Brig. Gen. Dan Gapfizi yaguye mu mpanuka y’imodoka

Umuyobozi w’ingabo zigize umutwe w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyepfo, Brig. Gen. Dan Gapfizi, yakoze impanuka y’imodoka yabaye mu ijoro rishyira ku wa 26/06/2013 ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Kagitumba-Kayonza mu karere ka Nyagatare. Brig. Gen. Dan Gapfizi ngo yashize umwuka nyuma y’iminota mike ubwo indege yari imukuye aho impanuka yabereye umujyanye ku bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.

Imodoka Brig. Gen. Gapfizi yari arimo ubwo yakoraga impanuka.
Imodoka Brig. Gen. Gapfizi yari arimo ubwo yakoraga impanuka.

Urupfu rwa Brig. Gen. Gapfizi rwemejwe n’umuvugizi w’ingabo z’igihugu, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita. Yagize ati: “igisirikare cyacu kibabajwe n’inkuru y’urupfu rwa jenerali Gapfizi, yari umusirikare mukuru w’inyangamugayo”.

Hari amakuru avuga ko Brig. Gen. Gapfizi yakoze impanuka ari kumwe n’abandi bantu batatu nabo bitabye Imana. Imana ibahe iruhuko ridashira.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 31 )

Imana imwakire mu bayo,gusa u Rwanda rubuze intwari

Tity.sjd yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo aruhukire mu mahoro.

Nadia yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Ariko Kigali 2 day muba mubiki ? Rwose iyo foto ihuriyehe n’impanuka yabaye? Uwo uhagaze se yarari kuki? Ubona iyo mushyiraho byibuze indege yaje aho koko? Mana weee tabara naho ubundi kubeshya no kubeshyerwa .....

kagAbirema yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Imana imwakire, afande dan ndamuzi tubuze intwari ikomeye,umuryange igihungu ingabo abanyarwanda bihangane.

rutamu gaspard yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

ngewe ndumva nacitse umugongo,afande dan yambabaje cyane,mwibukira kwijambo yavugiye kurwibutso rwa genocide rukumbili iburasirazuba,tubuze intwari,arko Imana yite kuntama yari ayoboye,Imana imwakire mubayo.

ruamu gaspard yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

IMANA IMWAKIRE

alias yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

yoooo!ndababaye,igihugu cyanjye cyibuze umugabo w’intwari by’amaherere,ariko twigire ku mateka yakoze n’ubutwari bwe twubake igihugu cyacu. Imana imwakire mu bayo.

shema yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

RIP,Ariko tubuze umugabo mubandi. Rwanda has lost agreat man indeed.

ndahiro nelson yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira! Twifatanije n’umuryangowe na minadef byanze’umwihariko

Seraphine yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Dani weimana ikwakiremubayo.Ndakwibuka akamaro kawemubyumutekano iwacu ikayonza.

Diogene yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

RIP gusa ugiye twari tukigukeneye ,roho yaw e iruhuke mumahoro natwe ikivi watangiye tuzacyusa . ndihanganisha abanyarwanda bose byumwihariko umuryango wa let B General DAN GAPFIZI>

uzabakirihon deo yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Mbabajwe no kuba nabuze umuyobozi wanjye Brig. Gen Dan Gaphizi, Imana imwakire mubayo, byumwihariko umuryango wabasigaye mukomeze kwihangana.

UMUFASIWE yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka