Abayobozi b’uturere baherutse kwegura basimbuwe hirya no hino mu Rwanda
Mu turere tw’u Rwanda tutari dufite abayobozi habaye ibikorwa byo gutora ababasimbura ku wa 25/02/2015 kandi bose bamaze kumenyekana.
Mu Karere ka Gatsibo batoye Richard Gasana ku mwanya w’umuyobozi w’akarere, Theogene Manzi ku mwanya w’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, naho Capt (Rtd) Wilson Rutayisire atorerwa kuyobora inama njyanama.


Gasana watorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo yari asanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe.
Mu Karere ka Rwamagana bagombaga gusimbuza umuyobozi w’akarere n’umwungirije nabo bakoze amatora, maze Uwizeyimana Abdul Karim atorerwa kuba umuyobozi w’akarere naho Regis Mudaheranwa aba umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu.


Mu Karere ka Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda hatowe Ndayisaba François wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi muri ako karere.

Mu Karere ka Rusizi ho batoye Harerimana Frederic ku mwanya w’umuyobozi w’akarere. Uyu yari asanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge muri Kigali.

I Rusizi kandi batoye Nsigaye Emmanuel ku mwanya w’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Uyu Nsigaye yari ashinzwe imiryango itegamiye kuri leta n’itangazamakuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Mu Karere ka Nyamasheke naho habaye amatora yo gusimbuza Habyarimana Jean Baptiste wari umuyobozi wako uherutse kwegura, uyu mwanya ukaba wegukanywe na Kamali Kamali Aimé Fabien, wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo muri aka karere.

Hanatowe kandi perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, umwanya wegukanywe na Ndabamenye Telesphore ukora mu kigo cy’igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), akaba ari umuyobozi wungirije ushinzwe ibyo kuhira n’ihingishwa ry’amamashini, akanayoboya ishami ryo kongera umusaruro.

Ahishakiye Jean d’Amour afatanyije n’abanyamakuru ba Kigali Today mu turere amatora yabereyemo
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
K.Fabien, kayobore urabikwiye! Tukuri inyuma kbsa!
Twishimiye abayobozi bashya. Imana ibibafashemo.
Kamali uri intore y’indongozi,haranira icyazamura imyumvire n’iterambere by’umuturage wa Nyamasheke.
Yo ni byiza cyane rwose Rusizi uwo muyobozi turamwishimiye ndabona asobanutse rwose
felicitation kuri Richard Gasana from our sector
kamali oyeee!!! urasobanutse ntituzagutererana mu guteza akarere kacu imbere.ubu maire urabukwiye rwose.imana ibane nawe. kandi nyamasheke yose ikujye inyuma igikombe cyacu cy’ imihigo tukivane i cyicukiro.
Ko mushyiraho abasirikare gusa!?!