Abasirikare ba Congo barasiwe mu Rwanda bashyikirijwe igihugu cyabo
Abasirikare ba Congo batanu barasiwe mu Rwanda ubwo bateraga mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana tariki 11/06/2014 bashyikirijwe igihugu cyabo ku saa moya n’igice zo kuri uyu mugoroba wa tariki 12/06/2014.
Iki gikorwa cyakozwe na croix rouge y’u Rwanda ku bufatanye na croix rouge ya Congo kibaye nta muyobozi uhari ku mpande z’ibihugu byombi uretse abakozi bo ku mipaka cyane ko umupaka munini uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi wari ufunze. Uyu mupaka ufungura saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ugafunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Hari amakuru avuga ko Congo yari yasabye u Rwanda ko abo basirikare banyuzwa mu kibaya kigabanya u Rwanda na Congo, ntibacishwe ku mupaka munini ariko u Rwanda rurabyanga imbere y’itsinda rya JVM kuko n’abandi basirikare ba Congo bafatirwa mu Rwanda banyuzwa ku mupaka wemewe n’amategeko nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.
Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, yari yatangarije ikinyamakuru Jeune Afrique ko abasirikare barashwe atari aba Congo ahubwo ko ari Abanyarwanda u Rwanda rwambitse imyenda y’abasirikare ba Congo.

Abasirikari bose barasiwe mu Rwanda ni aba Congo kuko ibikoresho byose bari bafite ndetse n’amakarita y’akazi byose ari iby’igisirikari cya Leta ya Congo (FARDC).
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
KONGO NIDUHE AMAHORO IMENYEKO IGISIGA CYURWARA RURERURE KIMENA INDA
it is nice to kill those congolese monkeys