Dore bimwe mu bibazo bitegereje Guverineri Emmanuel Gasana

Kuwa mbere tariki ya 15 Werurwe 2021, nibwo Perezida wa Repubulika yakoze impinduka muri Guverinoma, uwari Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney asimbura Prof. Shyaka Anastase muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse no muri ba Guverineri, Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana asimbura Mufulukye Fred wari umaze imyaka itatu ayiyobora.

Mu bibazo Guverineri Gasana azahura na byo harimo inzoga ya kanyanga n'abamamyi b'imyaka bahenda abaturage
Mu bibazo Guverineri Gasana azahura na byo harimo inzoga ya kanyanga n’abamamyi b’imyaka bahenda abaturage

Mu ihererekanyabubasha ryabaye ku wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 ku kicaro cy’Intara y’Iburasirazuba, Guverineri w’iyo Ntara ucyuye igihe, Mufulukye Fred, yagaraje ibyagezweho ariko na none agaragariza umusimbuye bimwe mu bibazo bimutegereje.

Muri ibyo bibazo harimo icy’imitungo y’abaturage mu Karere ka Bugesera yangijwe mu ikorwa ry’umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza yabazwe ariko abaturage bakaba batarabona ingurane.

Imihigo y’Uturere isigaje amezi arenga atatu gato ngo ihigurwe, hakwiye kuzifashishwa gahunda ya Tujyanemo kugira ngo igerweho 100%.

Umwihariko wo gusoza imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri, no gufata ingamba ku kibazo cy’imyenda (amadeni) buri Karere kabereyemo abayede, abafundi n’abatanze ibikoresho byo kubaka ayo mashuri.

Ati “Hari ikibazo tumaze iminsi tubona aho ba rwiyemezamirimo, abayede n’abafundi batarishyurwa. Gusa icyo twari tugezho buri karere kakoraga igenzura, twari twabahaye iki cyumweru kuba basoje bakareba amadeni y’ukuri n’atari ay’ukuri”.

Akomeza agira ati “Nyakubahwa Guverineri ubwo amadeni y’ukuri muzabafasha kuyishyura, muzi ko igihe twagombaga gukoresha cyagendaga cyongerwa bitewe n’igihe twaboneraga ibikoresho. Ibyo rero byatumye abafundi bamwe baguma kuri site bituma n’iminsi bagombaga gukora yiyongera”.

Imishinga minini harimo uwa Gabiro Agribusiness Hub (5,600Ha kuri 16,000Ha ziteganyijwe kuzahingwa), umushinga wa IFAD muri Ndego (2,000Ha) n’indi Mirenge mu Karere ka Kayonza yajyaga yibasirwa n’amapfa kubera izuba.

Gukurikirana iyubakwa ry’uruganda rw’ibigori mu Karere ka Nyagatare, uruganda rwararangiye, harimo gushyirwamo imashini.

Kubaka uruganda rw’amata y’ifu mu Karere ka Nyagatare, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ubutaka bwaraguzwe hasigaye gutangira kubaka.

Gukurikirana iyubakwa ry’imihanda yemeranyijweho na RTDA (Kageyo-Mucucu, Rwamagana-Karembo, Rugende-Karenge, Ryabega-Nyagatare-Rwempasha, Rwamagana- Flower Park n’indi yatangiye kubakwa hirya no hino mu Turere).

Gufasha abaturage batuye mu manegeka, cyane cyane muri Nyagatare ku nkengero z’umugezi w’Akagera (Kibati, Busoro aho imiryango 436 kuri 626 igomba kubakirwa) na Bugesera (Sharita/Rweru ahari imiryango 131 igomba kwimurwa, na Karera/Rilima izengurutswe n’ikibuga cy’indege).

Gusana inyubako y’Intara ku bufatanye n’ikigo cy’imiturire RHA, hakaba hakenewe 250,000,000 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu rwego rw’imiyoborere, haracyari ibibazo by’abaturage bimwe bishingiye ku kwimurwa ku nyungu rusange (expropriation) bikeneye ubuvugizi ku nzego bireba, ikibazo cy’abangamvu bahohoterwa ndetse n’icy’abana bata ishuri.

Gushyira imbere gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe muri Mata 1994, imibiri 226 yakuwe mu cyuzi cya Ruramira mu Karere ka Kayonza ndetse n’indi iri hagati ya 15,000 na 20,000 yabonetse i Rukumberi muri Ngoma itarashyingurwa n’indi isaga 5,000 yakuwe mu cyobo cya Kiziguro muri Gatsibo.

Uretse ibyo ibibazo, hari n’ibindi ijisho ry’umunyamakuru ribona bizamugora

Mu bibazo Guverineri mushya CG Emmanuel K. Gasana azahura nabyo harimo igisanzwe kitajya gicika, cyane cyane mu karere ka Nyagatare ndetse n’utundi kijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nka Kanyanga.

Imirenge itandatu kuri 14 igize Akarere ka Nyagatare ihana imbibe n’igihugu cya Uganda ari naho izo nzoga zituruka.

Inzoga ya kanyanga ntifatwa nk’ikiyobyabwenge muri icyo gihugu kandi umupaka n’akagezi gato abantu bambuka n’amaguru bikaborohera kwambuka kuzana kanyanga ikinjira mu Rwanda.

Tariki 12 Werurwe 2021, mu Karere ka Nyagatare hamenwe hanatwikwa ibiyobyabwenge byafashwe guhera muri Mutarama 2021, birimo inzoga ya kanyanga litiro 759 zabariwe agaciro ka 6,720,000Frw, soft gin ikorerwa muri Uganda amacupa 5,598 zifite agaciro ka 2,239,200Frw ndetse n’urumogi.

Impamvu icyo kibazo gikomeye ni uko nta muyobozi yaba uyobora akarere n’Intara utaza arwanya kanyanga ndetse n’abayifatanywe haba uyicuruza ndetse n’uyinywa barafatwa bagakatirwa n’inkiko ariko abaturage ntibayicikaho.

Hakwibazwa umwihariko wa Guverineri Gasana, cyane ko yahoze ayobora urwego rw’umutekano runagira uruhare runini mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Gusa abayobozi mu isibo babigizemo uruhare kanyanga yacika burundu kuko icururuzwa aho bayobora.

Ikindi kibazo gitegereje Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kikiri ingorabahizi ni icya magendu nayo ituruka mu gihugu cya Uganda.

Ariko na none afite akazi katoroshye mu guhangana n’ikibazo cy’abana basambanywa aho uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kirehe na Bugesera tuza mu twa mbere mu gihugu mu kugira abana benshi bahura n’icyo kibazo.

Umwaka wa 2016 kugeza 2018, abana batewe inda mu gihugu cyose bari 55,048, harimo 19,838 bo mu turere tugize intara y’Iburasirazuba ku isonga hakaza aka Nyagatare.

Mufulukye ku wa 20 Ugushyingo 2019 yafashe icyemezo ko umukozi wese uzajya uhabwa akazi muri iyo ntara azajya abanza kugirana amasezerano n’akarere ko atazasambanya umwana.

Yagize ati “Twasanze bariya bantu baba bahawe akazi, dukwiye kubegera tukagira ibyo twemeranya nabo kuko akazi bahawe gakwiye kubatunga aho guteza ibibazo, aho usanga bamwe bahembwa aho kugira ngo amafaranga abafashe mu iterambere ahubwo bakayashora mu busambanyi no gushuka abana”.

Ati “Twasanze rero tugomba gufata izindi ngamba zo kujya dusinyana nabo, iriya mishinga yose itanga akazi ko abakozi babo nabo batagomba kuba bamwe bateje biriya bibazo”.

Guverineri Gasana we azayisinyana na bande ko ikibazo kigihari?

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana icyakora aje ibibazo by’amazi meza ku baturage bigenda bigabanuka kimwe no mu nzuri ariko biracyahari ndetse hari n’aho ukwezi gushira nta mazi mu nzuri aboneka.

Mu Kagari ka Kabare, umurenge wa Rwempasha bahawe amazi mu nzuri ariko abaturage bavuga ko bayabonye rimwe gusa ahandi bakajyana amatungo yabo ku mugezi w’Umuvumba.

Ubwo Guverineri Gasana n'uwo yasimbuye bahererekanyaga ububasha
Ubwo Guverineri Gasana n’uwo yasimbuye bahererekanyaga ububasha

Ikindi kibazo gitegereje Guverineri mushya, ni ikijyanye n’isoko ry’umusaruro w’ibigori. Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda iherutse gushyiraho igiciro fatizo cy’amafaranga 226 ku kilo ku bigori bihunguye na 204 ku bidahunguye (Amahundo).

Abaguzi barimo RGCC, AIF n’abandi barahari ariko se kuki igiciro ku muturage ari amafaranga y’u Rwanda hagati ya 150 na 170?

Ijisho ry’umunyamakuru risanga ikibazo ari uburyo bikorwa, ibigo binini byiyemeje kugura umusaruro bifite abandi bantu basanga umuturage ku murima we (abamamyi) bakamugurira ku giciro gito nabo bakajya kugurisha wa mucuruzi munini kuko we atigerera ku muhinzi ahubwo atuma.

Hari kandi abaturage (abahinzi) bamarabanye igihe kinini n’umuguzi mu gace batuyemo ku buryo ikibazo bahuye nacyo akibakemurira, bityo igiciro abaguriraho ntibacyanga bitewe n’uburyo abafasha.

Inzego z’ibanze zisa nk’aho zitarebwa n’icyo kibazo kuko imodoka z’abamamyi zipakira umusaruro w’abaturage zirebera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho, guca kanyanga Nuko abaturage, begereye umupaka, bafasha Leta kdi bifasha gutanga amakuru yabazitunda na bazicuruza bafate icyemezo nkicyo mumajyaruguru mugihe cyabacengezi batujujubije rero niyo yaba umwana wawe mutange yigishwe nibyanga ahanwe ikindi Nuko mubarinzi bibyambu harimo abafatanya nabo bagizi banabi barara batunda ,kanyanga,Smatabi, ndetse na mukorogo rero gihugu cyatubyaye ba maso murakoze.

Ntezirizaza Innocent yanditse ku itariki ya: 19-12-2021  →  Musubize

Ntamuntu n’umwe
ashobora gukuraho ibi bikurikira: Ubukene,Akarengane,Ubushomeli,Ruswa,Indwara,Urupfu,etc...
Amaherezo azaba ayahe? Bibiliya itanga igisubizo nyakuli.Nkuko Daniel igice cya 4,umurongo wa 44 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo.Niyo mpamvu aho kwizera ubutegetsi bwa kimuntu,Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere" ubutegetsi bw’Imana buli hafi kuza.Abibera mu gushaka iby’isi gusa ntibashake Imana,ntabwo bazaba muli ubwo bwami bw’Imana.

bizindoli yanditse ku itariki ya: 23-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka