Brig. Gen. Dan Gapfizi yaguye mu mpanuka y’imodoka

Umuyobozi w’ingabo zigize umutwe w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyepfo, Brig. Gen. Dan Gapfizi, yakoze impanuka y’imodoka yabaye mu ijoro rishyira ku wa 26/06/2013 ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Kagitumba-Kayonza mu karere ka Nyagatare. Brig. Gen. Dan Gapfizi ngo yashize umwuka nyuma y’iminota mike ubwo indege yari imukuye aho impanuka yabereye umujyanye ku bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.

Imodoka Brig. Gen. Gapfizi yari arimo ubwo yakoraga impanuka.
Imodoka Brig. Gen. Gapfizi yari arimo ubwo yakoraga impanuka.

Urupfu rwa Brig. Gen. Gapfizi rwemejwe n’umuvugizi w’ingabo z’igihugu, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita. Yagize ati: “igisirikare cyacu kibabajwe n’inkuru y’urupfu rwa jenerali Gapfizi, yari umusirikare mukuru w’inyangamugayo”.

Hari amakuru avuga ko Brig. Gen. Gapfizi yakoze impanuka ari kumwe n’abandi bantu batatu nabo bitabye Imana. Imana ibahe iruhuko ridashira.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 31 )

Imana imwakire mu bayo. Ntituzamwibagirwa
yadukuye kure!

Joackhim yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

RIP NDAMWIBUKA AZA GUSOZA INGANDO ZINTORE

jonathan yanditse ku itariki ya: 4-08-2013  →  Musubize

gusa imana imwakire

macumbi abel yanditse ku itariki ya: 30-06-2013  →  Musubize

Niko wabishatse none uramucyuye gusa ntacyo tugushinja Mana..

Niyongombwa Alexis yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

iyo nkuru ni incamugongo ndamwibuka kuri GS KABARE 2003-2004 Atugira inama.TUBUZE INGIRAKAMARO.

BYIRINGIRO Sosthene yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Imana imwakire mubayo

alias yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

RIP Dany Gapfizi.

John Peter yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

erega nubundi hapfa abagabo kweri imana imwakire mubayo

RUZINDANA Jean claude yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira

ali yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Kimasa Imana imwakire gusa tubuze intwari

thomas yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

RIP Imana imwakire mu bayo

alias yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

imana imuhe iruhuko ridashira abanyeshuri ba kayonza modern yari inshuti yacu imana imwakire mu bayo

ASIMWE FRED yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka