Ingabo za Congo zahunze umujyi wa Goma
Abantu bari mu mujyi wa Goma baremeza ko ingabo za Leta ya Congo zahunze uwo mujyi zerekeza Sake. Abandi basirikare ba Congo bari bari ku mipaka ihuza icyo gihugu n’u Rwanda bapakiye ibyabo bigendera mu ma saa saba n’igice.
Ingabo za Congo zivuga ko zidashaka kongera kurwana mu gihe Leta yanze imishyikirano. Ubu ingabo za MONUSCO nizo zisigaye zicunze umujyi wa Goma aho zirimo gukoresha ibimodoka bya gisirikare ndetse n’indege zirimo kuwuzenguruka hejuru.
Ingabo za M23 zamaze gufata Kibati, ubu imirwano ikaba igeze Muningi mu byahi bya Congo kubazi ibyahi bya Gisenyi. Zimwe mu mpunzi ziri guhunga ziravuga ko ingabo za M23 zamaze kugera mu mujyi nta masasu avuga ariko ingabo za MONUSCO zigerageza kwihagararaho.
Colonel Mboneza uyoboye abarwanyi ba M23 avuga ko bihanangiriza ingabo za MONUSCO zikomeje kubanagaho ibisasu, akavuga ko Leta ya Congo igifite amahirwe yo kwemera imishyikirano bagahagarika gufata umujyi wa Goma, nubwo yatangaje bategereje amabwiriza y’abayobozi bakuru.

Imirwano ikomeye ntiravuga mu mujyi wa Goma kubera abaturage bawurimo, ariko abarenga ibihumbi bitatu bamaze kugera mu Rwanda, aho bakirwa n’abinjira n’abasohoka bakajyanwa mu nkambi ya Nkamira.
Abasirikare ba Congo bacye kimwe n’izindi nsoresore bakibarizwa mu mujyi wa Goma barimo guhohotera abavuga Ikinyarwanda n’Abanyarwanda bagiyeho.
Abasirikare bacye ba Congo basigaye hafi y’umupaka n’izindi nsoresore z’Abanyekongo zatangiye kwiyenza ku basirikare b’u Rwanda babatera amabuye banabatuka; ariko ingabo z’u Rwanda zikomeje kurinda inkiko z’igihugu mu mutuzo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
M23 courageux kabisa wenda kabila yakumva agahindura imikorere
Kabila niyemere imishyikirano intambara irasenya ntiyubaka.
M23, Songa mbélé Songa mbélé Songa mbélé Songa mbélé Songa mbélé Songa mbélé Songa mbélé Songa mbélé ....
Muri abagabo rwose
M23 turayishyigikiye iyabaye nzi imbunda nanjye nakagiye kubafasha .kuko ingabo za congo nta nimirwanire keretse urugambo gusa.turambiwe uko batubuza amahoro
go go go M23
vita ni vita
M23 oye nimukomeze muharanire uburenganzira bwanyu
Awaa!! Mende ko ntarongera kumwumva kandi yaravuze ko agiye kwerekana basirikare ba RDF bafatiwe kurugamba? azaberekana yageze Brazaville? ntanumubare yari yongera kudutangariza wiyongera kuri 150 yishe kumunsi wambere, MBEGA INTwARI KU RURIMI!! Kabila, emera wumvikane nutwo duhungu cg aho bukera usubire mu buhungiro aho wavukiye, ibyo bisaza bikugira inama biragushuka.
lt col.maombi ni umucongoman??????
Noneho numvise amakuru avuga ko ngo Moon yasabye MUzehe wacu ngo gukoresha igitsure afite kuri M23 kugira na ihagarike gufata Ngoma. We se yakoresheje ubushobozi afite agategeka MONUSCO guhagarika imirwano ko wumva aribo bari kurwana. Arahuzagurika.
M23 nintwari mbifuriza amahirwe,kabira araje abyemere kubera nakundi
M 23 iraharanira ukuri kabila niyemere imishyikirano niyanga igihugu cyirafatwa areba narangiza yemere aruko bamwemeje