Abifuza guhindura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda bazabanze babyumvishe Abanyarwanda - Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yabwiye abavuga ko bashaka ko akomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 ko bagifite akazi gakomeye ko kubimwumvisha bakanabyemeza Abanyarwanda, kuko Itegeko Nshinga risanzweho ribimubuza kandi akaba we ntawe yasabye kurihindura.

Ibi perezida Kagame abivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ngoro akoreramo Village Urugwiro ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kuwa 02 Mata 2015.

Muri iki kiganiro abanyamakuru banyuranye babajije perezida Kagame ibibazo byinshi byagarukaga ku byo atekereza ku miyoborere y’u Rwanda nyuma ya 2017 aho azaba asoje manda ya kabiri yo kuyobora u Rwanda, ndetse bamwe bakaba baramaze kumusaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka ngo azongere yiyamamaze.

Perezida Kagame yavuze ko kuri we atarabona impamvu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryahinduka kuko ngo “ababishaka batarabasha gusobanura nyabyo impamvu babikeneye”.

Perezida yongeye kubwira abanyamakuru ko adakeneye guhindura Itegeko Nshinga.
Perezida yongeye kubwira abanyamakuru ko adakeneye guhindura Itegeko Nshinga.

Perezida Kagame yabanje kubwira abanyamakuru ko atari we bagomba kubaza ibyo guhindura Itegeko Nshinga kuko atari we warishyizeho kandi akaba atari no mu basaba ko rihinduka.

Yagize ati “Abambaza ibyo guhindura Itegeko Nshinga na manda ya gatatu ndabasaba rwose bajye babibaza ababishaka kuko njye ntabyo ndasaba kandi nta n’uwo natumye kubisaba”.

Kuri iyi ngingo, Perezida w’u Rwanda yavuze ko itegeko risanzwe risobanutse kuko riteganya ko perezida atarenza manda ebyiri. Kuba hari abasaba ko itegeko ryahinduka ngo abo nibo bagomba gutanga ibisobanuro by’impamvu barihindura.

Perezida Kagame yavuze cyakora ko iryo tegeko rishobora guhinduka igihe cyose Abanyarwanda barishyizeho bashaka kurihindura kuko ngo ari uburenganzira bwabo kandi butavuguruzwa.

Perezida Kagame yasobanuriye abanyamakuru ko abashaka ko azakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 bafite akazi ko kubimwumvisha.
Perezida Kagame yasobanuriye abanyamakuru ko abashaka ko azakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 bafite akazi ko kubimwumvisha.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze ko akorera Abanyarwanda kandi ahora yiteguye ko bamusabye kuva ku buyobozi uyu munsi yabuvaho kuko baba babona atakibabereye. Na none kandi ngo kuguma ku buyobozi cyangwa kubuvaho byose bifatiye ku nyungu n’ubushake by’Abanyarwanda.

Ati “Nshobora kwemera kugenda cyangwa se kutagenda bitewe n’inyungu z’Abanyarwanda ndetse n’ahazaza h’iki gihugu”.

Hamaze iminsi humvikana abaturage banyuranye hirya no hino mu Rwanda basaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka ngo Perezida Kagame azongere kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017. Bamwe mu baturage babivugiye mu ruhame, abandi babisaba abayobozi ngo bazabitegure.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze kandi ku zindi ngingo zirimo umutekano mu Rwanda no mu karere, amatora ya Perezida mu Burundi, umubano w’u Rwanda na Tanzaniya, ubukungu n’ibindi byiciro by’ubuzima bw’igihugu.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 13 )

Arikose abo baturage batangiye kuvugira rimwe umunsi ku wundi ngo barashakako KAGAME aguma ku butegetsi mubona ntakibiri inyuma? Kuki batatangiye mbere hose? Kubanza kubyumvisha abanyarwanda KAGAME avuga nibyo biri gukorwa kuko nawe aziko batabivuga ntawe ubibategetse!!

alias yanditse ku itariki ya: 22-07-2015  →  Musubize

Urwanda dukeneye kumenya umuturage uwo ari we kuko hari igihe wumva ngo ibintu byakozwe n’abaturage bose wowe utabizi ukibaza niba utari umunyarwanda bikakuyobera.

RUTAVOGERWA yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

iyo nkuru yari kenewe

alias yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

biracyenewe ko abahindura itegeko ariko c ko presida atabyifuza bizagenda ute

bahati emmy yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

President wacu bimushuka ngo yongere kwiyamamaza kuki se twebwe tutamufataho urugero

EGIDE yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Nubwo Kagame yareka hakayobora undi ntibyamubuza guteza imbere igihugu yakunze nacyo kikamukunda.Abashaka guhindura itegeko nshinga numva bareba Ku mpande nyinshi harimo no kwerekana koko niba Nyakubahwa nta bandi Bantu yatoje cyangwa NGO babe bamwigiraho gukorera igihugu n’ubwitange n’ubuhanga biranga Nyakubahwa.

Elia yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Ndabaramutsa cyane bavandimwe,

Twabyumva kimwe burya tubigiyeho impaka zigamije kwubaka. Ariko iyo uganira wamaze guhitamo aho uganisha, kubogama biba byatangiye.

Dore uko mbibona: Nk’ uko amategeko atamenywa na bose, ni nako abanyarwanda bose bazi icyo bashaka ariko ariya mayira ahomba gutondorwa ngo bamenye ayo guhitamo. Ari nkanjye, nkurikije ibyo urwanda rukeneye n’umutungo rufite, nahitiramo abanyarwanda bose duhuje umugambi, gushyira mu nyandiko n’ ikabaho urutonde rwose rw’abifuza ikomeza rya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Gukomeza ndetse n’umwirondoro wose, nyuma byashyikirizwa inteko, ikaba isabywa guhindura itegeko ndetse ayo majwi byagaragara ko ari menshi, n’ayo matora ntiyirirwe abaho ahubwo ingengo iyagenewe igashyirwa muri gahunda yigutirwa y’ubutabazi. Murakoze kubishyigikira cyangwa gutanga ibisobanuro n’igitekerezo nsimbura.

Beatrice UFITINGABIRE yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

H.E KAGAME NDAMUKUNDA RWOSE

Gavroche yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

abanyarwanda hafi yatwese,turamwiginze kd tumusaba ko yakwemera akogera tukamwamamaza kuko nabatabona ibyo yakoreye iki gihungu barahumurirwa!!!!!

anthony yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Yemwe abantu nibareke gushyushya imitwe kuko Kagame azi icyo agomba gukora,amahanga aramushima azihangane ntiyongere kwiyamamaza ibyo yakoze bitazafatwa nk’imfabusa,atange urugero kubamubanjirije.MURAKOZE

john paul yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Njyewe ndamushyigikiye kuvyo yavuze kuko ntabwo wahatira kuyobora ikindi ririya tegeko rishobora kudahinduka yabyemeye akayobora Gusa nawe anashatse yaharira nabandi bakarya uwo munyenga arabizi ko harabo bakoranye nabo bashaka kuyobora so we yabaharira rwose

Alias yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Ni byiza ko biganirwaho kuko bifite inyungu. Iyi nyungu ni ukuyigaragaza neza noneho tukagenda dushaka igisubizo kuri buri kibazo abafanga muri politiki, ubukungu, umutekano, imibereho mwiza maze ibizavamo abe aribyo bituma hafatwa umwanzuro. Erega amatora arahenda kuko ni referendum igomba kuba ntabwo ari amatora ataziguye

gatarama yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka