EU izubahiriza icyifuzo cy’Abanyarwanda kuri manda ya 3
Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi witeguye kubahiriza no kwakira amahitamo Abanyarwanda bazafata ku ngingo y’itegeko nshinga yemerera Perezida Kagame gukomeza kuyobora.
Bijyanye n’amahame y’uyu muryango yo kubahiriza ubusugire bw’ibihugu, nk’uko Neven Mimica umuyobozi ushizwe ubutwererane mpuzamahanga n’iterambere muri EU yabitangarije mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri 2015.

Yagize ati “Ubumwe bw’u Burayi bushyigikira ibyemezo bifatwa mu busugire bw’ibihugu ku bijyanye n’ibyo bifuza mu mategeko nshinga yabyo.”
Mimic yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ku kibazo kijyanye n’uko uyu muryango wakira ibyifuzo by’Abanyarwanda ku ihinduka ry’ingingo yemerera Perezida Kagame gukomeza kuyobora.
Abaturage bagera kuri miliyoni 3.7 bashyize igitutu ku nteko ishinga amategeko bayisaba ko yahindura iryo tegeko Perezida Kagame agakomeza kuyobora. Byahuriranye n’uko hasigaye umwaka umwe manda Perezida Kagame yemerewe zikarangira.

Mu cyumweru gishize ni bwo Sena y’u Rwanda yashyizeho itsinda rigizwe n’abantu barindwi bazagira uruhare mu guhindura iri tegeko nshinga cyane cyane mu ngingo yaryo y’i 101 irebana na manda umuperezida aba yemerewe mu Rwanda.
Mimica wari waje mu Rwanda mu rwego rwo kureba ko biri gukorwa mu buryo busesuye, yagize ati “uko EU ikora ni uguhuza iterambere n’uburenganzira bwa muntu kuri politike. Twasanze iyi gahunda igenda neza mu Rwanda kandi turifuza kuyishyigikira nk’icyemezo cyafashwe n’igihugu cyose.”

Yanagaragaje ko kandi uruzinduko rwe rwatumye anabasha kuganira na Perezida Kagame ku bijyanye n’ubufatanye mu iterambere hagati y’impande zombi. Avuga ko iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage ari impamo mu Rwanda.
Mu ruzinduko yatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru yarutangiranye no gusinya amasezerano y’inkunga EU yageneye u Rwanda angana na miliyoni 480 z’amayero, azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere mu gihe cy’imyaka itanu.
Ayo mafaranga akazakoreshwa mu mishinga y’ingufu, ubuhinzi, imiyoborere, kongerera abaturage ubumenyi, guteza imbere sosiyete sivile n’andi akazakoreshwa mu gutunganya umuhanda wa Rusumo - Kanyonza - Kagitumba.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega amahitamo y’abene gihugu agomba kubahirizwa...n’abavuga ibyo bashatse baba birengagiza ko iwabo batavogerwa.Ubusugire bw’igihugu buba bukwiye kubwahirizwa.Turashimira uwo muyobozi ko ashyira mugaciro!
tuzamutore tuzamutora twongere tumutore
Nibatureke nitwe tugomba kwihitiramo ibidufitiye akamaro
Wow!!!! thanks EU for understanding, we can’t wait for time to come and we vote our lovely president PAUL KAGAME.