Abasirikare ba Congo barasiwe mu Rwanda bashyikirijwe igihugu cyabo

Abasirikare ba Congo batanu barasiwe mu Rwanda ubwo bateraga mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana tariki 11/06/2014 bashyikirijwe igihugu cyabo ku saa moya n’igice zo kuri uyu mugoroba wa tariki 12/06/2014.

Iki gikorwa cyakozwe na croix rouge y’u Rwanda ku bufatanye na croix rouge ya Congo kibaye nta muyobozi uhari ku mpande z’ibihugu byombi uretse abakozi bo ku mipaka cyane ko umupaka munini uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi wari ufunze. Uyu mupaka ufungura saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ugafunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Imirambo y'abasirikare ba Congo barasiwe mu Rwanda basubijwe igihugu cyabo.
Imirambo y’abasirikare ba Congo barasiwe mu Rwanda basubijwe igihugu cyabo.

Hari amakuru avuga ko Congo yari yasabye u Rwanda ko abo basirikare banyuzwa mu kibaya kigabanya u Rwanda na Congo, ntibacishwe ku mupaka munini ariko u Rwanda rurabyanga imbere y’itsinda rya JVM kuko n’abandi basirikare ba Congo bafatirwa mu Rwanda banyuzwa ku mupaka wemewe n’amategeko nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.

Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, yari yatangarije ikinyamakuru Jeune Afrique ko abasirikare barashwe atari aba Congo ahubwo ko ari Abanyarwanda u Rwanda rwambitse imyenda y’abasirikare ba Congo.

Imirambo y'abasirikare ba Congo barasiwe mu Rwanda yajyanwe muri Land Cruiser.
Imirambo y’abasirikare ba Congo barasiwe mu Rwanda yajyanwe muri Land Cruiser.

Abasirikari bose barasiwe mu Rwanda ni aba Congo kuko ibikoresho byose bari bafite ndetse n’amakarita y’akazi byose ari iby’igisirikari cya Leta ya Congo (FARDC).

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 14 )

amazin yabishw?

mibur clavel yanditse ku itariki ya: 12-02-2024  →  Musubize

ah ah birakomeye nakundi twabifatamo

ngendabanga yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

imana ifahe mpande zombi n’ibiremwa muntu ibyo bakora ntibabizi niko yesu yavuze ngo data uba babarire kuko ibyo bakora batabizi.duharanire amahoro nabantu bose nibwo tuzabona umwami imana.Abatuka imirambo, mana bababarire ntibazi icyo bakora.umuntu ni yaguhemukire mubabarire inshuro 70x7=
Ese wowe ntacyaha ugira?John8:1 ngo utarakora icyaha n’abe ariwe ufata iyambere kumuteraho ibuye.

celestin yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

Congo nihe u Rwanda amahoro ireke gutera inkunga FDLR kuko numvise ko no muri abo basirikare babo barashwe harimo uwavugaga ikinyarwanda. Ubwo se ntiyari umu FDLR koko? Mende we ? Ngo uhishira umurozi akakumara ku bana kuko FDLR ushyigikira n’ibibi basize bakoreye bene wabo b’abanyarwanda mu minsi itari kure ni wowe na bene wanyu b’abacongomani bizageraho! Mushatse mwaduha amahoro kuko twebwe abanyarwanda icyo twimirije imbere ni iterambere naho iby’amatiku n’inzangano aho byatugejeje turahazi.

RUBARIKA yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

Turashimira Ingabo Z’u Rwanda Zihagaze Neza.Ariko Congo Irikwishuka Gukomeza Gufatanya Na FDRL kuko imbaraga zayitsinze muri 94 ntaho zagiye kandi zariyongereye cyane.

Alias Mapendo yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

Uguhima atiretse arakubwirango turwane! abakongo man se bibazako intambara itasenyera ndatse bakaburiramo nabavandimwe babo muriyo ntambara barimo gushoza, nibareke ubushotoranyi bakora mujisho ryintare!!!!!!!!

Julius yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

Igikenewekurusha I bindi ni amahoro

Gajurwaka yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

ubwo se barongera babihakane ra? erega abakongomani ibintu byokurwana byarabihishe nibagashotorane kandi ntacyo bashoboye.

Boss yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

congo ntakigenda cyayo.

ffgghjk yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

Ariko MENDE bazamwite Nkende kuko atazi Politique azagishe inama inararibonye zo mu Biyagaga Bigali.

Brice RUKAKU yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

Hi turashaka kubafasha gusega imana kugirango intimbara murwanda na congo zihagarare thanks.

uwimana.yvonne yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

babatware babahambe nibo babatume none n ndizera ko icyo babatumye bakibonye

kurara yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka