Dr Nishishikare w’ibitaro bya Kirehe yazize urupfu rutunguranye

Dr Nishishikare Fabrice wakoraga mu bitaro bya Kirehe yaguye mu bitaro by’umwami Faycal kuwa 09/9/2015 nyuma yo kuva mu nama y’akazi arangije izamu.

Dr Uwiringiyemungu Jean Nepo, uyobora ibitaro bya Kirehe, yabwiye Kigalitoday ko mu gitondo uyu muganga yitabiriye inama na bagenzi be, nyuma yo kurara izamu.

Nyuma y’inama ya mu gitondo, Dr Nishishikare yabwiye bagenzi be ko yumva atameze neza , ngo ako kanya ahita aremba agwa muri koma.

Dr Nishishikare wazize urupfu rutunguranye
Dr Nishishikare wazize urupfu rutunguranye

Ubuyobozi bw’intara bwahise butabara bwohereza indege, ikimugeza mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ahita ashiramo umwuka.

Dr Uwiringiyemungu ati “Twamaze kubimenyesha ubuyobozi butandukanye tumushyira muri ambilansi tukigera i Rwamagana dusanga ubuyobozi bw’intara bwateguye indege yo kumutwa ihita iharugurka, tukimugeza mu bitaro by’umwami Faycal ashiramo umwuka”.

Bamwe mu bakozi b’ibitaro twaganiriye bavuze ko Dr Nishishikare yari intangarugero muri byose.

Gahamanyi Cyprien yagize ati“ Yari umuntu usabana na bagenzibe akunda akazi, n’ikimenyimenyi yari afite inshingano zikomeye, aho yayoboraga ishami rikomeye OPD ry’abarwayi bavurwa bataha”.

Yakomeje avuga ko mbere y’urupfu rwe bari kumwe baganira, ati “Mubatunguwe n’urupfu rwe ndimo kuko mbere y’akazi jye nawe twaganiriye cyane dutungurwa no kumubona muri koma. Duhombye intwari, abakozi benshi bacitse intege kubera agahinda”.

Dr Uwiringiyemungu arihanganisha umuryango we, ibitaro, akarere ka Kirehe n’igihugu muri rusange ku muntu babuze wari ufitiye akamaro umuryango we by’umwihariko n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Ati “Tubuze umuntu ukomeye w’intwari, yakoreraga neza abaturage bose baje bamugana, tubuze umuntu wari ufatiye runini Abanyarwanda by’umwihariko akarere ka Kirehe turi mu kababaro.

Kugeza ubu icyaba cyateye urupfu rutunguranye rw’uyu muganga nticyari cyamenyekana.

Dr Nishishikare yari amaze umwaka n’amezi atandatu mu bitaro bya Kirehe nk’umuganga wari waroherejwe na Minisiteri y’ubuzima gukorera muri aka karere.

Yavutse mu mwaka wa 1983 akaba yari ingaragu. Umurambo we uri mu buruhukiro bw’ibitaro by’umwami Faycal mu gihe hategerejwe isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 14 )

twabize incuti yabarwayi koko pe ; Imana imuhe iruhuko ridashire

christophe yanditse ku itariki ya: 9-09-2015  →  Musubize

Imana Imwakire Mubayo Gusambabajwe Nuko Ntakana Asize!! R.I.P

Kirehe Pole yanditse ku itariki ya: 9-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka