Akurikiranyweho kwiba akarere yiyita umukuru w’ingabo

Umusore witwa Iraguha Simplice afungiye kuri polisi ya Ruhango, akurikiranyweho kwiyita umukuru w’ingabo akambura amafaranga Akarere ka Ruhango.

Iraguha w’imyaka 33 y’amavuko uzwi ku izina rya Dede, yafatiwe mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu karere ka Ruhango kuva kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukuboza 2015.

Yiyise umukuru w'ingabo yambura akarere ka Ruhango.
Yiyise umukuru w’ingabo yambura akarere ka Ruhango.

Ashinjwa kuba yari amaze igihe igihe ahamagara umunyambanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango Kamabayire Annonciata, amubwira ko ari umukuru w’ingabo mu Karere ka Ruhango, amusaba amafaranga yo kugura ikarita yo guhamagara.

Umugenzacyaha akanaba umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Andre Hakizimana, avuga ko Iraguha atari iki cyaha anakurikiranyweho kuba yarambuye abaturage mu karere ka Nyabihu na Kigali, ababeshya ko ari umukozi wo mu biro by’umukuru w’igihugu, abizeza ubuvugizi akarya ibyabo.

Yagize ati “Yabanje mu turere twa Nyabihu n’umujyi wa Kigali yambura abaturage, none yari amaze iminsi yiyita umukuru w’ingabo mu karere ka Ruhango, agahamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere amubwira ko ari ahantu habi atabano aho agura ikarita yo guhamagara, akamusaba kuyimwiherereza cyangwa akohereza amafaranga.”

Uyu muvugizi akomeza avuga ko bakimara kumenya ubu buteka mutwe, yatangiye gushakishwa aza gufatirwa mu mujyi wa Kigali, akavuga ko kugeza ubu bataramenya umubare w’ibyo amaze kuriganya, kuko hagikorwa iperereza.

CIP Hakizima agira inama abantu kwirinda abaza bababwira ko bakora ibintu runaka, akabasaba kujya babanza gukora ubushishozi kuri buri wese.

Akavuga ko igihugu cya shyizeho uburyo buhagije bwo gukoresha amaboko, abantu bakiteza imbere, agasaba abantu bakirarikira gutungwa n’utwabandi kubyibagirwa, kuko polisi iri maso.

Iraguha ukurikiranywe icyaha cyo kwiyitirira urwego atarimo, biramutse bimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera kuri itatu.

Ikindi cyaha akurikiranywe cyo kwambura akoresheje ubutekamutwe, nacyo kimuhamye yahanishwa gufungwa kuva ku myaka itatu kugera ku myaka itanu.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango ntiyashoboye kubonekera igihe ngo atangarize Kigali Today ingano y’amafaranga yambuwe n’uyu musore n’uko byagenze, kuko atitabaga terefone igendanwa ntasubize n’ubutumwa bugufi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

uyu numujura ruharwa, unakoresha imiti yamagini mibi.
yamaze abantu ababeshya akazi, kubashakira permit, kubagurira amamodoka kuri make, byinshiiiiiiiii.
mumugumane wenda abantu baruhukaho ndabinginze

muhoza yanditse ku itariki ya: 7-12-2015  →  Musubize

kuki mufata umujura mukamuhisha isura naho abacuruzi bakekwaho kunyereza imisoro mukabagaragaza amasura?none she umucuruzi abaye umwere hari abakiriya yakongera kubona ko Bose bamubona nk umujura.

rugas yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Biteye ubwoba!wamugani baduhigire n’uriya wiyita umukozi wa MTN ahubwo se ubwo araho atarahamagara abo mu Rugwiro?Naho uyu munya Ruhango ararenze!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Dushyire hasi amaboko dukore tureke guteka umutwe

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Nakurikiranywe namategeko.

Rwihandagaza yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Uyu musore nta nubwoba agira ugatinyuka ugateka umutwe noneho uwutekera leta, uyu nta nubwenge agira gusa police yacu iba ifite imbaraga gufata abantu nkaba ni nko kunywa amazi, baryemenge jye inama nabagira nuko basubiza amerwe mu isaho

Juma yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Ngewe sinemeranya namwe guhisha isura y’umunyabyaha!!!!! ugasanga umuntu yibye yayogoje abaturage ndetse ataretse no mu nzego za Leta ,yishe,yasambanyije utwana duto n’ibindi ariko mugahisha isura ye ubwo se si uguteza imbere ubworozi bw’amabandi n’abanyamanyanga?????? simbashyigikiye na gatom kuri ubwo bwiru bwanyu budakosotse. harya ubwo aje akabikorera iwawe mu rugo wamuhishe abagomba kumumenya umugore/umugabo wawe cyangwa umwana wawe wamugaya iki ????

Rugamba yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

ok! IBYO GUKORA NIBYINSHI BIRUTA GUKORAKORA UBUTEKAMUTWE NIBUBI NAHAMWA NICYAHA AHANYWE KDI ABERE NISOMO NUNDI WESE UFITE UMUGAMBI NKUYU WO GUSIGA ISURA MBI UBUNYARWANDA.AHANYWE KDI YISUBIREHO

alias yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Uwadufatira umwe wirirwa wiyita umukozi wa MTN yatatuzonze peee ! Police nikore akazi kayo !!!

Akazi yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Dede rwose ntacyo bafashe,kuko ntago ari muzima kuko ntamugore uri munzego zareta atajya ahamagara amubwira ibisa bityo kd ugasanga rimwe narimwe abateza ubwoba cg ko yabaha permes.yewe ntimuzatungurwe afunzwe igihe gito kuko ndamuzi neza akoreshwa nimyuka mibi umuntu yamutongereye umuryango we utabigizemo uruhare.

karori yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Twamagane Abatekamutwe.

alexis yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

Abantu nkabo muge mubagaragaza amasura neza tubabone.

Bizimana Didier Vincent yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka