Akurikiranyweho kwiba akarere yiyita umukuru w’ingabo

Umusore witwa Iraguha Simplice afungiye kuri polisi ya Ruhango, akurikiranyweho kwiyita umukuru w’ingabo akambura amafaranga Akarere ka Ruhango.

Iraguha w’imyaka 33 y’amavuko uzwi ku izina rya Dede, yafatiwe mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu karere ka Ruhango kuva kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukuboza 2015.

Yiyise umukuru w'ingabo yambura akarere ka Ruhango.
Yiyise umukuru w’ingabo yambura akarere ka Ruhango.

Ashinjwa kuba yari amaze igihe igihe ahamagara umunyambanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango Kamabayire Annonciata, amubwira ko ari umukuru w’ingabo mu Karere ka Ruhango, amusaba amafaranga yo kugura ikarita yo guhamagara.

Umugenzacyaha akanaba umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Andre Hakizimana, avuga ko Iraguha atari iki cyaha anakurikiranyweho kuba yarambuye abaturage mu karere ka Nyabihu na Kigali, ababeshya ko ari umukozi wo mu biro by’umukuru w’igihugu, abizeza ubuvugizi akarya ibyabo.

Yagize ati “Yabanje mu turere twa Nyabihu n’umujyi wa Kigali yambura abaturage, none yari amaze iminsi yiyita umukuru w’ingabo mu karere ka Ruhango, agahamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere amubwira ko ari ahantu habi atabano aho agura ikarita yo guhamagara, akamusaba kuyimwiherereza cyangwa akohereza amafaranga.”

Uyu muvugizi akomeza avuga ko bakimara kumenya ubu buteka mutwe, yatangiye gushakishwa aza gufatirwa mu mujyi wa Kigali, akavuga ko kugeza ubu bataramenya umubare w’ibyo amaze kuriganya, kuko hagikorwa iperereza.

CIP Hakizima agira inama abantu kwirinda abaza bababwira ko bakora ibintu runaka, akabasaba kujya babanza gukora ubushishozi kuri buri wese.

Akavuga ko igihugu cya shyizeho uburyo buhagije bwo gukoresha amaboko, abantu bakiteza imbere, agasaba abantu bakirarikira gutungwa n’utwabandi kubyibagirwa, kuko polisi iri maso.

Iraguha ukurikiranywe icyaha cyo kwiyitirira urwego atarimo, biramutse bimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera kuri itatu.

Ikindi cyaha akurikiranywe cyo kwambura akoresheje ubutekamutwe, nacyo kimuhamye yahanishwa gufungwa kuva ku myaka itatu kugera ku myaka itanu.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango ntiyashoboye kubonekera igihe ngo atangarize Kigali Today ingano y’amafaranga yambuwe n’uyu musore n’uko byagenze, kuko atitabaga terefone igendanwa ntasubize n’ubutumwa bugufi.

Ibitekerezo   ( 13 )

Kuki mutamugaragaje ngo tumurebe abantu bamwirinde? Uriya se ni imwana?
Gusa nahamwa n’ibyo byaha azahanwe nk’uko amayeheko abiteganya.

Jean Bosco Ngizwenayo yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka