Abashaka ibyangombwa by’ubutaka ntibazongera gusiragira

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere, kuri uyu wa 13 Kamena 2015 bwahumurije abasaba ibyangomba by’ubutaka ko batazongera gusiragira kuko begerejwe ababitanga mu mirenge.

Hari mu nama yahuje abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo mu Ntara y’Iburengerazuba hamwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere babategurira gukorana n’abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge.

Ngo nta muturage uzongera gusiragira ashaka ibyangombwa by'ubutaka.
Ngo nta muturage uzongera gusiragira ashaka ibyangombwa by’ubutaka.

Muvara Pothin ukuriye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko aba bakozi bagiyeho kugira ngo borohereze abaturage kubonera ibyangombwa aho batuye batagombye gukora ingendo.

Yagize ati “Umuturage uva mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Ruzizi ajya Kamembe byamugoraga ndetse bamwe bagacumbika, ariko ubu azajya abikoreshereza mu murenge atuyemo adasiragiye kuko aba bakozi bahawe mudasobwa zibitse amakuru y’ubutaka mu mirenge bakoreramo.”

Uretse kuba abaturage batazajya basiragira mu ngendo bashaka ibyangombwa ngo harategurwa n’ikoranabuhanga rituma umuturage amenya aho serivisi ahabwa igeze atavuye aho ari ahubwo agahabwa amakuru kuri terefone ngendanwa kugeza ahamagawe gufata icyemezo.

Aho abakozi bamaze kujyaho, abayobozi b’imirenge bavuga ko bigiye kugabanya amakimbirane akomoka ku butaka kuko hazajya hiyambazwa ibyemezo by’ubutaka bitangirwa ku murenge kandi byorohe kubona amakuru.

Izabayo Clarisse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, avuga ko bigiye kuborohereza kubona amakuru atuma bakemura amakimbirane ku butaka.

Agira ati “Abaturage bagiranaga amakimbirane aturutse ku butaka kugira ngo tubone amakuru bikatugora, ariko ntibizongera kuko abafite amakuru tuzajya tuba turi kumwe ikibazo kirangire. Turizera kandi ko bazadufasha kubahiriza imiturire yagenwe n’ibishushanyo mbonera, bice akajagari.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere kivuga ariko ko nubwo abakozi bashyizweho bataratangira akazi batarabona amakashi yo gukoresha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

byaba byiza mugiye mudusaba inyandiko zubugure n’icyangombwa cy’umwimerere gusa, kuko ibindi byose biba biriho.murakoze cyane

alias yanditse ku itariki ya: 31-05-2023  →  Musubize

murakoze cyane turabashimiye kumitangire ya servise

eric yanditse ku itariki ya: 31-05-2023  →  Musubize

twafotoje ubutaka nyuma baduha jeto dusabye ibyangombwatubwirwako ntabyangombwa ngo bifite ikibazo kandi nyuma dusanga hari umuntu ufite kimwe mubyangombwa twasabaga ndi muri karongi gashali rugobagoba karutare mudusobanurire murakoze

nsengimana ferdinand yanditse ku itariki ya: 18-06-2021  →  Musubize

ndasobanuza ;

data yashakanye na mama byemewe namategeko ;batubyaye turi abana 5 babiri bakuru baje kwitaba Imana hamwe na papa bazize Jenocide Muri 94 ,nyuma rero Muri 98 umuryango mama yashatsemo baramwanze cyane bashaka ninzira bacamo NGO bamwambure imitungo yasigiwe nadata ariko mama akabatsindisha Impapuro zubugure yarafite ;rero umuryango waje kwifashisha undimwana 1 bivugwako data yamubyaye kuruhande maze bagana inkiko zicyahoze ari segiteri naza komine maze ruswa +akarengane bihabwa INTEBE NGO yemezwe ko ari mwene data maze barabyemeza :;!icyogihe yaregaga asaba umunani mubyase !;maze urukiko rutegeka abayoboraga segiteri baza kumuha umunani kungufu mama yabasabyeko twese abana uko twari tubaye 4 twese baduha maze biterwa utwatsi maze abana3 dushinyagurirwa tubugwaho ko twabonye inkurarwobo dushyingura ngubwo hitabwe kuruwo wundi abariwe bahereza !;maze bafata isambu igabanywamo 2 uwomwana niwe wazunguye data wenyine !!!;mama yanze gusinya ;none Abana bimfubyi twasigaye kuko twari bato ntawari kubasha kubihagarika !!!;none ubu ndimukuru ndifuza kubikurikirana ndetse nabayobozi bakoze akokarengane nkabakurikirana ;!!;uwo mwana kuko yaragiye gushyingirwa yahise ahagurisha vubavuba ariko ndumva bitambuza gushakira ubutabera abana basigaye ntacyo bahawe ;nababigizemo uruhare bagahanwa !.

Ndihokubwayo Narcisse yanditse ku itariki ya: 18-05-2020  →  Musubize

Ikibazo mbaza data ya nsize ndumuhungu umwe muryango yitaba imana none mushiki we akaba avuga ngo ntago ngomba kubona igipapuro cyubutaka bwadata kandi bose barahawe iminani nkaba mbaza umwana wasizwe nanyakwigendera ntaburenganzira afite kumutungo wase murakoze mutubarize murenge wa mukingo nikibao

nshimiyimana evaliste yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

ikibazo nabazaga ab,ashinzwe iby,ubutaka ntuye muntara y,amagepfo umurenge wa mukingo akagari ka cyerezo igihe ba fotora nari ndi mubitaro ubutaka bwange barabufotoye ariko nomero cg akajete ntako nahawe none ndabaza umuntu udafite ako gapapuro uhabwa n,abashinzwe gutanga cg g,ufotora nt,agomba guhabwa igipapuro cy,ubutaka bwe mutubarize murakoze

uzamukunda coletter yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Mwiriwe twajyirango mudusobanurire kukijyanyenubutaka cyera bakizakubarura ubutaka bwarubwabavandimwe 2 hanyuma umwe abariwubwibaruzaho arko uwabwibarujeho yemerako arubwababiri baranagabana umwe ahe nundi ahe hanyumawawundi udafite icyangombwa aragurisha uwaguze ijyihe cyokwaka icyangombwa ngwajyiricye wamuvandimwe ubitsicyangombwa aje aracyimana mwadufashiki murakoze

habineza alphonse yanditse ku itariki ya: 8-11-2018  →  Musubize

Rwose mwatubarije mu murenge wa Mushishiro igituma bataduha ibyangombwa byacu by’ubutaka tuba twagiye kubikosoza ariko bagakomeza kutubeshya go bizaza umuntu akabura igisubizo noneho wanagerageza kumuvugisha kuri telefoni ngo afite abantu benshi arimo kwakira nkaho njyewe ntabarirwa muri abo bantu? rwose mutubarize impamvu bitinda. mURAKOZE

Turabashimiye yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

mumurenge wa nyakariro muri rwamagana ho wagirango ibyangombwa byubutaka byaho bituruka mumahanga natangiye kubyaka mukwakane kwa 2016 kugeza nubu sindabibona ngerayo ngo ntibiraza ngo nzagaruke nasubirayo ngonzagaruke.nanabaza ngo banyereke docier bakambwirango yoherejwe kukarere.ariko ahandi ugasanga biboneka mucyumweru kimwe cg bibiri gusa.

karerangabo yanditse ku itariki ya: 6-03-2017  →  Musubize

urajya gushaka, icyangombwa ukabura abakozi b umurenge uwo uhasanze, akakubwira ngo uzagarukeibyo reto turabibanengera kdi kukibona nihejuru yibyumweru 3

Mwebaze johnson yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

Gahunda y’igihugu igenga Ubutaka imeze neza abayurage turiyishimira, byaba byiza muhwituye Intara y’amajyepfo cyane cyane mu karere ka Ruhango ku mitangire y’ibyangombwa ya mutation aho usanga umuntu ategereza umwaka wose ntacyo urabona, wabaza, bakagusubiza ngo connexion yarabuze ??bibagamira imibereho myiza y’umunyarwanda. mugire icyo mukora rwose kuko turaharenganira.

Habimana yanditse ku itariki ya: 19-12-2016  →  Musubize

ndabashimira imikorere yanyu myiza,yafashije abanyarwanda kdi ibarinda imyiryane yagaragaraga kenshi kubenegihugu.mukomerezaho

nizeyimana patrick yanditse ku itariki ya: 9-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka