EU izubahiriza icyifuzo cy’Abanyarwanda kuri manda ya 3

Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi witeguye kubahiriza no kwakira amahitamo Abanyarwanda bazafata ku ngingo y’itegeko nshinga yemerera Perezida Kagame gukomeza kuyobora.

Bijyanye n’amahame y’uyu muryango yo kubahiriza ubusugire bw’ibihugu, nk’uko Neven Mimica umuyobozi ushizwe ubutwererane mpuzamahanga n’iterambere muri EU yabitangarije mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri 2015.

Mimic yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byibanze kuri gahunda yo guhindura itegeko nshinga no kureba uko iterambere ry'u Rwanda rihagaze.
Mimic yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byibanze kuri gahunda yo guhindura itegeko nshinga no kureba uko iterambere ry’u Rwanda rihagaze.

Yagize ati “Ubumwe bw’u Burayi bushyigikira ibyemezo bifatwa mu busugire bw’ibihugu ku bijyanye n’ibyo bifuza mu mategeko nshinga yabyo.”

Mimic yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ku kibazo kijyanye n’uko uyu muryango wakira ibyifuzo by’Abanyarwanda ku ihinduka ry’ingingo yemerera Perezida Kagame gukomeza kuyobora.

Abaturage bagera kuri miliyoni 3.7 bashyize igitutu ku nteko ishinga amategeko bayisaba ko yahindura iryo tegeko Perezida Kagame agakomeza kuyobora. Byahuriranye n’uko hasigaye umwaka umwe manda Perezida Kagame yemerewe zikarangira.

Mimic yatangaje ko u Burayi buzubaha ibyifuzo by'Abanyarwanda ku birebana n'itegeko nshinga.
Mimic yatangaje ko u Burayi buzubaha ibyifuzo by’Abanyarwanda ku birebana n’itegeko nshinga.

Mu cyumweru gishize ni bwo Sena y’u Rwanda yashyizeho itsinda rigizwe n’abantu barindwi bazagira uruhare mu guhindura iri tegeko nshinga cyane cyane mu ngingo yaryo y’i 101 irebana na manda umuperezida aba yemerewe mu Rwanda.

Mimica wari waje mu Rwanda mu rwego rwo kureba ko biri gukorwa mu buryo busesuye, yagize ati “uko EU ikora ni uguhuza iterambere n’uburenganzira bwa muntu kuri politike. Twasanze iyi gahunda igenda neza mu Rwanda kandi turifuza kuyishyigikira nk’icyemezo cyafashwe n’igihugu cyose.”

Mimic ari kuganira n'abanyamakuru.
Mimic ari kuganira n’abanyamakuru.

Yanagaragaje ko kandi uruzinduko rwe rwatumye anabasha kuganira na Perezida Kagame ku bijyanye n’ubufatanye mu iterambere hagati y’impande zombi. Avuga ko iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage ari impamo mu Rwanda.

Mu ruzinduko yatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru yarutangiranye no gusinya amasezerano y’inkunga EU yageneye u Rwanda angana na miliyoni 480 z’amayero, azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere mu gihe cy’imyaka itanu.

Ayo mafaranga akazakoreshwa mu mishinga y’ingufu, ubuhinzi, imiyoborere, kongerera abaturage ubumenyi, guteza imbere sosiyete sivile n’andi akazakoreshwa mu gutunganya umuhanda wa Rusumo - Kanyonza - Kagitumba.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ahubwo 2017 ko idutindira ngo twitorere umusaza wacu Paul Kagame

niyongabo yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Nukuri Manda ya 3 Paul Kagame arayikwiye kandi yadukoreye neza, yatugejeje kuri byinshi umuntu atabasha kurondora kandi adufitiye gahunda ndende

kamatari yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

erega na amerika (USA) niyemere ibyifuzo bya abaturage kuko itegeko nshinga niryabo nibo baritoye

Furaha M. yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

wowe Ibrahim ntacyo ushobora guhindura kubushake bwacu, ndabona ukoresha amagambo y’ibigarasha cyane, ikindi ka ndi wamenya nuko aho mwaca hose mugamije gusenya tuzahabatsinda ni muca hejuru tuzabamanuza inkuba, ni muca mu mazi tuzohereza Isata kubutaka ho uziko mwagerageje kenshi tukabatsinsura...

kananura yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Muvandimwe Simeon ihangane niba atariko ubishaka ariko niko bizaba! erega ikinyamujinya nticyabuza ikinyamugisha guhirwa, ikindi nuko urwanda rw’abanyarwanda nta cyuho tuzaha uwo ariwe wese uzatuzanamo imyuka mibi.

Ibrahim yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

mukomeze mwirate siko bizagenda 2017

simeon yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

HE Paul Kagame oyeeeeeeeee uretse na manda ya 3 nizindi ni izawe igihe uzaba ugihumeka tuzagutora inshuro zoze kuko uri intore izirusha intambwe.

Ibrahim yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

iyo niyo demokarasi nyayo.abanyarda tuzi umuyobozi utubereye.ntawundi ni HE kagame Paul.twamuhawe na nyagasani.

tony yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

nzamutora,tuzamutora twongere tumutore usibye no kuba HE wacu atuyoboye byararenze ubu ni umubyeyi wacu,umubyeyi w’u Rwanda umuyobozi wacu Imana yatwihereye.tuzamutora. natwemerere gusa turamushyigikiye.

Rutembeza yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

ibyifuzo by;abanyarwanda se ubundi ninde wabibangamira, nitwe twigenera ibidukorerwa naho bo bakaba abadufasha, ntibazitambike ibyifuzo byacu rero

Meme yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

HE manda ya gatatu arayikwiye erega, naho abongabo ngo bazubahiriza icyifuzo cy’abanyarwa nibacyubahirize kuko twe twarangije kwerekaba icyo twifuza

Mado yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

n’atubabarire atubwire niba yaremeye ubusabe bwacu n’aho abo banyamahanga ntibibareba

Kaneza yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka