Abayobozi b’uturere baherutse kwegura basimbuwe hirya no hino mu Rwanda
Mu turere tw’u Rwanda tutari dufite abayobozi habaye ibikorwa byo gutora ababasimbura ku wa 25/02/2015 kandi bose bamaze kumenyekana.
Mu Karere ka Gatsibo batoye Richard Gasana ku mwanya w’umuyobozi w’akarere, Theogene Manzi ku mwanya w’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, naho Capt (Rtd) Wilson Rutayisire atorerwa kuyobora inama njyanama.


Gasana watorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo yari asanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe.
Mu Karere ka Rwamagana bagombaga gusimbuza umuyobozi w’akarere n’umwungirije nabo bakoze amatora, maze Uwizeyimana Abdul Karim atorerwa kuba umuyobozi w’akarere naho Regis Mudaheranwa aba umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu.


Mu Karere ka Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda hatowe Ndayisaba François wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi muri ako karere.

Mu Karere ka Rusizi ho batoye Harerimana Frederic ku mwanya w’umuyobozi w’akarere. Uyu yari asanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge muri Kigali.

I Rusizi kandi batoye Nsigaye Emmanuel ku mwanya w’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Uyu Nsigaye yari ashinzwe imiryango itegamiye kuri leta n’itangazamakuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Mu Karere ka Nyamasheke naho habaye amatora yo gusimbuza Habyarimana Jean Baptiste wari umuyobozi wako uherutse kwegura, uyu mwanya ukaba wegukanywe na Kamali Kamali Aimé Fabien, wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo muri aka karere.

Hanatowe kandi perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, umwanya wegukanywe na Ndabamenye Telesphore ukora mu kigo cy’igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), akaba ari umuyobozi wungirije ushinzwe ibyo kuhira n’ihingishwa ry’amamashini, akanayoboya ishami ryo kongera umusaruro.

Ahishakiye Jean d’Amour afatanyije n’abanyamakuru ba Kigali Today mu turere amatora yabereyemo
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyamuneka nyamuneka, igitekerezo cy’uwitwa Rugumire ni danger!
Yagize ati ’Congz for my late Headmaster Manzi Theogene’ LATE bisobanura Nyakwigendera. Ndibaza ko yashakaga kuvuga FORMER
Congz for my late Headmaster Manzi Theogene. We wish him the best!
ok nibakomereze aho bagenzi babo bari bagejeje ariko bakosore amakosa yaba yarakozwe
Komeza IMIHIGO Gitifu warakamiritse. VISION 2020 IRAKOMANGA KURUGI. MURAMENYE NTIMUZATATIRE IGIHANGO MWAGIRANYE NA MUZEHE WACU NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA INTORE IZIRUSHA INTAMBWE . IMVUGO NIYO NGIRO . UDAHWEMA GUSHAKIRA ICYATEZA IMBERE ABANYARWANDA. MUMWIGIREHO MUSHYIRE MUBIKORWA GAHUNDA ZOSE ZIGAMIJE GUTEZA IMBERE IGIHUGU CYACU. TUBIFURIJE IMIRIMO MYIZA. IMANA IZABIBAFASHEMO.
Komeza IMIHIGO Gitifu warakamiritse. VISION 2020 IRAKOMANGA KURUGI. MURAMENYE NTIMUZATATIRE IGIHANGO MWAGIRANYE NA MUZEHE WACU NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA INTORE IZIRUSHA INTAMBWE . IMVUGO NIYO NGIRO . UDAHWEMA GUSHAKIRA ICYATEZA IMBERE ABANYARWANDA. MUMWIGIREHO MUSHYIRE MUBIKORWA GAHUNDA ZOSE ZIGAMIJE GUTEZA IMBERE IGIHUGU CYACU. TUBIFURIJE IMIRIMO MYIZA. IMANA IZABIBAFASHEMO.
Kamari ni Umuyobozi mwiza turamushyigikiye.
wowe ufite ikibazo ko bashyiraho Abasirikare gusa ushaka kwariwowe ujyayo? ndavuga kuyobora?
KAMARI OYEEE! GERAGEZA SHA? NAHO FREDY NA EMMA BIKOREYE ISHYIGA RISHYUSHYE (RUSIZI)
@Kamanzi: Ko uvuga ubusa gusa ?!?!
Abayobozi tuzabafasha gusohoza inshingano bahawe!! Kandi turabishimiye!!
congratulations kandi inshingano shyashya bahawe bazazuzuze neza cyane
Fred kayobore! Ndabizi intare y’irungu, kagese amafunzo n’inama za Capt. Kisangani na Mutesa bizagufasha!