Brig. Gen. Dan Gapfizi yaguye mu mpanuka y’imodoka
Umuyobozi w’ingabo zigize umutwe w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyepfo, Brig. Gen. Dan Gapfizi, yakoze impanuka y’imodoka yabaye mu ijoro rishyira ku wa 26/06/2013 ahita ahasiga ubuzima.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Kagitumba-Kayonza mu karere ka Nyagatare. Brig. Gen. Dan Gapfizi ngo yashize umwuka nyuma y’iminota mike ubwo indege yari imukuye aho impanuka yabereye umujyanye ku bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.

Urupfu rwa Brig. Gen. Gapfizi rwemejwe n’umuvugizi w’ingabo z’igihugu, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita. Yagize ati: “igisirikare cyacu kibabajwe n’inkuru y’urupfu rwa jenerali Gapfizi, yari umusirikare mukuru w’inyangamugayo”.
Hari amakuru avuga ko Brig. Gen. Gapfizi yakoze impanuka ari kumwe n’abandi bantu batatu nabo bitabye Imana. Imana ibahe iruhuko ridashira.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire mu bayo,gusa u Rwanda rubuze intwari
Imana imwakire mu bayo aruhukire mu mahoro.
Ariko Kigali 2 day muba mubiki ? Rwose iyo foto ihuriyehe n’impanuka yabaye? Uwo uhagaze se yarari kuki? Ubona iyo mushyiraho byibuze indege yaje aho koko? Mana weee tabara naho ubundi kubeshya no kubeshyerwa .....
Imana imwakire, afande dan ndamuzi tubuze intwari ikomeye,umuryange igihungu ingabo abanyarwanda bihangane.
ngewe ndumva nacitse umugongo,afande dan yambabaje cyane,mwibukira kwijambo yavugiye kurwibutso rwa genocide rukumbili iburasirazuba,tubuze intwari,arko Imana yite kuntama yari ayoboye,Imana imwakire mubayo.
IMANA IMWAKIRE
yoooo!ndababaye,igihugu cyanjye cyibuze umugabo w’intwari by’amaherere,ariko twigire ku mateka yakoze n’ubutwari bwe twubake igihugu cyacu. Imana imwakire mu bayo.
RIP,Ariko tubuze umugabo mubandi. Rwanda has lost agreat man indeed.
Imana imuhe iruhuko ridashira! Twifatanije n’umuryangowe na minadef byanze’umwihariko
Dani weimana ikwakiremubayo.Ndakwibuka akamaro kawemubyumutekano iwacu ikayonza.
RIP gusa ugiye twari tukigukeneye ,roho yaw e iruhuke mumahoro natwe ikivi watangiye tuzacyusa . ndihanganisha abanyarwanda bose byumwihariko umuryango wa let B General DAN GAPFIZI>
Mbabajwe no kuba nabuze umuyobozi wanjye Brig. Gen Dan Gaphizi, Imana imwakire mubayo, byumwihariko umuryango wabasigaye mukomeze kwihangana.