"FDLR iramutse iteye ni ukuyiyunyuguza" - Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, aratangaza ko u Rwanda rusaba abari mu mutwe wa FDLR gushyira intwaro bagatahuka mu mahoro banyuze mu bigo bisubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.
Ibi yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 10/2/2014, nyuma y’inama y’umutekano w’iterambere yahuje inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bakuru, ubwo yasubizaga ikibazo yari abajije ku mpamvu FDLR zikomeza guseta ibirenge kandi na MONUSCO ntigire icyo ikora mu kuzaka intwaro.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yasobanuye koFDLR yaneshejwe kuva 1994 kandi ngo ingufu zabanesheje ari zo abaturage ziracyahari. Ubu noneho ni nabwo bafite umuhate wo kugira ngo babaneshe.

Brig. Gen. Nzabamwita yagize ati “Ari uwaza ari umwe agamije kugira ngo akore igikorwa cy’iterabwoba abaturage barahari turabafata n’ubusanzwe. Ari uwakwibeshya ngo agabe igitero yaba yibeshye cyane abaturage bazabafata ariko ku ngabo za RDF byo nakwizeza y’uko ni ukubiyunyuguza."
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yakomeje avuga ku ruhare rw’abaturage mu kwirindira umutekano ariko cyane cyane urw’abayobozi bo mu nzego z’umudugudu gushyira mu bikorwa ikoreshwa ry’Ikayi y’Umutekano, igiye kongerwa no mu mihigo.

Inama y’umutekano w’iterambere yahuje inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bakuru yagarutse ku buryo umutekano, ubuzima, ihinga n’iterambere muri rusange by’abaturage byifashe mu Rwanda, aho byagaragaye ko nta kibazo gihari kuko ari bimwe mu bigize umutekano, nk’uko Brig. Gen. Nzabamwita yakomeje abitangaza.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Reka dutegereze nabandi bamaze imyaka mirongo 30 irenga.
and me also help rwanda to avoid FDL
Twe nkabanyarwanda twumva bashyira hasi intwaro bakaza tukubaka igihugu.
ibyukuri irunva yaza igafata igihugu?twe dukeneye amahoro pe naho FDLR yo nize twubake urwanda ikimbabaza nuko bakomeza kubyara mumashamba yacongo barahemukira abanada
Iam leady to help rwanda for fity FDR
Akagabo gahimba akandi kataraza mwitonde nizibika zaramagi
URWANDARWACU RUZUBAKW NA BANYARWANDA UBWABO NAHO ABARURWANYA NTACYO BAVUZE;FDRLR NINKAGAFU GASEYE
Hari Umwami Wavuze Neza Atiabo banyarwanda Mbasabye Agutaha Mungobyi Iduhetse Twubake Urwatubyaye.
FDLR iribeshya abaturage ningabo turi maso
uguhiga ubutwari muratabarana.
Ariko se FDRL haruko U Rwanda rutakoze kugirango batahe ko n’abamwe mu bayobozi babo batashye bakaba bafatanya natwe twese kubaka urwatubyaye. Ni muze, agapfa karaburiwe n’impongo, kuko uwabatsinze ntaho yagiye!
Njye rwose mbona ibyo IGP yavuze arukuri kuko urebye aho twavuye naho tugeze ubona bishimishije twizeye tudashidikanya ko nutwo ducye tugiterwa tuzashira kubwumutekano mwiza RNPitugaragariza.MURAKOZE.mwaganiraga n’umukunzi wanyu.