Anastase Murekezi abaye minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda
Uwahoze ari Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, niwe wagizwe Minisitiri w’Intebe asimbura Dr Pierre Damien Habumuremyi wari kuri uwo mwanya kuva tariki 07/10/2011.

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda yari asanzwe ari minisitiri ushinzwe umurimo n’abakozi ba leta mu Rwanda, umwanya yari amazeho imyaka itandatu kuva muri Werurwe 2008.
Minisitiri Habumuremyi yatangaje ko ashima Perezida Kagame n’umuryango wa FPR-Ikotanyi bamugiriye icyizere bakamutora kuri uwo mwanya ndetse n’abandi bamufashije mu kazi ke.


Minisitiri w’Intebe mushya ariko amaze imyaka icyenda ari minisitiri kuko yanayoboze minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’iy’ubucuruzi mbere yo kuba minisitiri ushinzwe umurimo. Abaye Minisitiri w’intebe wa gatanu u Rwanda rugize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 nyuma ya Faustin Twagiramungu, Pierre Celestin Rwigema, Bernard Makuza na Pierre Damien Habumuremyi.

Kigali Today
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
CYANGWA ABAYE UWA KANE!!! UWO ASIMBUYE SE MURAVUGA KO ATARI PM?
oya abaye ministiri w’intebe wa 5 nyuma ya Faustin Twagiramungu,Rwigema P.Celestin,Makuza Bernard,Habumuremyi P Damien