Imirimo yahagaze mu mujyi wa Gisenyi kubera intambara ibera muri Congo
Amabanki n’amaduka byo mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bifunze imiryango muri iki gitondo cya tariki 20/11/2012 kubera abantu bagize ubwoba bw’amasasu ari kugwa muri uwo mujyi avuye muri Congo.
Abaturage batuye mu duce twegereye Congo batangiye guhunga berekeza ku Nyundo no ku Rugerero. Muri iki gitondo kandi Amasasu yongeye kuvuga ku kibuga cy’indege cya Goma bituma abandi Banyekongo benshi bahungira mu Rwanda.
Mu mujyi wa Gisenyi abaturage bakwiriye imishwaro bataye ingo zabo kubera ubwoba ndetse n’imihanda yuzuye abantu bikoreye ibyabo, abanyeshuri bamwe ntibaje gukora ibizami bya Leta, naho imodoka zitwara abantu zazamuye ibiciro.

Amasasu arimo kugwa mu gice cy’u Rwanda yangije inzu ikorerwamo n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka muto (petite barriere) ndetse hari n’igisasu cyaguye mu muhanda rwagati kaburimbo irangirika.
Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin, yatangarije Kigali Today muri iki gitondo ko abantu badakwiye gukurwa umutima n’ibibera Goma kuko umutekano ucunzwe neza, akavuga ko hagize igikomeye kibaye byatangarizwa Banyarwanda.

Ku mugoroba wa tariki 19/11/2012, abasore babiri b’Abanyarwanda bitabye Imana abandi bantu umunani barakomereka bazize ayo masasu araswa n’ingabo za Congo. Abitabye Imana ni Uwilingiyimana Claude ufite imyaka 22 akaba avuka i Rutsiro ahitwa Rusasa undi ni Ngarukiye Innocent w’imyaka 36 wari utuye Mbugangali mu karere ka Rubavu.
Hakurya muri Congo, biravugwa ko ingabo za M23 zafashe ikibuga cy’indege ndetse zifata na Gatindo naho ingabo za Congo ziri mu mujyi wa Goma n’ibibunda bikomeye. Abaturage bari Goma baravuga ko uduce tumwe tugenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo utundi turagenzurwa na M23.

Umunota ku wundi amasasu ari kumvikana ndetse amwe akerekezwa mu Rwanda, abaturage bari mu mujyi wa Goma baravuga ko Colonel Masunzu yageze mu mujyi wa Goma avuye Bukavu.
Abaturage bari Goma baravuga ko ibimodoka bya gisirikare n’ibibunda binini byerekejwe mu Rwanda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
uwicisha inkota nawe niyo azicishwa.Mwaretse gushora intambara kunzirakarengane koko?
Ndashimira abo ba Types bafashe Goma, Abantu batara Suffler igihe kirekire, Kandi Na Benewacu ba Gisenyi bahahiranaga na Goma, Byarikubagiraho ingaruka, Na Bukavu Bayifate.........Big Up...!
M23 nizereko mwebwe mudafite imico imwe cg imyumvire imwe nabo mwari muhanganye muhe abaturage banyu umutekano bari barabuze,kandi murinde abaturage n’ibyabo abajura bataboneraho gusahura yego ntabyera ngo de ariko mugerageze mutange ibyari byarabuze muri uwo mujyi gusa mwibukeko muvuga ikinyarwanda murengere abavuga ikinyarwanda cyane gusa mbifurije kugira ubumuntu mu rimwe murangwe n’amahoro n’umunezero
nugusabira abaturanyi bacu
MP NÄBGABO NDABAKUNDA&&&&
Njye ndasaba RURA kwihanangiriza ayo mabus ari kongeza ibiciro kuko ibyo byitwa gusahurira mu nduru! Ikindi dusabire abanya Rubavu na Goma.
Birababaje kubona Umuyobozi ubwira abo ayobora ngo ntimwitabe telefoni kandi musubire mu mago yanyu (ahahoze haterwa ibisasu ejo Mbugangari)ngo kandi niba mutabishoboye mujye Nkamira muve muri Gare. Kandi ubwo n’abajya i Kigali bari kubagarurira kuri Mahoko. Ubwo abo mu Mbugangali barajyahe? Erega ubuzima burahenda, abo bana 2 nabo ntibifuzaga gukomereka!!
Uwiteka arinde abe, kandi adufashe abarwana ntibagaruke hafi ya Gisenyi
Turagushimira wowe urikwitanga udushakira amakuru yurwo rugamba. gusa ndasaba abantu bose mwiyumvamo ubumuntu ko twasengera abacu ndetse n’abaturanyi bacu bo muri congo Imana ikomeze kubarinda.
Ntimugakunde byacitse.birababaje ko benemuntu barimo kugwa hariya hantu.
Nyagasani Yezu nabane na mwe.no mubikomeye burya aba ahari. kandi mujye mwizera.
Gusa twagira ibindi bitangazamakuru kwirinda kuba nka Lambert Mendé,wacitse ururondogoro.
Urakoze sha umunyarwanda Sylidio! Komeza utwibwirire amakuru ariko be careful na we pleeeeease. Bus zigeze kuri angahe zijya Kigali? Be blessed!
Gusa twagira ibindi bitangazamakuru kwirinda kuba nka Lambert Mendé,wacitse ururondogoro.