Gakenke: Ibiza byahitanye abagera kuri 23, umuhanda Kigali - Musanze wafunzwe n’inkangu
Imvura yaraye iguye mu Karere ka Gakenke, mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2016, yateje ugutenguka kw’inkangu zagushije amazu, abagera kuri 23 bakaba bamaze gupfa kandi hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Igice cy’umuhanda Kigali – Musanze kinyura mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke, na cyo cyatengukiyemo inkangu ku buryo kugeza ubu (saa tatu n’iminota 40 z’igitondo), nta modoka zishobora kuhatambuka.
Mu Kagari ka Buranga mu Murenge wa Nemba na ho, inkangu zatengukanye n’ibiti bigwa mu muhanda wa kaburimbo.
Umunyamakuru wa Kigali Today, Tarib Abdul, uri mu Karere ka Gakenke aravuga ko Umurenge wa Gakenke ari wo wibasiwe cyane kuko mu bantu 23 bamaze kumenyekana ko bazize ibyo biza, 16 ni abo mu Murenge wa Gakenke.
Mu murenge wa Mataba na ho abantu batandatu barimo umugore n’abana be batanu bagwiriwe n’inkangu, bose barapfa.
Mu Murenge wa Mugunga w’aka karere, na ho inkangu yagwiriye umusore w’imyaka 22 arapfa ndetse ikiraro cya Nyarutovu gihuza Akarere ka Gakenke na Muhanga cyaguye ku buryo inzira itakiri nyabagendwa.
Kugeza ubu, ibyangijwe n’ibi biza byose ntibirabasha kumenyekana kuko nta barurwa ryabyo ryimbitse rirakorwa ndetse n’umibare w’abapfuye ngo ushobora kwiyongera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buratabaza
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Uwimana Catherine, abwiye Kigali Today ko ikibazo gikomeye cyane ku buryo burenze ubushobozi bw’Akarere.
Uwimana aravuga ko akarere katabaje Minisiteri ishinzwe imicungire y’Ibiza (MIDIMAR), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), n’izindi nzego zishobora kubona imodoka zabafasha gukora umuhanda watengukiwemo n’inkangu, zikabafasha kuvanamo igitaka cyawurengeye.
Uyu muyobozi aravuga ko ubutabazi ku miryango yabuze ababo na bwo burgoranye cyane kuko imihanda n’ibiraro byinshyi byangiritse ku buryo n’Imbangukiragutabara (Ambulance) zitabasha kuhagera.
Hamwe na hamwe, abaturage baracyarimo gucukura bataburura imirambo itaravanwa mu bisigazwa by’inkangu.
Ikindi ngo haracyari impungenge z’uko imvura ikigwa, ikaba ishobora guteza izindi ngorane kandi uburyo bwo kugeza abakomeretse kwa muganga nab wo buragoye bitewe n’iyangirika ry’imihanda ndetse no gutenguka kw’ibiraro.
Umuhanda Gakenke-Rushashi ujya ku Kigo Nderabuzima cya Rushashi, besnhi bivurizaho, wangiritse n’ibiraro biragwa, nta mbangukiragutabara ibasha kuhanyura ku buryo abakomerekeye muri ibi biza bari mu kaga.
Inkangu yatengukiye mu muhanda wa kaburimbo na yo yateje ingorane zikomeye kuko kugeza ubu, umuhanda mpuzamahanga Kigali - Goma uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (unyura Musanze) wafunzwe.
Uretse imodoka z’ubutabazi, kugeza muri aya ma saa yine n’igice (10:30), nta modoka yemererwa kurenga Musanze ngo yerekeze Kigali. Iziva i Kigali na zo, ntabwo zemererwa kurenga ahazwi nko kwa Nyirangarama.
Ibitekerezo ( 25 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni ibibazo gusa hagomba kunozwa imiturire abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kiganiro (mu manegeka) bakimurwa nkuko gahunda Ya government I bisaba inzego zibanze zidufashe nibura hari abajya barokoka ibi biza ikindi hihutishwe ubutabazi
Kdi dukomeze dusenge cyane twifatanije nababuze ababo
Ni ibibazo gusa hagomba kunozwa imiturire abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga (mu manegeka) bakimurwa nkuko gahunda Ya government I bisaba inzego zibanze zidufashe nibura hari abajya barokoka ibi biza ikindi hihutishwe ubutabazi
Dusabiye benewanyu bahuye n’akaga kuruhukira mu a mahoro, abatarabona ubufasha bihangane Izamarere zirahageze ndazizera. Dufatanye gusabira ababuze ababo kwihangana.
Abantu bahitanwe nibi biza imana ibakire mu bayo kdi abasigaye mwihangane
Imana ikomeze kuduha kwihangana nka banyarwanda kuko amarira nimenshi!!.
Minadef nkibisanzwe rdf batabare kandi ababuze ababo bagire kwihangana,
Iyi mvura ni nyinshi, midimar iteganye ubufasha bwinshi.
Imana ikomeze ababuze ababo n’ibyabo. Kubera imiterere y’uturere twinshi two mumajyaruguru, gutura mumidugudu bikwiye kuba itegeko, naho ubundi izi mpanuka zizakomeza kudutwara abantu!
ni ikibazo gikomeye cyane . hari mu kagari ka Buyange mu murenge wa Mataba . rwose byacitse ndabona amazu asigaye ahagaze ari mbarwa . ndumva Leta yareba icyo yakora igatabara kuko nabahungiye mudusozi duhari muri ako kagari kuko nahantu hateye nabi bafite ubwo ko nutwo dusozi turibumanuke. rwose ubuyobozi nibudutabare . bishobotse bakohereza indege bakareba ukuntu abaturage basigaye bamerewe .
ni ikibazo gikomeye cyane . hari mu kagari ka Buyange mu murenge wa Mataba . rwose byacitse ndabona amazu asigaye ahagaze ari mbarwa . ndumva Leta yareba icyo yakora igatabara kuko nabahungiye mudusozi duhari muri ako kagari kuko nahantu hateye nabi bafite ubwo ko nutwo dusozi turibumanuke. rwose ubuyobozi nibudutabare . bishobotse bakohereza indege bakareba ukuntu abaturage basigaye bamerewe .
Oh!birababaje kweri!imana itabare u rwanda kdi izo nzirakarengane izakire mu bayo