Imirimo yahagaze mu mujyi wa Gisenyi kubera intambara ibera muri Congo

Amabanki n’amaduka byo mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bifunze imiryango muri iki gitondo cya tariki 20/11/2012 kubera abantu bagize ubwoba bw’amasasu ari kugwa muri uwo mujyi avuye muri Congo.

Abaturage batuye mu duce twegereye Congo batangiye guhunga berekeza ku Nyundo no ku Rugerero. Muri iki gitondo kandi Amasasu yongeye kuvuga ku kibuga cy’indege cya Goma bituma abandi Banyekongo benshi bahungira mu Rwanda.

Mu mujyi wa Gisenyi abaturage bakwiriye imishwaro bataye ingo zabo kubera ubwoba ndetse n’imihanda yuzuye abantu bikoreye ibyabo, abanyeshuri bamwe ntibaje gukora ibizami bya Leta, naho imodoka zitwara abantu zazamuye ibiciro.

Inzu ikorerwamo n'urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka ku mupaka wa Gisenyi yarashwe n'ingabo za Congo.
Inzu ikorerwamo n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Gisenyi yarashwe n’ingabo za Congo.

Amasasu arimo kugwa mu gice cy’u Rwanda yangije inzu ikorerwamo n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka muto (petite barriere) ndetse hari n’igisasu cyaguye mu muhanda rwagati kaburimbo irangirika.

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin, yatangarije Kigali Today muri iki gitondo ko abantu badakwiye gukurwa umutima n’ibibera Goma kuko umutekano ucunzwe neza, akavuga ko hagize igikomeye kibaye byatangarizwa Banyarwanda.

Abaturage begereye Congo batangiye guhunga.
Abaturage begereye Congo batangiye guhunga.

Ku mugoroba wa tariki 19/11/2012, abasore babiri b’Abanyarwanda bitabye Imana abandi bantu umunani barakomereka bazize ayo masasu araswa n’ingabo za Congo. Abitabye Imana ni Uwilingiyimana Claude ufite imyaka 22 akaba avuka i Rutsiro ahitwa Rusasa undi ni Ngarukiye Innocent w’imyaka 36 wari utuye Mbugangali mu karere ka Rubavu.

Hakurya muri Congo, biravugwa ko ingabo za M23 zafashe ikibuga cy’indege ndetse zifata na Gatindo naho ingabo za Congo ziri mu mujyi wa Goma n’ibibunda bikomeye. Abaturage bari Goma baravuga ko uduce tumwe tugenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo utundi turagenzurwa na M23.

Bamwe mu baturage ba Gisenyi bafunze utwabo ariko babuze imodoka.
Bamwe mu baturage ba Gisenyi bafunze utwabo ariko babuze imodoka.

Umunota ku wundi amasasu ari kumvikana ndetse amwe akerekezwa mu Rwanda, abaturage bari mu mujyi wa Goma baravuga ko Colonel Masunzu yageze mu mujyi wa Goma avuye Bukavu.

Abaturage bari Goma baravuga ko ibimodoka bya gisirikare n’ibibunda binini byerekejwe mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 19 )

Uriya Sylidio Nyagasani amuorohereze kabisa akomereze aho kuko arimo kuitanga bya hatali!Gusa mukomeze gusengera abanyagisenyi tutaretse n’abanyecongo kubera ib bihe barimo!Turasaba n’abayobozi ba hariya Gisenyi kuba up date kugira bikomeye babashe kugira inama abaturage aho berekeza batari bahura n’ibibazo byinshi,ndetse bakomeze kubahumuriza.Big up ligali today.

Abdou yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Masunzu ni General ntabwo ari Colonel.

munezero yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

komeza utumenyeshe uko bimeze .

yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

nanjye rwose najyaga nshaka gushimira nkabyihorera ariko reka nshimire uyu munyamakuru silidiyo.ndi hanze ariko nta handi wabona amakuru ya buri kanya kubibera aho nko kuri iyi site.coup de chapeau ku munyamakuru et courage kuri banyiri urubuga.ni uku itangazamakuru ry’umwuga ryidistingua.murakoze

naty yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Colonel Masunzu harya ni nde wana?

din yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Ndumva ahubwo twanashimira uyu munyamakuru SEBUHARARA ku kazi katoroshye ari gukora ko kutugezaho updates buri munota y’ibiri kubera ku rugamba. Ku mugoroba naraye mwumvishije kuri Gahuzamiryango (BBC) ndemera pe!chapeau kabisa!

cuba yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Nyamuneka itangaza makuru ryo mu Rwanda rigiye rikora nkuko kigalitoday ikora twagira ibitangaza makuru byinshi mpuzamahanga kigali irakora cyane
mumfashe dushimire kigalitoday kuko igaragaza itandukaniro cyane n’ibindi b’inyamkuru byo mu Rwanda.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka