Ingabo za Congo zahunze umujyi wa Goma

Abantu bari mu mujyi wa Goma baremeza ko ingabo za Leta ya Congo zahunze uwo mujyi zerekeza Sake. Abandi basirikare ba Congo bari bari ku mipaka ihuza icyo gihugu n’u Rwanda bapakiye ibyabo bigendera mu ma saa saba n’igice.

Ingabo za Congo zivuga ko zidashaka kongera kurwana mu gihe Leta yanze imishyikirano. Ubu ingabo za MONUSCO nizo zisigaye zicunze umujyi wa Goma aho zirimo gukoresha ibimodoka bya gisirikare ndetse n’indege zirimo kuwuzenguruka hejuru.

Ingabo za M23 zamaze gufata Kibati, ubu imirwano ikaba igeze Muningi mu byahi bya Congo kubazi ibyahi bya Gisenyi. Zimwe mu mpunzi ziri guhunga ziravuga ko ingabo za M23 zamaze kugera mu mujyi nta masasu avuga ariko ingabo za MONUSCO zigerageza kwihagararaho.

Colonel Mboneza uyoboye abarwanyi ba M23 avuga ko bihanangiriza ingabo za MONUSCO zikomeje kubanagaho ibisasu, akavuga ko Leta ya Congo igifite amahirwe yo kwemera imishyikirano bagahagarika gufata umujyi wa Goma, nubwo yatangaje bategereje amabwiriza y’abayobozi bakuru.

Abanyekongo bakomeje guhungira mu Rwanda ari benshi. Aba bavuga ko abo bari kumwe basigaranywe n'ingabo za Congo.
Abanyekongo bakomeje guhungira mu Rwanda ari benshi. Aba bavuga ko abo bari kumwe basigaranywe n’ingabo za Congo.

Imirwano ikomeye ntiravuga mu mujyi wa Goma kubera abaturage bawurimo, ariko abarenga ibihumbi bitatu bamaze kugera mu Rwanda, aho bakirwa n’abinjira n’abasohoka bakajyanwa mu nkambi ya Nkamira.

Abasirikare ba Congo bacye kimwe n’izindi nsoresore bakibarizwa mu mujyi wa Goma barimo guhohotera abavuga Ikinyarwanda n’Abanyarwanda bagiyeho.

Abasirikare bacye ba Congo basigaye hafi y’umupaka n’izindi nsoresore z’Abanyekongo zatangiye kwiyenza ku basirikare b’u Rwanda babatera amabuye banabatuka; ariko ingabo z’u Rwanda zikomeje kurinda inkiko z’igihugu mu mutuzo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 16 )

Monuc se ko zatumwe gucunga umutekano w’abaturage hari uwazitumye ku rwana ku mujyi wa Goma kandi ibyo bingwari ngo ni ingabo za Congo zishinzwe kuwurinda zawuhunze mu gihe kandi arizo zashoje imindwano ndetse ejo bundi kuwa gatanu numvaga abayobozi bazo barimo kwiyemera ngo bishe ingabo za M23 ijana n’izindi.
hahaha abakongoman nako Zairwa baranyica cyane

XXX yanditse ku itariki ya: 18-11-2012  →  Musubize

jyewe mbona icyaba kiza nuko kabila yakwemera gushyikirana nuriya mutwe wa m23 kuko ufite icyo urwanira naho kuvuga urwanda naho igihugu cyacu gihuriye na m23. m23 ize gukora attack ninjoro goma ivemo wenda kabila yava kwizima akumvikana nabo intambara igahagara congo ikabona amahoro arambye.

David yanditse ku itariki ya: 18-11-2012  →  Musubize

ABAKONGOMANI BAREKE GUSHYIRAHO URWAGASABO IGISEBO M23 NIBA ABAKONGOMANI YABANANIYE NIBASABE UBUFASHA INGABO Z’URWANDA KUKO ZITANGA UBUFASHA NO MURI SUDAN.THANKS

KJR yanditse ku itariki ya: 18-11-2012  →  Musubize

ABAKONGOMANI BAREKE GUSHYIRAHO URWAGASABO IGISEBO M23 NIBA ABAKONGOMANI YABANANIYE NIBASABE UBUFASHA INGABO Z’URWANDA KUKO ZITANGA UBUFASHA NO MURI SUDAN.THANKS

KJR yanditse ku itariki ya: 18-11-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka