo kurasa mu Rwanda, akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

Umuyobozi wa polisi ya Rubavu atangaje ko amasasu yaguye mu Rwanda ari impanuka kuko intambara aribwo yari itangiye muri Congo.

Iyi mirwano ngo yubuye kubera ko MONUSCO yarashe ku birindiro bya M23 maze M23 nayo irasa ku ngabo za Congo, maze ingabo za Congo nazo zirasa mu Rwanda. Muri izo ngabo ngo harimo n’abavuga Ikinyarwanda kuburyo abantu bacyeka ko ari aba FDLR.

Ayo masasu arimo guturuka muri Congo ahitwa mu Birere akagwa mu Rwanda ahitwa mu mbuga ngari inyuma y’umupaka muto. Amakuru aturuka i Goma aravuga ko M23 igeze ahitwa Katindo isatira Goma ariko ngo hari n’abasirikare ba M23 bageze mu mujyi rwagati.

Mu ijoro ryakeye, M23 yari yasohoye itangazo irasaba Leta ya Congo kwemera imishyikirano mu masaha atarenze 24 ndetse igahagarika ibikorwa by’ubushotoranyi.

M23 ivuga ko imishyikirano yifuza kugirana na Leta ya Congo yakwitabirwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, imiryango itagengwa na Leta irimo société civile hamwe n’Abanyekongo baba mu mahanga.

Umutwe wa M23 kandi urasaba ko hashyirwaho imbibi ziva ku kibuga cy’indege cya Goma kirinzwe na MONUSCO kugera Bunagana aho M23 ifite ikicaro ndetse Leta ya Congo igasaba ko umupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda ufungurwa.

Kuva iri tangazo ryashyirwa ahagaragara nta mirwano yongeye kuba, n’amasasu yumvikanye mu ijoro yatewe n’abasirikare bashaka kwiba.

Abaturage bo ku Gisenyi babaye nk'abahungabanye nyuma yo kumva ibisasu bigwa mu Rwanda.
Abaturage bo ku Gisenyi babaye nk’abahungabanye nyuma yo kumva ibisasu bigwa mu Rwanda.

Abaturage bavuga ko ingabo za Congo zambuye abaturage bahunga amafaranga, amatelefoni hamwe n’ibindi bintu bifite agaciro birimo imodoka n’amapikipiki babijyana aho bahungiye Sake.

Abaturage bavuga ko nta muturage ingabo za M23 zihohotera, gusa umwe mu baboyozi ba M23 Colonel Innocent Kayina yatangarije ibiro ntaramakuru bya AFP ko ingabo za FARDC nizibatera M23 ihita ifata umujyi ntakabuza.

Nubwo Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru atakiriye neza iri tangazo rya M23, bamwe mu batavuga rumwe na Leta ya Kinshasa bavuga ko imishyikirano ikwiye hagati y’Abanyekongo, cyane ko n’ingabo Leta yiringiye zitigeze zitsinda.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Vital Kamerhe umuyobozi wa UNC, yagize ati «uyu ni umwanya wo gucecekesha imbunda hakaba ibiganiro mu kwirinda ko ibintu bikomera».

Vital Kamhere avuga ko abasirikare bapfa baguye ku rugamba ntacyo bazira kuko ingabo zirwana zari zisanzwe zivanze ziziranye ku buryo kureka intambara igakomeza ari ukwica abasirikare bazira ubusa mu gihe imishyikirano ishobora gucyemura ibibazo kandi nta soni biteye.

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, ntiyigeze avuga ko biteguye kuganira na M23 ahubwo avuga ko hasanzwe ibiganiro bagirana n’u Rwanda bahuriye mu mishyikirano y’inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL).

Minisitiri Lambert Mende avuga ko ingabo za Congo ziteguye kurwanya ingabo za M23 ndetse no kuzikura mu birindiro, asaba abatuye umujyi wa Goma kudaterwa ubwoba n’imirwano iri kuba.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 19 )

ese buriya ntabwo amahanga abona ko turengana jye ndasaba UN kugira icyo ikora naho ubundi abacongolais sinzi icyo bashaka.

John Leonard yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Haricyo Bisobanuye!
Ko zitarashe mu mujyi?
Nziko kumusozi warubavu haba ingabo zu Rwanda!
Ubwo babiziranyeho nti mubyivangemo! Tubutege amaso tu!

[email protected] yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Ese ubundi ko urubuga rw’ibitecyerezo rutajyaga rukora mwibutse kurufungura mute da?!!! Iyi ntambara ya Congo iravugisha benshi amangambure! Wagira ngo abantu baribagiwe izayibanjirije!

Bashir yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Abanyarwanda tube menge, turebe neza inyungu zacu mbere
Nta go nifuza intambara yu Bwoko bwaribwo bwose,ariko Drc
Nikomeza kurasa amasasu mugihugu imbere ntakabuza tugomba gutabara abaturajye bacu,naho ibyo kuvuga ngo yari mistake,ninde uzi ibitekerezo bya ba rashe?
Ibyo bakora byose babikorere iwabo Drc not involving rwanda soil.naho ibyi miryango mpuza mahanga ivuga ntagihe itavuze,ko itari kubwira abarwanya syria guhagarika imirwano,natwe tugomba kuba tayari.urwanda rwa ra babaye ntitwifuza abaturage bacu kongera akababaro.
Hose tugomba kujyendana ntanumwe usigaye inyuma.
Imana ifashe nabo baturage ba Drc bari mubibazo batiteye
Byubu hunzi aba bari hafi mubegere mubafashe uko mushoboye,mubareme n’imitima, ubuhunzi sikintu

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Nukuri birababaje abantu babanye kwisubiranamo,birakwiriye ko bagirana imishyicyirano kwicana nacyo byacyiza

Fred yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

We pray for congo, especially those innocent peaple.
The Gvt of Cong should separate its own problem fro Rwanda. From this, the solution of this conflict will be gained.

yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

aba ntabasirikare barimo ndakurahiye. Uziko barutwa nazanzirabwoba zatsinzwe.

bikwekwe yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka