Abashaka ibyangombwa by’ubutaka ntibazongera gusiragira

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere, kuri uyu wa 13 Kamena 2015 bwahumurije abasaba ibyangomba by’ubutaka ko batazongera gusiragira kuko begerejwe ababitanga mu mirenge.

Hari mu nama yahuje abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo mu Ntara y’Iburengerazuba hamwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere babategurira gukorana n’abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge.

Ngo nta muturage uzongera gusiragira ashaka ibyangombwa by'ubutaka.
Ngo nta muturage uzongera gusiragira ashaka ibyangombwa by’ubutaka.

Muvara Pothin ukuriye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko aba bakozi bagiyeho kugira ngo borohereze abaturage kubonera ibyangombwa aho batuye batagombye gukora ingendo.

Yagize ati “Umuturage uva mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Ruzizi ajya Kamembe byamugoraga ndetse bamwe bagacumbika, ariko ubu azajya abikoreshereza mu murenge atuyemo adasiragiye kuko aba bakozi bahawe mudasobwa zibitse amakuru y’ubutaka mu mirenge bakoreramo.”

Uretse kuba abaturage batazajya basiragira mu ngendo bashaka ibyangombwa ngo harategurwa n’ikoranabuhanga rituma umuturage amenya aho serivisi ahabwa igeze atavuye aho ari ahubwo agahabwa amakuru kuri terefone ngendanwa kugeza ahamagawe gufata icyemezo.

Aho abakozi bamaze kujyaho, abayobozi b’imirenge bavuga ko bigiye kugabanya amakimbirane akomoka ku butaka kuko hazajya hiyambazwa ibyemezo by’ubutaka bitangirwa ku murenge kandi byorohe kubona amakuru.

Izabayo Clarisse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, avuga ko bigiye kuborohereza kubona amakuru atuma bakemura amakimbirane ku butaka.

Agira ati “Abaturage bagiranaga amakimbirane aturutse ku butaka kugira ngo tubone amakuru bikatugora, ariko ntibizongera kuko abafite amakuru tuzajya tuba turi kumwe ikibazo kirangire. Turizera kandi ko bazadufasha kubahiriza imiturire yagenwe n’ibishushanyo mbonera, bice akajagari.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere kivuga ariko ko nubwo abakozi bashyizweho bataratangira akazi batarabona amakashi yo gukoresha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

byaba byiza mugiye mudusaba inyandiko zubugure n’icyangombwa cy’umwimerere gusa, kuko ibindi byose biba biriho.murakoze

jabiro yanditse ku itariki ya: 31-07-2016  →  Musubize

uzahoreho muzehe kangame none kukibazo cyubutaka mumirenge ntambwo turababona cyane nkomumurenge wacyanika kabisa mutu yambe mubohreze muzabamugizeneza

nibyyo yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

kambashimire mwagizeneza nkatwetugura ubutaka murikigihe turifuza guhinduza mwadufasharero kulo bibamumazinayabo ikituyamba nibumpuru arikobyarushaho mutwegereye mukadufasha tugahinduza murakoze mugire umusimwiza

nibyyo yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

hari imirenge idafite abashinzwe iyi servise y’ubutaka.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Murakoze gutabara abaturage naho ingendo zari zimeze nabi. Abo bakozi bari mu mirenge yose igize igihugu?

Gaba yanditse ku itariki ya: 15-08-2015  →  Musubize

Nibabanze bakemure ikibazo cyitangwa ryibyangombwa byubutaka Muri Gasabo ago utanga ibyangombwa ngo ukorerwe Mutation ukamara umwaka ntacyo urabona wajya murine Kicukiro ukwezi kumwe ukaba urakibonye ubwo sinzi gasabo icyo bahemberwa

ngango yanditse ku itariki ya: 15-08-2015  →  Musubize

Leta yacu n’umubyeyi uduhetse Ku mugongo pe.

jephte SABATO yanditse ku itariki ya: 14-08-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka