Bimwe mu bintu utazi kuri Perezida Kagame

Igitabo cya Francois Soudan “Conversations with President of Rwanda” giherutse gushyirwa ahagaragara kivuga ku buzima bwite bw’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Muri icyo gitabo Perezida Paul Kagame avugamo byinshi mu bireba ubuzima bwe bwite n’ibijyanye n’akazi abantu bamwe bashobora kuba batari bazi.

Perezida Kagame agira byinshi atangaza ku buzima bwe abantu batari bazi.
Perezida Kagame agira byinshi atangaza ku buzima bwe abantu batari bazi.

Perezida Kagame ngo ni umuntu ukunda gutekereza cyane. Yanga umuha amabwiriza cyangwa amategeko, kuko yubahiriza inshingano ze kandi akazira umuntu umutegeka icyo agomba gukora, cyaba kireba u Rwanda cyangwa we ubwe.

Avuga ko yemera ubutabera n’ubwubahane, akubahira umuntu uko ari kuko adakunda na gato gusuzugura abandi.

Perezida Kagame ngo yari afite inzozi zo kuzatwara indege cyangwa akaba injeniyeri, gusa n’ubwo amateka yatumye inzozi ze atazigeraho ngo yishimira kuba uwo ari we.

Ntatandukanye n’abandi mu kugaragaza ibyishimo bye, yishimira intsinzi ariko kugera ku byo yiyemeje bikamushimisha kurushaho. Cyakora ngo ntaragera ku ntego ye nyamukuru yo kubona u Rwanda ruteye imbere kandi rudategereje kubeshwaho n’imfashanyo z’abandi.

Avuga ko yifuza kubona u Rwanda na Afurika muri rusange yibeshejeho idategereje imfashanyo kandi abaturage bose babayeho neza. Kubwe Jenoside ni ibyago bikomeye u Rwanda rwagize.

Hari abantu bafatwa nk’intwari nka Alexandre le Grand, abantu baharaniye impinduramatwara nk’umufaransa Maximilien Robespierre n’umunya-Cuba Ernesto Che Guevara bamwe mu bayobozi baba bashaka gufataho urugero.

Perezida Kagame avuga ko yagiye asoma ibibavugwaho agafata n’umwanya wo gusesengura ibitekerezo bya bo, ariko iyo umubajije umuntu w’intwari yafataho urugero asubiza atazuyaje ko nta we.

N’ubwo amashusho y’amahano yagwiririye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atabura kumugarukira, Perezida Kagame afite icyizere cy’ahazaza kubera intambwe u Rwanda rumaze gutera rukemura ibibazo isi yafataga nk’ibitabonerwa ibisubizo.

Ku bijyanye n’amafunguro akunda Perezida Kagame avuga ko icyo yateguriwe cyose agifata mu gihe abo bari kumwe na bo bashobora gufata kuri ayo mafunguro. Ati “Ntukwiye guhangayikishwa n’icyo wakiriza Kagame igihe waba wamutumiye.”

Ntakunda ibinyobwa bisembuye ariko ngo mu gihe bibaye ngombwa kuri divayi asomaho gake, ubusanzwe ngo agakunda icyayi cyangwa amazi.

Ku bijyanye n’indimi avuga, umukuru w’igihugu avuga ko avuga indimi zitandukanye, cyane cyane izo mu karere k’ibiyaga bigari nk’Igiswahili, Luganda, Urunyankore n’izindi.

Yigeze kumvikana akoresha Igifaransa mu mbwirwaruhame ze, mu cy’Esipanyolo naho ntiyakwiburira kuko ubwo yigaga muri Cuba amasomo amasomo bigishaga yigishwaga muri urwo rurimi ariko bagasemurirwa mu Cyongereza.

Perezida Kagame ni umuyobozi ukunda ibintu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, iyo mpano ngo akaba ayikomora ku mubyeyi we wakoraga ubucuruzi bw’ikawa, wanagize uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa mu Rwanda.

Ku bijyanye n’amabanga ye yihariye Umukuru w’igihugu avuga ko hari umubiligi wigeze kumwishyurira amafaranga y’ishuri.

Gusa avuga ko nta mitungo afite hanze y’u Rwanda cyangwa n’amafaranga abitsa kuri konti zo hanze y’u Rwanda uretse amafaranga make ari kuri konti y’umwihariko.

Umukuru w’igihugu kandi afite abavandimwe, bashiki be batatu baba mu Rwanda ariko ntibagaragara muri politiki.

Ubwo Kagame yazaga mu Rwanda mu 1977, abayobozi b’u Rwanda ngo baketse ko ari umunya Uganda baramureka. Hagati aho inshuti ye Fred Rwigema yari amaze igihe kigera ku myaka itatu atagaragara ku ishuri abantu bakajya batekereza ko ashobora kuba yaritabye Imana. Amaze kugaruka yaganiriye na Kagame ahita yumva impamvu [Rwigema] yari yarabuze.

Perezida Kagame avuga ko kwinjira mu gisirikari bitari umuhamagaro w’akazi, ahubwo ngo byari ukugira ngo yitegure neza umushinga bise “return to Rwanda project” bari barigeze kuganira na Rwigema, kugira ngo Abanyarwanda bari baravukijwe uburenganzira ku gihugu cyabo bagitahemo.

Ubwo yari mu mahugurwa ya gisirikari muri Amerika mu 1989, Kagame yari kumwe n’abasirikari b’abakolineli b’Ababirigi n’Abafaransa. Umukoloneli w’umufaransa ni we wayoboye icyitwaga Opération Turquoise cyashyizeho bariyeri mu majyepfo n’Uburengerazuba bw’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abasirikari bakoze Jenoside guhungira muri Zaire.

Mu 1992 Kagame yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’Abafaransa, ubwo yari mu rugendo rw’ibiganiro by’amahoro. Cyakora ntiyigeze atanga ikirego ku Bufaransa haba kuri leta y’u Bufaransa haba kuri Jacques Chirac cyangwa Nicolas Sarkozy n’ubwo uyu wa nyuma yaje mu Rwanda mu rugendo rw’akazi mu 2010.

Perezida Kagame yagerageje kugarura umubano mwiza hagati y’u Bufaransa n’u Bubirigi nyuma ya Jenoside, ariko ngo hari amazina amugaruka mu bitekerezo harimo n’irya Paul Dijoud. Uyu yari ashinzwe umugabane wa Afurika muri ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa.

Ubwo Kagame yari mu Bufaransa mu biganiro by’amahoro, Dijoud yamubwiye ko nadahagarika imirwano no gushaka gufata igihugu “abantu be bazicwa mu gihe azaba ari gushaka gufata Kigali” Muri icyo gitabo Perezida Kagame anavugamo amazina y’abandi bantu bari kumwe muri urwo rugendo bari bagiriye mu Bufaransa.

Perezida Kagame avuga ko hari abantu bashaka ubutegetsi binyuze mu nzira mbi. Avuga ko byanze bikunze hari uzamusimbura, ariko bitanyuize mu ntambara.

Umukuru w’igihugu kandi ngo adashobora gusinya amasezerano y’imikoranire n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC kubera ko atarwizera.

Ukeneye kumenya ibirenze ku byo twazuze washakira iki gitabo mu masomero ari hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Inkuru rya Kt Press,
Yashyizwe mu Kinyarwanda na Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 123 )

Turamukunda tuzamugwa inyuma

Ntigurirwa hassan yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

HE Kagame Paul ikitegererezo ku munyarwanda ukunda urwanda n’abanyarwanda muri rusange ndakwemera

Damascene Nyandwi yanditse ku itariki ya: 18-06-2016  →  Musubize

urintwaripe ururwanda rukeneye abayobozi nkawe ndetse Africa ikeneye Bantu nkaba bicisha bugufi bananga agasuzuguro kaya Ntsina Ngufi icibwaho urukoma kagame uzamwitegereze niyo yagiye mukarere runaka Aricara agitate kubyubahirobye akarambya akavaho akemuye bibazo byabaturage ndakwemera nzagutora peees!!

as anti sibomana yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

prezida Kagame ni umugabo rwose ufite ubwenge mubyumve neza bantu batazi kureba ngo mwigane ibyiza ubwenge bwuyu mugabo buva mugukunda gutekereza no kudafata ibiyobya bwenge yivugiye ubwe ngo akunda icyayi n amazi. murebe ikirahuri afite ku ifoto harimo gake. niwowe igihugu Rwanda Afrika gikeneye. jye nitwa solange umutesi mba canada Kagame Paul ndamwemera 100 ku 100. komeza UTUYOBORE mubyeyi wacu tuzi aho watuvanye twe abanyarwanda. tuzongera tugutore. imana ikurinde amajya n amaza.

solange umutesi yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

Nkunda francois Soudan azi gucukumbura pee, HE ufite ubuhamya bufasha benshi. iki gitabo kizashyirwe mu Kinyarwanda benshi bamenye ukuri kukirimo. God bless u Mr President.

africa yanditse ku itariki ya: 3-11-2015  →  Musubize

iyi nkuru iranshimishije cyane hari nandi mateka ye nigeze gusoma ankora kumutima nifuza kuyamenya neza mundangire aho nayasoma ariko mururimi rwacu gakondo murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 3-11-2015  →  Musubize

Ooohhhh iyi nkuru ndayisomye numv’amalira anzenze mu mask;iki gitabo azakidushyirire no mu kinyarwanda kgo benshi natwe tukigire iwacu;Imana yo mw’ijuru ikomeze kumurinda

pastor claude yanditse ku itariki ya: 3-11-2015  →  Musubize

Birashimishije pe! gusa ni iby’igiciro ’Duharanire kwigira twesa imihigo twahize’ Murakoze.

Boniface NSABIMANA yanditse ku itariki ya: 3-11-2015  →  Musubize

oh lalaaa disi ndumva iki gitabo nagishaka. ati ibyo nifuzaga sibyo nakurikiye kubera izindi nshingano ni kimwe na benshi muri iki gihugu cg se kuri iyi si n’ubwo za gitera zaba zitandukanye. ariko nanone nkunze ko nta muntu abona yakwigana 100% ibyo bivuze ko abo twita ibyitegererezo aba yumva yatera intambwe iruse iyabo, bivuze ko atareba umuntu umwe ahubwo ashobora kuba afite benshi buri wese afite icyo amwigiraho. big up our president. ndagukunda cyane kd Nyagasani ajye akomeza kuguhaza ubwenge n’ubumenyi maze abanyarda twese dukataze mu iterambere

karim yanditse ku itariki ya: 3-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka