Anastase Murekezi abaye minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda
Uwahoze ari Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, niwe wagizwe Minisitiri w’Intebe asimbura Dr Pierre Damien Habumuremyi wari kuri uwo mwanya kuva tariki 07/10/2011.

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda yari asanzwe ari minisitiri ushinzwe umurimo n’abakozi ba leta mu Rwanda, umwanya yari amazeho imyaka itandatu kuva muri Werurwe 2008.
Minisitiri Habumuremyi yatangaje ko ashima Perezida Kagame n’umuryango wa FPR-Ikotanyi bamugiriye icyizere bakamutora kuri uwo mwanya ndetse n’abandi bamufashije mu kazi ke.


Minisitiri w’Intebe mushya ariko amaze imyaka icyenda ari minisitiri kuko yanayoboze minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’iy’ubucuruzi mbere yo kuba minisitiri ushinzwe umurimo. Abaye Minisitiri w’intebe wa gatanu u Rwanda rugize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 nyuma ya Faustin Twagiramungu, Pierre Celestin Rwigema, Bernard Makuza na Pierre Damien Habumuremyi.

Kigali Today
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Tumwifurije ishya n’ihirwe mukazi gashya kandi Imana izabane nawe muri byose!
Tumwifurije akazi keza!
nari nzi ko ari njye uza kuba PM none biranze
Tukwifurije ishya n’ihirwe ku mirimo mishya na Damien nawe yarakoze ku mbushobozi bwe komereza aho agejeje ushakre abana b’u Rwanda amahoro n’iterambere rirambye.
Naze Nawe Ashyireho Ake
a change is always good for good will! we congz damian for good service delivered and wish the new PM all the best! HE is the best in making a better choice for rwandans and also outstanding apreciation ! keep it HE!
tumwifurije akzi keza kandi zarushe minister damien nubwo yakoze neza nawe
ABA BANA BAJYE BAKURIKIRA AMATEKA
Grand merci kuri Dr.pierre damien habumuremyi yarakoze bigaragara,na Murekezi nawe azitange kandi nk’abanyarwanda tumutezeho udushya n’ umusaruro biruta uw’uwo asimbuye.
congs to the newly appointed PM but given his performance record in MIFOTRA I wonder how he will .
Ibi egal guhindura Guvernoma!dutegereje impinduka zigaragara kandi burya MUREKEZI ni Umuhanga kabisa.
Anastase naze nawe ashireho ake kuko nawe turamuzi arashoboye,Imana izamufashe murizo nshingano yahawe na H.E Wacu twizera muri byose.wlcm