Dr Nishishikare w’ibitaro bya Kirehe yazize urupfu rutunguranye
Dr Nishishikare Fabrice wakoraga mu bitaro bya Kirehe yaguye mu bitaro by’umwami Faycal kuwa 09/9/2015 nyuma yo kuva mu nama y’akazi arangije izamu.
Dr Uwiringiyemungu Jean Nepo, uyobora ibitaro bya Kirehe, yabwiye Kigalitoday ko mu gitondo uyu muganga yitabiriye inama na bagenzi be, nyuma yo kurara izamu.
Nyuma y’inama ya mu gitondo, Dr Nishishikare yabwiye bagenzi be ko yumva atameze neza , ngo ako kanya ahita aremba agwa muri koma.

Ubuyobozi bw’intara bwahise butabara bwohereza indege, ikimugeza mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ahita ashiramo umwuka.
Dr Uwiringiyemungu ati “Twamaze kubimenyesha ubuyobozi butandukanye tumushyira muri ambilansi tukigera i Rwamagana dusanga ubuyobozi bw’intara bwateguye indege yo kumutwa ihita iharugurka, tukimugeza mu bitaro by’umwami Faycal ashiramo umwuka”.
Bamwe mu bakozi b’ibitaro twaganiriye bavuze ko Dr Nishishikare yari intangarugero muri byose.
Gahamanyi Cyprien yagize ati“ Yari umuntu usabana na bagenzibe akunda akazi, n’ikimenyimenyi yari afite inshingano zikomeye, aho yayoboraga ishami rikomeye OPD ry’abarwayi bavurwa bataha”.
Yakomeje avuga ko mbere y’urupfu rwe bari kumwe baganira, ati “Mubatunguwe n’urupfu rwe ndimo kuko mbere y’akazi jye nawe twaganiriye cyane dutungurwa no kumubona muri koma. Duhombye intwari, abakozi benshi bacitse intege kubera agahinda”.
Dr Uwiringiyemungu arihanganisha umuryango we, ibitaro, akarere ka Kirehe n’igihugu muri rusange ku muntu babuze wari ufitiye akamaro umuryango we by’umwihariko n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Ati “Tubuze umuntu ukomeye w’intwari, yakoreraga neza abaturage bose baje bamugana, tubuze umuntu wari ufatiye runini Abanyarwanda by’umwihariko akarere ka Kirehe turi mu kababaro.
Kugeza ubu icyaba cyateye urupfu rutunguranye rw’uyu muganga nticyari cyamenyekana.
Dr Nishishikare yari amaze umwaka n’amezi atandatu mu bitaro bya Kirehe nk’umuganga wari waroherejwe na Minisiteri y’ubuzima gukorera muri aka karere.
Yavutse mu mwaka wa 1983 akaba yari ingaragu. Umurambo we uri mu buruhukiro bw’ibitaro by’umwami Faycal mu gihe hategerejwe isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Turababaye.
Imana imwakire mu bayo.Agiye imburagihe famille ye yihangane.
iyo isaha yatejemo nocoment gusa wamugani kuvuka 1983 ugapfa nta...(?) nidange mubara agahinda ntimuzi ako umusaza numukecuru cg umwemuribo asigaranye N.B musore ugeze mukigero kimyaka 30 ukaba utegereje kurongora aruko wabonye ngo ubushobozi.simbizi! nihanganishije imiryango inshuti abavandimwe n’abanyarwanda murirusange.
Dukomeje Kwihanganisha Umuryango Wa Doctor. Mana Umwakire Mubawe
baramunize urabazi umva weeeee
RIP Faberice, birababaje ugiye ukiri muto.
mbere nambere ndihanganisha famille ya Nishishikare,yihangane cyanee kdi ikomere.Abanyarwanda(kazi)bihangane .ndetse cyane cyanee abanyakirehe,nabo bakomere.kdi natwe dusigaye turusheho kugera ikirenge mucye.murakoze Imana inane namwe.
musuzume ataba yazize amarozi. kubera yari umusore ashobora kuba yarabenze umuforomo waho akora akamwirenza.
Yageze mu bitaro bya Kirehe aje guha amagara abarwayi ariko Imana iramuhamagaye Ngo imuhembe. RIP
harabantu bumvishe urupfu rwuwo muganga none bananiwe ubuva ahobari nange muntabare mwakabyaramwe turabura abantu benshi ubuse nkumuntu wumukobwa yarambagizaga we arihe ayiweeeeeeeee
Ubwo ntazize surmenage!Rip
lmana imwakire mubayo