Ingabo za Congo zahunze umujyi wa Goma

Abantu bari mu mujyi wa Goma baremeza ko ingabo za Leta ya Congo zahunze uwo mujyi zerekeza Sake. Abandi basirikare ba Congo bari bari ku mipaka ihuza icyo gihugu n’u Rwanda bapakiye ibyabo bigendera mu ma saa saba n’igice.

Ingabo za Congo zivuga ko zidashaka kongera kurwana mu gihe Leta yanze imishyikirano. Ubu ingabo za MONUSCO nizo zisigaye zicunze umujyi wa Goma aho zirimo gukoresha ibimodoka bya gisirikare ndetse n’indege zirimo kuwuzenguruka hejuru.

Ingabo za M23 zamaze gufata Kibati, ubu imirwano ikaba igeze Muningi mu byahi bya Congo kubazi ibyahi bya Gisenyi. Zimwe mu mpunzi ziri guhunga ziravuga ko ingabo za M23 zamaze kugera mu mujyi nta masasu avuga ariko ingabo za MONUSCO zigerageza kwihagararaho.

Colonel Mboneza uyoboye abarwanyi ba M23 avuga ko bihanangiriza ingabo za MONUSCO zikomeje kubanagaho ibisasu, akavuga ko Leta ya Congo igifite amahirwe yo kwemera imishyikirano bagahagarika gufata umujyi wa Goma, nubwo yatangaje bategereje amabwiriza y’abayobozi bakuru.

Abanyekongo bakomeje guhungira mu Rwanda ari benshi. Aba bavuga ko abo bari kumwe basigaranywe n'ingabo za Congo.
Abanyekongo bakomeje guhungira mu Rwanda ari benshi. Aba bavuga ko abo bari kumwe basigaranywe n’ingabo za Congo.

Imirwano ikomeye ntiravuga mu mujyi wa Goma kubera abaturage bawurimo, ariko abarenga ibihumbi bitatu bamaze kugera mu Rwanda, aho bakirwa n’abinjira n’abasohoka bakajyanwa mu nkambi ya Nkamira.

Abasirikare ba Congo bacye kimwe n’izindi nsoresore bakibarizwa mu mujyi wa Goma barimo guhohotera abavuga Ikinyarwanda n’Abanyarwanda bagiyeho.

Abasirikare bacye ba Congo basigaye hafi y’umupaka n’izindi nsoresore z’Abanyekongo zatangiye kwiyenza ku basirikare b’u Rwanda babatera amabuye banabatuka; ariko ingabo z’u Rwanda zikomeje kurinda inkiko z’igihugu mu mutuzo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 16 )

M23 courageux kabisa wenda kabila yakumva agahindura imikorere

Rwigema yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Kabila niyemere imishyikirano intambara irasenya ntiyubaka.

Rutagengwa yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

M23, Songa mbélé Songa mbélé Songa mbélé Songa mbélé Songa mbélé Songa mbélé Songa mbélé Songa mbélé ....
Muri abagabo rwose

Leopaulo yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

M23 turayishyigikiye iyabaye nzi imbunda nanjye nakagiye kubafasha .kuko ingabo za congo nta nimirwanire keretse urugambo gusa.turambiwe uko batubuza amahoro

H.P yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

go go go M23

umunyarwandakazi yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

vita ni vita

yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

M23 oye nimukomeze muharanire uburenganzira bwanyu

musemakweli yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Awaa!! Mende ko ntarongera kumwumva kandi yaravuze ko agiye kwerekana basirikare ba RDF bafatiwe kurugamba? azaberekana yageze Brazaville? ntanumubare yari yongera kudutangariza wiyongera kuri 150 yishe kumunsi wambere, MBEGA INTwARI KU RURIMI!! Kabila, emera wumvikane nutwo duhungu cg aho bukera usubire mu buhungiro aho wavukiye, ibyo bisaza bikugira inama biragushuka.

NKOTANYI yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

lt col.maombi ni umucongoman??????

karabaye yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Noneho numvise amakuru avuga ko ngo Moon yasabye MUzehe wacu ngo gukoresha igitsure afite kuri M23 kugira na ihagarike gufata Ngoma. We se yakoresheje ubushobozi afite agategeka MONUSCO guhagarika imirwano ko wumva aribo bari kurwana. Arahuzagurika.

kalisa yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

M23 nintwari mbifuriza amahirwe,kabira araje abyemere kubera nakundi

yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

M 23 iraharanira ukuri kabila niyemere imishyikirano niyanga igihugu cyirafatwa areba narangiza yemere aruko bamwemeje

ukunda m23 yanditse ku itariki ya: 18-11-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka