Abifuza guhindura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda bazabanze babyumvishe Abanyarwanda - Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yabwiye abavuga ko bashaka ko akomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 ko bagifite akazi gakomeye ko kubimwumvisha bakanabyemeza Abanyarwanda, kuko Itegeko Nshinga risanzweho ribimubuza kandi akaba we ntawe yasabye kurihindura.

Ibi perezida Kagame abivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ngoro akoreramo Village Urugwiro ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kuwa 02 Mata 2015.

Muri iki kiganiro abanyamakuru banyuranye babajije perezida Kagame ibibazo byinshi byagarukaga ku byo atekereza ku miyoborere y’u Rwanda nyuma ya 2017 aho azaba asoje manda ya kabiri yo kuyobora u Rwanda, ndetse bamwe bakaba baramaze kumusaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka ngo azongere yiyamamaze.

Perezida Kagame yavuze ko kuri we atarabona impamvu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryahinduka kuko ngo “ababishaka batarabasha gusobanura nyabyo impamvu babikeneye”.

Perezida yongeye kubwira abanyamakuru ko adakeneye guhindura Itegeko Nshinga.
Perezida yongeye kubwira abanyamakuru ko adakeneye guhindura Itegeko Nshinga.

Perezida Kagame yabanje kubwira abanyamakuru ko atari we bagomba kubaza ibyo guhindura Itegeko Nshinga kuko atari we warishyizeho kandi akaba atari no mu basaba ko rihinduka.

Yagize ati “Abambaza ibyo guhindura Itegeko Nshinga na manda ya gatatu ndabasaba rwose bajye babibaza ababishaka kuko njye ntabyo ndasaba kandi nta n’uwo natumye kubisaba”.

Kuri iyi ngingo, Perezida w’u Rwanda yavuze ko itegeko risanzwe risobanutse kuko riteganya ko perezida atarenza manda ebyiri. Kuba hari abasaba ko itegeko ryahinduka ngo abo nibo bagomba gutanga ibisobanuro by’impamvu barihindura.

Perezida Kagame yavuze cyakora ko iryo tegeko rishobora guhinduka igihe cyose Abanyarwanda barishyizeho bashaka kurihindura kuko ngo ari uburenganzira bwabo kandi butavuguruzwa.

Perezida Kagame yasobanuriye abanyamakuru ko abashaka ko azakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 bafite akazi ko kubimwumvisha.
Perezida Kagame yasobanuriye abanyamakuru ko abashaka ko azakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 bafite akazi ko kubimwumvisha.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze ko akorera Abanyarwanda kandi ahora yiteguye ko bamusabye kuva ku buyobozi uyu munsi yabuvaho kuko baba babona atakibabereye. Na none kandi ngo kuguma ku buyobozi cyangwa kubuvaho byose bifatiye ku nyungu n’ubushake by’Abanyarwanda.

Ati “Nshobora kwemera kugenda cyangwa se kutagenda bitewe n’inyungu z’Abanyarwanda ndetse n’ahazaza h’iki gihugu”.

Hamaze iminsi humvikana abaturage banyuranye hirya no hino mu Rwanda basaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka ngo Perezida Kagame azongere kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017. Bamwe mu baturage babivugiye mu ruhame, abandi babisaba abayobozi ngo bazabitegure.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze kandi ku zindi ngingo zirimo umutekano mu Rwanda no mu karere, amatora ya Perezida mu Burundi, umubano w’u Rwanda na Tanzaniya, ubukungu n’ibindi byiciro by’ubuzima bw’igihugu.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 13 )

Ubundi se ari abanyarwanda bagomba guhitamo ikibabereye, nibabona ari ngombwa bazarihindure. Kandi ntawe utabona ko uriya mugabo yagize akamaro kugeza na n’ubu, kandi tugakeka ko yakomeza guhesha abanyarwanda ishema, abateza imbere, abaha umutekano, kandi abahagararira neza imbere y’amahanga.

afscs yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka