"FDLR iramutse iteye ni ukuyiyunyuguza" - Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, aratangaza ko u Rwanda rusaba abari mu mutwe wa FDLR gushyira intwaro bagatahuka mu mahoro banyuze mu bigo bisubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.
Ibi yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 10/2/2014, nyuma y’inama y’umutekano w’iterambere yahuje inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bakuru, ubwo yasubizaga ikibazo yari abajije ku mpamvu FDLR zikomeza guseta ibirenge kandi na MONUSCO ntigire icyo ikora mu kuzaka intwaro.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yasobanuye koFDLR yaneshejwe kuva 1994 kandi ngo ingufu zabanesheje ari zo abaturage ziracyahari. Ubu noneho ni nabwo bafite umuhate wo kugira ngo babaneshe.

Brig. Gen. Nzabamwita yagize ati “Ari uwaza ari umwe agamije kugira ngo akore igikorwa cy’iterabwoba abaturage barahari turabafata n’ubusanzwe. Ari uwakwibeshya ngo agabe igitero yaba yibeshye cyane abaturage bazabafata ariko ku ngabo za RDF byo nakwizeza y’uko ni ukubiyunyuguza."
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yakomeje avuga ku ruhare rw’abaturage mu kwirindira umutekano ariko cyane cyane urw’abayobozi bo mu nzego z’umudugudu gushyira mu bikorwa ikoreshwa ry’Ikayi y’Umutekano, igiye kongerwa no mu mihigo.

Inama y’umutekano w’iterambere yahuje inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bakuru yagarutse ku buryo umutekano, ubuzima, ihinga n’iterambere muri rusange by’abaturage byifashe mu Rwanda, aho byagaragaye ko nta kibazo gihari kuko ari bimwe mu bigize umutekano, nk’uko Brig. Gen. Nzabamwita yakomeje abitangaza.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Uguhima atiretse ati cyo ngwino turwane gusa nibaze mumahoro nibyo twe abanyarwanda twifuza
Ese, arimwe na IGIHE ni inde wari uri muri iyi nama? Kuki se mwese mwakoresheje ifoto imwe? Ikindi, simbona imyanzuro n’ingamba byafatiwe muri iyi nama. Twe abaturage nibyomtuba dukeneye. Twe nk’abaurage turasabwa iki? Naho kwihagararaho byo ni ibisanzwe ku ngabo zose. Imana nibarinde rero. Umutekano turi nawo, ariko se ko mbona inzara, Ubushomeri, Ikimenyane n’icyenewabo hari abo biri bwivugane, uwo mutekano wo uritabwaho nande?
Rwose icyo Umuvugizi w’ingabo avuga turamushyigikiye kd tumuri inyuma. Umutekano ni uwacu nk’abanyarwanda, tugomba kuwusigasira tuwurinda n’agatotsi akariko kose Imana ibidufashijemo.
Ariko muyobozi, hari icyo nabisabira cg natangaho igitekerezo. Ni uko umutekano wo munzego z’ibanze wagombye gushyirwamo ingufu cyane. Ndavuga amarondo akorerwa mu midugudu, kagali n’umurenge bityo bikazamuka bikaba umutekano w’igihugu wose.
Nk’iyo nihereyeho aho ntuye mpamaze umwaka ariko sindabona irondo ryaho rimara n’amezi abiri. Kuberako amafaranga y’umutekano abaturage batanga usanga abayobozi bo munzego z’ibanze bayiririye. Ikimenyetso nabaha mukajya kwihinyuriza: Ni mujye mu karere ka Gasabo, Umurenge Rusororo, Akagali Kabuga ya Kabiri mumve ibyaho. Byumwihariko mujye mu Midugudu ya Kamashashi na Bwiza yo mu kagali ka Kabuga II murebe ibyaho. Twaravuze twararambiwe, aho bigeze rero ni mudufashe kuberako umutekano waho ugerwa kumashyi (ukarushaho kuba nabi), kubera haba ubujura bukabije cyane ko duturiye ahitwa Kandhari baherutse kugaragarza uburyo ari indiri y’ubujura na Kanyanga.
Si aho gusa kandi kubera ko naho nari ntuye muri Remera ari uko. Niyo urebye hakurya yacu aho bita ku muyumbu hahora induru z’urudaca ngaho abacukuye amazu, abibye inka n’ibindi. Kandi ugasanga ikibyihishe inyuma ari amarondo abadakora neza.
Ni mudufashe rero turebe uko ayo marondo yakazwamo imbaraga kandi hakabaho kuyakurikirana aho adakora neza abayobozi bakabihanirwa. "UMUTEKANO NI UKWIRINDA, UKARINDA ABAWE, ABO UFITE MUSHYINGANO ARIBO BATURAGE B’IGIHUGU CYATUBYAYE".
Murakoze
erega niba myutareba neza FDLR ntacyo baricyo buri munsi abasirikare bayo barayihunga abasigayeyo nabo ntibabyifuza ahubwo baba babuze aho baca ahubwo bashaka guhunga ngo bigarukire mu Rwanda. FDLR niyo gushyushya umutwe gusa naho ubndi ntibashoboye habe nagato.
ubundi se izi FDLR isigaye he? isigaranye iki ? uretse urugambo gusa , bazayidukopye gato tukayereka
FDLR twayihekenya, ywayivunagura, iyi ntacyo ivuze kuri twe