Gakenke: Ibiza byahitanye abagera kuri 23, umuhanda Kigali - Musanze wafunzwe n’inkangu

Imvura yaraye iguye mu Karere ka Gakenke, mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2016, yateje ugutenguka kw’inkangu zagushije amazu, abagera kuri 23 bakaba bamaze gupfa kandi hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Inkangu zatengukiye abantu
Inkangu zatengukiye abantu

Igice cy’umuhanda Kigali – Musanze kinyura mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke, na cyo cyatengukiyemo inkangu ku buryo kugeza ubu (saa tatu n’iminota 40 z’igitondo), nta modoka zishobora kuhatambuka.

Mu Kagari ka Buranga mu Murenge wa Nemba na ho, inkangu zatengukanye n’ibiti bigwa mu muhanda wa kaburimbo.

Iki kirundo cy'ibyondo byinshi cyoroshe umuhanda wa kaburimbo mu Kagari ka Buranga mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke. Ifoto: Tarib Abdul/Kigali Today.
Iki kirundo cy’ibyondo byinshi cyoroshe umuhanda wa kaburimbo mu Kagari ka Buranga mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke. Ifoto: Tarib Abdul/Kigali Today.

Umunyamakuru wa Kigali Today, Tarib Abdul, uri mu Karere ka Gakenke aravuga ko Umurenge wa Gakenke ari wo wibasiwe cyane kuko mu bantu 23 bamaze kumenyekana ko bazize ibyo biza, 16 ni abo mu Murenge wa Gakenke.

Mu murenge wa Mataba na ho abantu batandatu barimo umugore n’abana be batanu bagwiriwe n’inkangu, bose barapfa.

Mu Murenge wa Mugunga w’aka karere, na ho inkangu yagwiriye umusore w’imyaka 22 arapfa ndetse ikiraro cya Nyarutovu gihuza Akarere ka Gakenke na Muhanga cyaguye ku buryo inzira itakiri nyabagendwa.

Umuhanda Kigali - Musanze uca mu Murenge wa Gakenke wafunzwe n'inkangu.
Umuhanda Kigali - Musanze uca mu Murenge wa Gakenke wafunzwe n’inkangu.

Kugeza ubu, ibyangijwe n’ibi biza byose ntibirabasha kumenyekana kuko nta barurwa ryabyo ryimbitse rirakorwa ndetse n’umibare w’abapfuye ngo ushobora kwiyongera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buratabaza

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Uwimana Catherine, abwiye Kigali Today ko ikibazo gikomeye cyane ku buryo burenze ubushobozi bw’Akarere.

Uwimana aravuga ko akarere katabaje Minisiteri ishinzwe imicungire y’Ibiza (MIDIMAR), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), n’izindi nzego zishobora kubona imodoka zabafasha gukora umuhanda watengukiwemo n’inkangu, zikabafasha kuvanamo igitaka cyawurengeye.

Inkangu yatengukiye mu muhanda irasaba ubushobozi burenze ubw'Akarere ka Gakenke kugira ngo ivanwemo, inzira yongere kuba nyabagendwa.
Inkangu yatengukiye mu muhanda irasaba ubushobozi burenze ubw’Akarere ka Gakenke kugira ngo ivanwemo, inzira yongere kuba nyabagendwa.

Uyu muyobozi aravuga ko ubutabazi ku miryango yabuze ababo na bwo burgoranye cyane kuko imihanda n’ibiraro byinshyi byangiritse ku buryo n’Imbangukiragutabara (Ambulance) zitabasha kuhagera.

Hamwe na hamwe, abaturage baracyarimo gucukura bataburura imirambo itaravanwa mu bisigazwa by’inkangu.

Ikindi ngo haracyari impungenge z’uko imvura ikigwa, ikaba ishobora guteza izindi ngorane kandi uburyo bwo kugeza abakomeretse kwa muganga nab wo buragoye bitewe n’iyangirika ry’imihanda ndetse no gutenguka kw’ibiraro.

Uku ni ko mu muhanda wa kaburimbo habaye. Inkangu yawangije cyane. Ifoto: Tarib Abdul/Kigali Today.
Uku ni ko mu muhanda wa kaburimbo habaye. Inkangu yawangije cyane. Ifoto: Tarib Abdul/Kigali Today.

Umuhanda Gakenke-Rushashi ujya ku Kigo Nderabuzima cya Rushashi, besnhi bivurizaho, wangiritse n’ibiraro biragwa, nta mbangukiragutabara ibasha kuhanyura ku buryo abakomerekeye muri ibi biza bari mu kaga.

Inkangu yatengukiye mu muhanda wa kaburimbo na yo yateje ingorane zikomeye kuko kugeza ubu, umuhanda mpuzamahanga Kigali - Goma uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (unyura Musanze) wafunzwe.

Uretse imodoka z’ubutabazi, kugeza muri aya ma saa yine n’igice (10:30), nta modoka yemererwa kurenga Musanze ngo yerekeze Kigali. Iziva i Kigali na zo, ntabwo zemererwa kurenga ahazwi nko kwa Nyirangarama.

Abaturage babuze icyo bakora. Birenze ubushobozi bwabo.
Abaturage babuze icyo bakora. Birenze ubushobozi bwabo.
Umuhanda wangiritse cyane.
Umuhanda wangiritse cyane.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 25 )

Mana we birarenze nimudusabire utahibereye ntiyabyumva biteye ubwoba nimudutabare

Ger yanditse ku itariki ya: 8-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka