Brig. Gen. Dan Gapfizi yaguye mu mpanuka y’imodoka
Umuyobozi w’ingabo zigize umutwe w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyepfo, Brig. Gen. Dan Gapfizi, yakoze impanuka y’imodoka yabaye mu ijoro rishyira ku wa 26/06/2013 ahita ahasiga ubuzima.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Kagitumba-Kayonza mu karere ka Nyagatare. Brig. Gen. Dan Gapfizi ngo yashize umwuka nyuma y’iminota mike ubwo indege yari imukuye aho impanuka yabereye umujyanye ku bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.

Urupfu rwa Brig. Gen. Gapfizi rwemejwe n’umuvugizi w’ingabo z’igihugu, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita. Yagize ati: “igisirikare cyacu kibabajwe n’inkuru y’urupfu rwa jenerali Gapfizi, yari umusirikare mukuru w’inyangamugayo”.
Hari amakuru avuga ko Brig. Gen. Gapfizi yakoze impanuka ari kumwe n’abandi bantu batatu nabo bitabye Imana. Imana ibahe iruhuko ridashira.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire mu bayo. Ntituzamwibagirwa
yadukuye kure!
RIP NDAMWIBUKA AZA GUSOZA INGANDO ZINTORE
gusa imana imwakire
Niko wabishatse none uramucyuye gusa ntacyo tugushinja Mana..
iyo nkuru ni incamugongo ndamwibuka kuri GS KABARE 2003-2004 Atugira inama.TUBUZE INGIRAKAMARO.
Imana imwakire mubayo
RIP Dany Gapfizi.
erega nubundi hapfa abagabo kweri imana imwakire mubayo
Imana imuhe iruhuko ridashira
Kimasa Imana imwakire gusa tubuze intwari
RIP Imana imwakire mu bayo
imana imuhe iruhuko ridashira abanyeshuri ba kayonza modern yari inshuti yacu imana imwakire mu bayo