Dosiye ya Emmanuel Gasana yagejejwe mu Bushinjacyaha

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwashyikirijwe dosiye ya Emmanuel Gasana wahoze ayobora Intara y’Iburasirazuba nyuma akaza gutabwa muri yombi.

Dosiye ya Emmanuel Gasana yashyikirijwe ubushinjacyaha
Dosiye ya Emmanuel Gasana yashyikirijwe ubushinjacyaha

Ni amakuru Kigali Today ikesha Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwana Nkusi Faustin aho yagize ati: “Dosiye ye, Ubushinjacyaha bwayishyikirijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki 30 Ukwakira 2023, ikaba igomba gushyikirizwa urukiko uyu munsi tariki 6 Ugushyingo 2023".

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yakomeje avuga ko Emmanuel Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo; gusaba no kwakira indonke hamwe no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Emmanuel Gasana yafunzwe nyuma y’aho ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba, amakuru yamenyekanye biciye mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryo ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023.

Emmanuel Gasana yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021, mbere yaho akaba yarayoboraga Intara y’Amajyepfo.

Gasana yabaye kandi umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mukome uruskyo mukome n’ingasire, ntawahakana ko Gasana atagwa mw’ikosa, ariko abashinzwe gufata abakosa bitwaje imyanya bariho mujye munamanuka mugere no mu turere, imirenge, utugari, Umudugudu,ndetse mugere no mu ma isibo, maze murebe ibikorerwa Abaturage, ese har’umunsi bwira muru rubavu mutumvise ibibazo? Nubu mvug’ubu Nyaruka ugere Aho bita mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira-Rugerero murako karere ka Rubavu, ngo urebe cg wumve amaganya y’abahatujwe, bahawe amazu meza, bahabwa ibiraro by’inkoko n’inkoko ngo buri wese Afite umugabane w’inkoko55 babaha umwe muri bo ngo ni Prezida w’iyo Coperative yitwa iyabo, ariko nta muturage uzi Uko bikorwa, amagi, ifumbire biragurishwa ugize ngo arabaza asubizwa ibitutsi, mbese Abaturage babaye ba MBONABIHITA, uwo witwa KO Ari Prezida bahawe aherutse kubazwa n’abaturage ibyumutungo wabo, bari mu nama arihanukira ngo nibabwejure ngo ntazabuza imbwa kumoka, ngo kandi urusaku rw’ibikeri ntirubuza inka Gushoka, bagize ngo barabivuga Ku Karere no Ku Murenge Gitifu azir’aha mze we ababwira ko uzi ko izo nkoko har’icyo yashoye azaze amubaze, ati muzi ko ubwenge bwanyu bimeze. nk’Amatotwe (amabyi y’inkoko) abacyurira ngo iyo batabaha amzu baba barihe, murumva se Abaturage Bari muri humirizankuyobore? None ngo Gasana, mujye mwibuka ko ar’ume mu bitanze ngo Abo banyamurengwe babe birata

Mandera yanditse ku itariki ya: 7-11-2023  →  Musubize

GASANA Emanuel nawe yagwa ummutego cyangwa bakawumugwishamo kuko nawe ni umuntu kandi umuntu afite imabaraga nke kuba yagwa mu ikosa ntagitangaza kirimo . ubutabera bwigenga reka bukore akazi kabwo

NIYIBIZI yanditse ku itariki ya: 7-11-2023  →  Musubize

Ntabwo bitangaje.Abakomeye benshi nabo bakora amakosa aganisha ku nyungu zabo,batitaye ku nyungu z’abaturage.Uretse no kubafunga,abantu bose bakora ibyo imana itubuza (kwiba,ruswa,gusambana,kwikubira,kurwana,kwica,etc...),abo bose ntabwo bazaba mu bwami bw’imana nkuko ijambo ryayo rivuga.Kandi ntibazazuka ku munsi wa nyuma.Nicyo gihano gisumba ibindi byose.

bwahika yanditse ku itariki ya: 7-11-2023  →  Musubize

Mba ntecyereza ko uyu mugabo ayo makosa bamuvugaho atayakora uko muzi

Lugagi yanditse ku itariki ya: 7-11-2023  →  Musubize

ISI NUKO YUBATSE..

UWARI UMUHIGI UBU YAHINDUTSE UMUHIGO !@@@!!!!@

Mundanikure Raphael yanditse ku itariki ya: 6-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka